• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Ubwanditsi 15 Dec 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irizeza Abaturarwanda ko hazakomeza kubaho umutekano mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi mikuru yo kwizihiza  Noheri n’Ubunani  kandi igasaba abaturage kubyizihiza birinda gukora ibyaha.

Ibi byatangajwe  mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hagati yayo n’Itangazamakuru. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Guha imbaraga ubufatanye hagamijwe gutanga serivisi inoze”.

Ni ikiganiro  kitabiriwe kandi kiyoborwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Emmanuel K. Gasana ari nawe wari umushyitsi mukuru, ari kumwe na Barore Cleophas uyobora Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ndetse na Musangabatware Clement, Umuvunyi mukuru wungirije.
Atangiza iyi nama ngarukamwaka  ihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru  hagamijwe gutanga ubutumwa burwanya ibyaha , IGP Gasana yagize ati:” Duha agaciro ibyo itangazamakuru rikora mu guha amakuru no kwigisha abaturage ku birebana n’umutekano.”
IGP Gasana yavuze ko ituze , umutekano n’amahoro mu Rwanda twishimira uyu munsi bizakomeza kugerwaho ai uko habayeho ubufatanye n’abaturage cyane cyane itangazamakuru ; kuko ari ryo rifasha mu bukangurambaga burwanya icyahungabanya imibereho myiza y’umuturage.
IGP Gasana yagize  ati:” Hari ababonako kwizihiza iminsi mikuru ari umwanya wo gukora ibyo bashaka cyane cyane ibitemewe n’amategeko byiganjemo ibyaha nk’ubujura n’ibindi” maze ahamagarira abaturarwanda kuba maso kandi bagatangira amakuru ku gihe kuri abo bagizi ba nabi.
Yibikije ababyeyi kutishinga iminsi mikuru ngo bibagirwe kita ku bana babo cyane cyane abato batibagiwe no kubarinda kwishora mu bikorwa bibi nko kunywa ibisindisha no kujya mu myidagaduro batemerewe n’amategeko.

Aha yagize ati:” Nk’uko ibikorwa byo kubungabunga umutekano bizakomeza, abaturarwanda baragirwa inama yo gukomeza gukorana na Polisi , batanga amakuru ku byo bakeka ko byahungabanya umutekano ndetse  n’imyitwarire idasanzwe isaba ubugenzuzi no gukurikiranirwa hafi.”

Yakomeje agira inama abaturage kwishima no kunywa mu rugero , hirindwa amakimbirane nko kurwana no gukomeretsanya kugirango habeho iminsi mikuru irangwa n’ituze kandi izira icyaha.
Avuga uko umutekano wo mu muhanda uhagaze, Komiseri George Rumanzi, iyubora ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, umuvuduko ukabije, uburangare ari nabwo bugaragara mu mpera z’umwaka ari nabwo butuma habaho impanuka zihitana abantu.
Yakomeje avuga ko  abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda bagabanutseho 32 ku ijana muri aya mezi atatu ashize, ugereranyije n’icyo gihe cy’umwaka ushize , avuga ko biterwa n’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ndetse n’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi kuko arizo zakunze kurangwa n’impanuka zihitana benshi.
Umutekano w’imbere mu gihugu
Muri iyi nama, Polisi y’u Rwanda yavuze ku mutekano w’imbere mu gihug, aho yagaragaje igabanuka ry’ibyaha ho 5,4 ku ijana kuberako umwaka ushize wabayemo ibyaha 17600 naho uyu ukaba warabayemo ibyaha 16800.
Avuga uko umutekano uhagaze, umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jean Marie Twagirayezu yavuze ko mu byaha byakozwe higanjemo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibijyanye nabyo, gusambanya abana n’ubujura bworoheje.
ACP Twagirayezu yavuzeko kugabanuka kw’ibyaha byatewe n’ubufanye bwaciye mu kwigihsa abaturage kurwanya ibyaha ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwigisha abaturage gufata ingamba zo kurwanya ibyaha.

Muri uyu mwaka , abantu 35 batabawe bajyanywe gucuruzwa  mu gihe bane bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu bya kure aho bari bacurujwe.

Polisi kandi yavuze ko ubushobozi bw’abapolisi bwiyongereye kandi bahawe ubumenyi bujyanye no kurwanya ibyaha biriho muri iki gihe.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege naw eyavuze ko imibereho myiza y’abapolisi yakomeje kuzamurwa , aho yanatanze urugero ku itahwa ryabaye vuba aha, ry’icumbi rigezweho ry’abapolisi , rishobora gucumbikira abapolisi 1500  bahendwaga n’ubukode bw’amacumbi.
Polisi ‘u Rwanda kandi yibukije abaturage gukomeza kuyiha amakuru ku kintu cyose babonye gihungabanya umutekano biciye ku mirongo yayo ariyo 110 ku bibereye mu mazi, 3512 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 3511 ku karengane ukorewe n’umupolisi, 113 ku mpanuka zo mu muhanda, 112 ku kintu cyose cyihutirwa, 111 ku nkongi z’umuriro, 997 kuri ruswa, 116 ku bufasha bw’abana na 3029 kuri Isange.
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibisa nayo nawe yashimye ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego nk’itangazamakuru cyane cyane mu gukumira no kurwanya ruswa.
Cleophas Barore we yagiriye inama abakora itangazamakuru kwirinda gushyushya imitwe abo baha serivisi kandi asaba ko ibitangazwa byaha ibifitiye inyungu abaturage, haba mu kubarinda ibyaha cyangwa ibibakangurira imibereho myiza yabo.

2017-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo

Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo

Ubwanditsi 06 Jul 2017
Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Ubwanditsi 17 Feb 2022
Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje

Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje

Ubwanditsi 19 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Amakuru

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwanditsi 16 Sep 2022
Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye
Mu Mahanga

Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye

Ubwanditsi 14 Jul 2016
Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko
IMIKINO

Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko

Ubwanditsi 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru