Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda na Minisiteri y’imari n’Igenamigambi, zatangaje ko gushyiraho itegeko rigena umushahara fatizo mushya bisa n’ibyarangiye, igisigaye ari ukubitangaza.
Byatangajwe kuri uyu wa mbere ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare bugaragaza uko isoko ry’umurimo rihagaze mu Rwanda.
Imibare igaragaza ko 84 % mu bashoboye gukora mu Rwanda bafite akazi, ariko haracyifashishwa itegeko ryo mu mwaka wa 1974 rigena umushahara fatizo, aho umukozi abarirwa amafaranga 100.
Iri tegeko ryakunze kunengwa n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta, iharanira uburenganzira bw’abakozi, ivuga ko uwo mushahara fatizo utakijyanye n’igihe ugereranyije n’ibiciro ku masoko.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, kuri uyu wa mbere yabwiye abanyamakuru ko habanje gukorwa ibiganiro n’abantu batandukanye kugira ngo hategurwe itegeko rigena ingano y’umushahara fatizo ariko ngo bisa n’ibyarangiye.
Ati “Bisa n’ibyarangiye kuko dutegereje itegeko rishya ry’umurimo ko rirangira, tukareba amabwiriza hanyuma tugashyiraho umushahara afatizo mushya ariko bisa n’ibyarangiye.”
Umushahara fatizo usobanurwa nk’amafaranga umukozi adashobora kujya munsi mu kazi ako ariko kose, ku buryo umukoresha ubikoze afatwa nk’uwarenze ku mategeko. Icyakora kuyarenza byo ntibibujijwe.
Kuba umushahara fatizo ukiri hasi bifite ingaruka ku igenwa ry’imishahara, indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abajijwe impamvu mu gihe hagitegerejwe itegeko rishya hataba hashyizweho uburyo abakoresha baba bifashisha bahemba abakozi babo aho gukomeza kugendera ku itegeko rya kera, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yasubije ko bitashoboka kuko itegeko rigomba gusimburwa n’irindi.
Icyakora Gatete yavuze ko mu biraje ishinga Leta n’icyo cy’umushahara fatizo kirimo ariyo mpamvu bifuza ko itegeko ritangazwa vuba.
Ati “Itegeko niryo rituma byemerwa, nta kindi washyiraho kitari mu mategeko kuko niyo agena umushahara fatizo. Habanje kubaho kumva ibitekerezo bitandukanye mbere y’uko bijya mu nzira zisanzwe ngo bitangazwe, ubu bisa n’ibyarangije bisigaje gutangazwa. Ubu rero nta tegeko rishya, hakoreshwa irya mbere. Niyo mpamvu tugomba kubikora twihuse ku buryo itegeko riboneka vuba. Nta kundi wabigenza, nta kindi washyiraho aho hagati (ngo abantu babe bifashisha) kuko umushahara fatizo washyizweho n’itegeko.”
Iri tegeko ubusanzwe byari bitaganyijwe ko risohoka mu 2014, ryitezweho kurengera benshi mu bakozi binubira umushahara fatizo utakijyanye n’ibiciro biri ku isoko n’agaciro k’ifaranga.
Iri tegeko nirijyaho rizaba rireba abakora imirimo yanditse n’itanditse nkuko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo.
Amb Claver Gatete, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Source : IGIHE