• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

Ubwanditsi 14 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mikino Nyafurika ikomeje kubera mu Rwanda, mu mukino w’intoki wa Volleyball, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iyo mikino yaraye abonye intsinzi mu bagabo ndetse n’abagore mu mikino yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021.

Mu bagabo, u Rwanda rwakinaga amusi wo guhatanira umwanya wa gatanu kugeza ku mwanya wa munani, ni nyuma yaho iyi kipe yari yasezerewe muri kimwe cya kane cy’irangiza.

Uyu mukino wabereye muri Sitade ntoya ya Remera izwi nka Petit Stade, warangiye u Rwanda rutsinze amaseti atatu ku busa, iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25 kuri 17 ya Nigeria, iya kabiri iyitsinda kuri 25 kuri 22 naho iya gatayu yo yayitsinze ku manota 25 kuri 17.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe y’u Rwanda byayihesheje itike yo gukina umukino wo guhatanira umwanya wa gatanu aho bakina n’ikipe y’igihugu ha Uganda, ni umukino ukinwa kuri uyu wa kabiri guhera ku isaha ha saa tanu z’amanywa.

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’abagore nayo yakinaga na Nigeria, ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze amaseti atatu ku busa bihita biyihesha itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane cy’iyi mikino Nyafurika ha volleyball.

Muri rusange kuri uyu munsi wa kabiri, harakinwa umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cya Afurika mu bagabo, ni umukino uri buhuze ikipe ya Tunisia ndetse na Cameroon.

Guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe y’igihugu ya Maroc irakina na Misiri.

2021-09-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto y’imidari olimpike mu mateka

Amafoto y’imidari olimpike mu mateka

Ubwanditsi 15 Aug 2016
AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene

AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene

Ubwanditsi 03 Apr 2019
Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Ndayisenga Valens yahize abaterengeje imyaka 23 bo muri Afurika

Ndayisenga Valens yahize abaterengeje imyaka 23 bo muri Afurika

Ubwanditsi 25 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda.
Amakuru

Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda.

Ubwanditsi 13 Feb 2021
Ukuri kutigeze kuvugwa muri Kongo: Umukuru w’Inteko Nshingamategeko ashinje Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere w’igihugu
Amakuru

Ukuri kutigeze kuvugwa muri Kongo: Umukuru w’Inteko Nshingamategeko ashinje Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere w’igihugu

Ubwanditsi 05 Dec 2024
“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame
Mu Mahanga

“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru