Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kuba Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda bisenyera umugozi umwe bikorera Abanyarwanda ari amahirwe adakwiye gupfushwa ubusa.
Ibi umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yari ari i Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda, yizihijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Ukwakira 2017.
Iyo Yubile yabereye i Kabgayi nk’ahantu hatangiwe ubusaseridoti bwa mbere mu mwaka wa 1917. Abapadiri b’Abanyarwanda bahawe ubusaseridoti bwa mbere ni Barthasar Gafuku na Donat Reberaho.
Perezida Kagame na Mme we bitabiriye uyu muhango
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko muri iyo myaka 100 ishize, Abapadiri b’Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Agira ati “Turashimira uruhare rw’Abapadiri b’Abanyarwanda nko guteza imbere ikinyarwanda n’umuco ndetse no kwandika amateka yacu.”
Akomeza agira ati “Ntitwashidikanya ku ruhare rw’abapadiri b’Abanyarwanda bagize bazamura abanyarwanda bose batitaye ku madini.”
Perezida Paul Kagame
Akomeza avuga ko Kiliziya Gatolika ifite inshingano zitandukanye igomba kuzuza. Agahamya ko Leta izakomeza gufatanya nayo mu guteza imbere igihugu.
Agira ati “Ari Leta, ari Kiliziya, dusenyera umugozi umwe. Dukorera Abanyarwanda. Ni amahirwe tudakwiye gupfusha ubusa. N’ubundi twese dusangiye ubunyarwanda. Dusangiye ubumuntu, dufatanye kubaka umuryango nyarwanda ufite agaciro.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruzinduko yagiriye i Vatican, akagirana ibiganiro na Papa Francis. Yavuze ko amushimira ku biganiro bagiranye kuko byatanze umwanya mwiza n’amahirwe yo kongera gukora.
Agira ati “Ayo mahirwe ntabwo twayapfusha ubusa. Ndashimira Papa Francis ayo mahirwe yahaye u Rwanda kugira ngo habeho imyumvire mishya, ubufatanye bushya no gukora neza bundi bushya. No kureba imbere, kureba kure, kureba ibiha agaciro abantu.”
Akomeza avuga ko mu gihe cya vuba azahura n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika akababwira birambuye ku kiganiro yagiranye na Papa Francis.
Abepiskopi bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu mu gitambo cya misa kuri Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda