• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Editorial 10 Oct 2017 Mu Rwanda

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda na Minisiteri y’imari n’Igenamigambi, zatangaje ko gushyiraho itegeko rigena umushahara fatizo mushya bisa n’ibyarangiye, igisigaye ari ukubitangaza.

Byatangajwe kuri uyu wa mbere ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare bugaragaza uko isoko ry’umurimo rihagaze mu Rwanda.

Imibare igaragaza ko 84 % mu bashoboye gukora mu Rwanda bafite akazi, ariko haracyifashishwa itegeko ryo mu mwaka wa 1974 rigena umushahara fatizo, aho umukozi abarirwa amafaranga 100.

Iri tegeko ryakunze kunengwa n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta, iharanira uburenganzira bw’abakozi, ivuga ko uwo mushahara fatizo utakijyanye n’igihe ugereranyije n’ibiciro ku masoko.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, kuri uyu wa mbere yabwiye abanyamakuru ko habanje gukorwa ibiganiro n’abantu batandukanye kugira ngo hategurwe itegeko rigena ingano y’umushahara fatizo ariko ngo bisa n’ibyarangiye.

Ati “Bisa n’ibyarangiye kuko dutegereje itegeko rishya ry’umurimo ko rirangira, tukareba amabwiriza hanyuma tugashyiraho umushahara afatizo mushya ariko bisa n’ibyarangiye.”

Umushahara fatizo usobanurwa nk’amafaranga umukozi adashobora kujya munsi mu kazi ako ariko kose, ku buryo umukoresha ubikoze afatwa nk’uwarenze ku mategeko. Icyakora kuyarenza byo ntibibujijwe.

Kuba umushahara fatizo ukiri hasi bifite ingaruka ku igenwa ry’imishahara, indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abajijwe impamvu mu gihe hagitegerejwe itegeko rishya hataba hashyizweho uburyo abakoresha baba bifashisha bahemba abakozi babo aho gukomeza kugendera ku itegeko rya kera, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yasubije ko bitashoboka kuko itegeko rigomba gusimburwa n’irindi.

Icyakora Gatete yavuze ko mu biraje ishinga Leta n’icyo cy’umushahara fatizo kirimo ariyo mpamvu bifuza ko itegeko ritangazwa vuba.

Ati “Itegeko niryo rituma byemerwa, nta kindi washyiraho kitari mu mategeko kuko niyo agena umushahara fatizo. Habanje kubaho kumva ibitekerezo bitandukanye mbere y’uko bijya mu nzira zisanzwe ngo bitangazwe, ubu bisa n’ibyarangije bisigaje gutangazwa. Ubu rero nta tegeko rishya, hakoreshwa irya mbere. Niyo mpamvu tugomba kubikora twihuse ku buryo itegeko riboneka vuba. Nta kundi wabigenza, nta kindi washyiraho aho hagati (ngo abantu babe bifashisha) kuko umushahara fatizo washyizweho n’itegeko.”

Iri tegeko ubusanzwe byari bitaganyijwe ko risohoka mu 2014, ryitezweho kurengera benshi mu bakozi binubira umushahara fatizo utakijyanye n’ibiciro biri ku isoko n’agaciro k’ifaranga.

Iri tegeko nirijyaho rizaba rireba abakora imirimo yanditse n’itanditse nkuko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo.

-8285.jpg

Amb Claver Gatete, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Source : IGIHE

2017-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Editorial 23 Oct 2024
Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Editorial 08 Oct 2018
Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Editorial 31 Dec 2021
Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Editorial 20 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 28 Aug 2016
Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka
Amakuru

Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Editorial 08 Mar 2021
Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016
Mu Mahanga

Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016

Editorial 24 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru