• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Editorial 10 Oct 2017 POLITIKI

Uyu munyapolitiki ushaje ari we Twagiramungu Faustin , hamaze iminsi havuzwe iby’uko yapfuye. Icyakora byaje kumenyekana ko atashizemo umwuka, kuko akibasha kuvuga. Ariko kuko uvuze ko nyirurugo yapfuye ataba ariwe umwishe, Twagiramungu hasigaye uruhara gusa naho gupfa yapfuye ahagaze.

Iyo umunyapolitiki utacyumva hari igishya avuga usibye kuvuga ngo si nenda gupfa, si nka ka gahanga ko mu bitabo bya primaire kavugaga?

Icya mbere habanje gupfa politiki ye yita ko ari iyo mu bushorishori. Iyo y’inyoni yakinaga muri MDR yarangiye ibaye Nyoninyinshi, isenyukana nayo.

Bijya gutangira: Faustin Twagiramungu yatangirananye na Guverinoma y’Ubumwe, ari Minisitiri w’Intebe. Ku ikubitiro yakoze iwabo I bushi akuzaniye mwene wabo amugira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, NDAGIJIMANA. Amwongorera bucece, ati izi nyenzi zirarangaye zitere tugabane! Aba atwaye amafaranga yo gutunganya za Ambassade z’I Burayi, ashyira ku mufuka, arigendera aramwima. Koko mwari mwumva umubyeyi woshya umwana we kwiba? Keretse Semuhanuka wigishije umuhungu we Muhanuka , akaba ariwe aherera abeshya ko akojeje umutwe ku ijuru! Twagiramu, ubwo ntiwapfuye bwa mbere?

Minisiteri y’Intebe irakunanira uri umusaza, umwana muto Makuza ayimaraho imyaka ni imyaka nta makemwa! Ubwo si ubwa kabiri?

Uragenda ujya I Burayi ushinga amashyaka uhanganira kure, kandi usize ikibuga muri afurika! Ugaruka gukina ngo uriyamamaza barakureka usanga n’I wanyu kwa Nyinawumwami barakwibagiwe, ucyura zero, urataha! Ubwo ntiwapfuye bwa gatatu?

Ugeze mu bubiligi, Assumpta arakureba asanga urahuzagulika, agusaba kutongera kumurara iruhande! Ubwo si urupfu rwa Kane?

Ubu ntitukikumva na gato… usibye kwibikura ngo ndacyahumeka! Urumva uwo mwuka uwumarana kangahe?

Urupfu rwa Twagiramungu [ Video ]

Muri Gashyantare, 2014 Faustin Twagiramungu yatumije inama yise « Kaminuza », ngo opozisiyo irebe ukuntu yakwisuganya igakorera hamwe ; mu mashyaka menshi hacitse igikuba, ndetse amwe ahita acikamo kabiri. Mu nama kaminuza hari hatumiwe amashyaka 10, ariko ayitabye inama ni : FCLR-Ubumwe, RDI- Rwanda Rwiza, UDR, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi na FDU-Inkingi. Ayari yitabiriye iyo nama yamaze gutahura ko hari agakino k’ubucakura Twagiranungu ari kubakinaho kugira ngo bamubere ikiraro cy’inyungu ze bwite bahita bafata icyemezo cyo kwitandukanya nawe.

Ikindi cyagaragaye n’uko amashyaka yari mu nama kaminuza yashinze impuzamashyaka yiswe CPC (Coalition des partis pour le changement),yari ihuriweho na FCLR-Ubumwe, RDI -Rwanda Rwiza na UDR. andi mashyaka yanga kwifatanya nayo kubera ko yari amaze gutahura ko yari yagizwe ikiraro cy’inyungu za Twagiramungu.

Abasesengura ibya opozisiyo ikorera hanze barahamya ko impamvu aya mashyaka yitandukanyije na Twagiramungu harimo ikibazo cy’uko uyu musaza ashaka kubagira ikiraro cyo kuririraho kugira abone uko asahura amabuye ya RD Congo afatanyije na FDLR bakajya kuyacururiza muri Tanzaniya bafatanyije na Jakaya Kikwete wayoboye Tanzaniya.

Ikindi bavuga kuri Twagiramungu ni ikibazo cy’ivangura kiri muri we. Aba basesenguzi bavuga ko Twagiramungu Faustin afite ibitekerezo bisa nk’ibya aba Nazi bavugaga ko nta bundi bwoko bukwiye kubaho uretse Abadage.

Ibi byatumye abanazi birara mu yandi moko cyane cyane abayahudi maze barayatsemba ari naho havuye jenoside yakorewe abayahudi yahitanye abagera kuri miliyoni hafi 9 mu gihe cy’imyaka 6 gusa. Twagiramungu nawe afite ibitekerezo bya giparmehutu bivuga ko nta bundi bwoko bukwiye kubaho uretse ubwo we yemera.

-8223.jpg

-8224.jpg

Nguwo Twagiramungu mu myigaragambyo

Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye amashyaka yifatanyije nawe yitandukanya nawe n’ubwo nayo nta shingiro na rito bafite ryo gukora opozisiyo uretse kugira ngo bakomeze kwibonera ubuhungiro no gukomeza kwifashirizwa na HCR ibaha inkunga y’ibiryo.

Ubwanditsi

2017-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Editorial 21 Mar 2019
Yale :  Perezida Kagame  yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye  ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Yale : Perezida Kagame yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Editorial 21 Sep 2016
Amerika ifite impungenge z’amatora ya kamarampaka ateganywa kuba mu Burundi

Amerika ifite impungenge z’amatora ya kamarampaka ateganywa kuba mu Burundi

Editorial 02 May 2018
Urugendo rw’iminsi ibiri  Perezida Paul  Kagame agirira muri  Morocco  ( Video )

Urugendo rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame agirira muri Morocco ( Video )

Editorial 21 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Breaking News : Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Mu Rwanda

Breaking News : Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Editorial 30 Aug 2017
Rayon Sports yabonye intsinzi nyuma y’imikino itanu, Minnaert avuga ku mwuka mubi uyitutumbamo
IMIKINO

Rayon Sports yabonye intsinzi nyuma y’imikino itanu, Minnaert avuga ku mwuka mubi uyitutumbamo

Editorial 24 May 2018
Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013
Amakuru

Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Editorial 18 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru