Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abasenateri babiri bo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, barimo Senateri Jim Inhofe wo mu ishyaka ry’aba-Républicains uhagarariye Leta ya Oklahoma na Senateri Mike Enzi bahuje ishyaka, we uhagarariye leta ya Wyoming.
Perezida Kagame wari kumwe na madamu, bakiriye izi ntumwa za rubanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, zageze mu gihugu ziturutse muri Tanzania. Zaje mu Rwanda zimaze kugirana ibiganiro byihariye na Perezida John Pombe Magufuli.
Senateri James ‘Jim’ Mountain Inhofe w’imyaka 82 ni umuntu ukomeye muri Komisiyo ya Sena Ishinzwe ibidukikije n’ibikorwa remezo no muri komisiyo ishinzwe igisirikare. Ahagarariye Leta ya Oklahoma muri Sena guhera mu 1994.
Senateri Michael ‘Mike’ Bradley Enzi w’imyaka 73, we ni Perezida wa Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari, akaba ahagarariye Leta ya Wyoming guhera mu 1997. Iyo Komisiyo ayihuriramo na Bernie Sanders wahatanye na Hillary Clinton ashaka guserukira ishyaka ry’aba- Démocrate mu matora ya Perezida aheruka.
Aba basenateri bombi baheruka mu Rwanda muri Gashyantare umwaka ushize, nabwo bakaba barakiriwe na Perezida Kagame. Bari mu itsinda ry’abasenateri batandatu b’aba- Républicains ryari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, bayobowe na Senateri Jim Inhofe ubwe.
Mu 2009 nabwo baje mu Rwanda, baganira na Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye mu bya gisirikare, haba mu birebana n’amahugurwa, ibikoresho bya gisirikare no gushyiraho Ishuri rya Gisirikare (Rwanda Defence Academy). Icyo gihe banashimye umusanzu u Rwanda rukomeje gutanga mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Senateri Enzi, ahuje imyumvire na Perezida Donald Trump ku ngingo zimwe na zimwe zirimo imihindagurikire y’ibihe, nk’aho yashyigikiye umwanzuro wo kwivana mu masezerano ya Paris, agena uburyo bwo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kikaguma hasi ya 2°C ariko intego ikaba ko iki gipimo kigera hasi ya 1.5°C muri iki kinyejana.
Ayo masezerano ateganya uburyo amahanga afatanya mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, n’inkunga ya miliyari 100 z’amadolari ya Amerika yo gutera inkunga imishinga igamije kurengera ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga ritangiza ikirere no gushyigikira urugendo rugana ku bukungu butangiza ibidukikije.
Ba Senateri Enzi na Inhofe bashyigikiye cyane Perezida Trump mu kwivana muri ayo masezerano bafataga nk’ashobora kuba umuzigo ku banyamerika. U Rwanda rwo rwayemeje burundu, ndetse Ministiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta aheruka gutangaza ko ruzayubahiriza nta kabuza.
Muri Kamena uyu mwaka, Senateri Enzi yasohoye itangazo ashima Perezida Trump, avuga ko ubuyobozi bwari bwaremeje ko Amerika ijya muri ayo masezerano butagishije inama Inteko Ishinga Amategeko kandi ari ko ariko Itegeko Nshinga ribiteganya.
Yakomeje agira ati “Amasezerano ya Paris ateganya byinshi bizaduturukaho, ahubwo akarekera ibindi bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde, hanze y’ikibazo mu myaka myinshi. Yari amasezerano mabi kuri Amerika.”
Senateri Enzi yanasinye ku ibaruwa yari irangajwe imbere na ba Senateri James Inhofe, bandikiye Perezida Trump bamusaba kwivana mu masezerano ya Paris.
Bavugaga ko kutivanamo byabangamira umugambi bafite wo kuvanaho burundu gahunda ubutegetsi bwa Obama bwari bwaratangije, igamije kwimakaza ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije (Clean Power Plan).
Aba basenateri banyuze mu bihugu byinshi
Senateri Inhofe na Enzi baje mu Rwanda baturutse muri Tanzania, igihugu bajyanyemo n’itsinda sena gukurikirana ibibazo birebana n’ibidukikije cyane cyane ibyanya bibungabunzwe, amashyamba n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Nyuma y’ibiganiro byitabiriwe na Ambasaderi wa Amerika muri Tanzania, Dr Inmi Patterson, ba Senateri Inhofe na Enzi bashimiye Perezida Magufuli kuba yaremereye Abanyamerika ngo bashore imari muri icyo gihugu gikungahaye ku mitungo kamere.
Abo basenateri kandi kuwa Mbere bari mu Burundi, aho kuri uwo wa 9 Ukwakira bagiranye ikiganiro na Perezida Pierre Nkurunziza, cyibanze ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu kugarura amahoro mu gihugu.
Ku cyumweru ho bari muri Jordanie muri Aziya, aho babonanye n’umwami Abdullah II bakaganira ku bufatanye bukwiye hagati y’ibihugu byombi no kurushaho kwagura ubutwererane, baganira no ku kibazo cy’impunzi zo muri Syria n’ingaruka zigira ku bukungu bw’icyo gihugu.
Senateri James ‘Jim’ Mountain Inhofe w’imyaka 82 na Senateri Michael ‘Mike’ Bradley Enzi w’imyaka 73
Photo : Village Urugwiro