• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Ubwanditsi 15 Dec 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irizeza Abaturarwanda ko hazakomeza kubaho umutekano mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi mikuru yo kwizihiza  Noheri n’Ubunani  kandi igasaba abaturage kubyizihiza birinda gukora ibyaha.

Ibi byatangajwe  mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hagati yayo n’Itangazamakuru. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Guha imbaraga ubufatanye hagamijwe gutanga serivisi inoze”.

Ni ikiganiro  kitabiriwe kandi kiyoborwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Emmanuel K. Gasana ari nawe wari umushyitsi mukuru, ari kumwe na Barore Cleophas uyobora Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ndetse na Musangabatware Clement, Umuvunyi mukuru wungirije.
Atangiza iyi nama ngarukamwaka  ihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru  hagamijwe gutanga ubutumwa burwanya ibyaha , IGP Gasana yagize ati:” Duha agaciro ibyo itangazamakuru rikora mu guha amakuru no kwigisha abaturage ku birebana n’umutekano.”
IGP Gasana yavuze ko ituze , umutekano n’amahoro mu Rwanda twishimira uyu munsi bizakomeza kugerwaho ai uko habayeho ubufatanye n’abaturage cyane cyane itangazamakuru ; kuko ari ryo rifasha mu bukangurambaga burwanya icyahungabanya imibereho myiza y’umuturage.
IGP Gasana yagize  ati:” Hari ababonako kwizihiza iminsi mikuru ari umwanya wo gukora ibyo bashaka cyane cyane ibitemewe n’amategeko byiganjemo ibyaha nk’ubujura n’ibindi” maze ahamagarira abaturarwanda kuba maso kandi bagatangira amakuru ku gihe kuri abo bagizi ba nabi.
Yibikije ababyeyi kutishinga iminsi mikuru ngo bibagirwe kita ku bana babo cyane cyane abato batibagiwe no kubarinda kwishora mu bikorwa bibi nko kunywa ibisindisha no kujya mu myidagaduro batemerewe n’amategeko.

Aha yagize ati:” Nk’uko ibikorwa byo kubungabunga umutekano bizakomeza, abaturarwanda baragirwa inama yo gukomeza gukorana na Polisi , batanga amakuru ku byo bakeka ko byahungabanya umutekano ndetse  n’imyitwarire idasanzwe isaba ubugenzuzi no gukurikiranirwa hafi.”

Yakomeje agira inama abaturage kwishima no kunywa mu rugero , hirindwa amakimbirane nko kurwana no gukomeretsanya kugirango habeho iminsi mikuru irangwa n’ituze kandi izira icyaha.
Avuga uko umutekano wo mu muhanda uhagaze, Komiseri George Rumanzi, iyubora ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, umuvuduko ukabije, uburangare ari nabwo bugaragara mu mpera z’umwaka ari nabwo butuma habaho impanuka zihitana abantu.
Yakomeje avuga ko  abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda bagabanutseho 32 ku ijana muri aya mezi atatu ashize, ugereranyije n’icyo gihe cy’umwaka ushize , avuga ko biterwa n’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ndetse n’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi kuko arizo zakunze kurangwa n’impanuka zihitana benshi.
Umutekano w’imbere mu gihugu
Muri iyi nama, Polisi y’u Rwanda yavuze ku mutekano w’imbere mu gihug, aho yagaragaje igabanuka ry’ibyaha ho 5,4 ku ijana kuberako umwaka ushize wabayemo ibyaha 17600 naho uyu ukaba warabayemo ibyaha 16800.
Avuga uko umutekano uhagaze, umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jean Marie Twagirayezu yavuze ko mu byaha byakozwe higanjemo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibijyanye nabyo, gusambanya abana n’ubujura bworoheje.
ACP Twagirayezu yavuzeko kugabanuka kw’ibyaha byatewe n’ubufanye bwaciye mu kwigihsa abaturage kurwanya ibyaha ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwigisha abaturage gufata ingamba zo kurwanya ibyaha.

Muri uyu mwaka , abantu 35 batabawe bajyanywe gucuruzwa  mu gihe bane bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu bya kure aho bari bacurujwe.

Polisi kandi yavuze ko ubushobozi bw’abapolisi bwiyongereye kandi bahawe ubumenyi bujyanye no kurwanya ibyaha biriho muri iki gihe.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege naw eyavuze ko imibereho myiza y’abapolisi yakomeje kuzamurwa , aho yanatanze urugero ku itahwa ryabaye vuba aha, ry’icumbi rigezweho ry’abapolisi , rishobora gucumbikira abapolisi 1500  bahendwaga n’ubukode bw’amacumbi.
Polisi ‘u Rwanda kandi yibukije abaturage gukomeza kuyiha amakuru ku kintu cyose babonye gihungabanya umutekano biciye ku mirongo yayo ariyo 110 ku bibereye mu mazi, 3512 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 3511 ku karengane ukorewe n’umupolisi, 113 ku mpanuka zo mu muhanda, 112 ku kintu cyose cyihutirwa, 111 ku nkongi z’umuriro, 997 kuri ruswa, 116 ku bufasha bw’abana na 3029 kuri Isange.
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibisa nayo nawe yashimye ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego nk’itangazamakuru cyane cyane mu gukumira no kurwanya ruswa.
Cleophas Barore we yagiriye inama abakora itangazamakuru kwirinda gushyushya imitwe abo baha serivisi kandi asaba ko ibitangazwa byaha ibifitiye inyungu abaturage, haba mu kubarinda ibyaha cyangwa ibibakangurira imibereho myiza yabo.

2017-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwinshi bw’abifuza kuyobora ANC bishobora kuzahesha amahirwe uwari umugore wa Perezida Zuma

Ubwinshi bw’abifuza kuyobora ANC bishobora kuzahesha amahirwe uwari umugore wa Perezida Zuma

Ubwanditsi 03 May 2017
Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Ubwanditsi 01 May 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Ubwanditsi 18 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda
INKURU NYAMUKURU

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi
Amakuru

Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Ubwanditsi 14 Oct 2021
Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasubitswe ishyirwa umwaka utaha
POLITIKI

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasubitswe ishyirwa umwaka utaha

Ubwanditsi 19 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru