• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Editorial 30 Oct 2017 Mu Rwanda

Police FC yatsinze Musanze FC 1- 0 Ku cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 ubwo hakinwaga umukino wo ku munsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, Police FC yakinnye n’ikipe ya Musanze FC kuri Sitade Ubworoherane , mu karere ka Musanze, iyitsinda igitego 1-0 ; bituma iyobora urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona.

Ni umukino watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka ryinshi ryo gushakisha ibitego hakiri kare. Ikipe ya Police FC yagaragazaga imbaraga nyinshi mu gutera amashoti menshi agana mu izamu rya Musanze FC.

Ku munota wa cumi n’umunani Mico Justin yateye ishoti rikomeye kubw’amahirwe make umupira unyura ku ruhande rw’igiti cy’izamu rya Musanze FC; na yo yakinishaga imbaga nk’ikipe iri ku kibuga cyayo.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe igize amahirwe yo kwinjiza igitego kuko cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarukanye imbaraga; ndetse ikipe ya Police FC ikomeza kurusha ikipe ya Musanze FC ; ariko umuzamu wa Musanze akomeza gukuramo amashoti menshi ya ba rutahizamu ba Police FC.

Nyuma yo kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso ; Biramahire Christophe yaje gutsindira Police FC igitego cya mbere ku munota wa mirongo irindwi na gatanu. Musanze FC na yo yakomeje gushaka uko yakwishyura iki gitego ariko abinyuma ba Police FC bakomeza guhagarara neza bituma umukino urangira ku ntsinzi ya Police FC y’ igitego 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ndetse ikipe ya Police FC igahita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona by’agateganyo, Umutoza wa Police FC SENINGA Innocent aganira n’Itangazamakuru yagize ati,” Amanota 3 y’uyu munsi twari tuyakeneye kugira ngo turebe ko twafata umwanya wa mbere.Ndashimira abakinnyi uburyo bitanze ,ndashimira n’abandi dukorana ndetse n’Ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda baduhora hafi.”

-8530.jpg

Shampiyona ibaye isubitswe kubera abakinnyi bagiye mw’ikipe y’Igihugu. Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 9. Ikurikiwe n’amakipe atatu ari yo: AS Kigali,Rayon Sport na APR FC . Zose zinganya amanota 07.Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa ikipe ya Police FC yakira Rayon Sport FC kuri Sitade ya Kicukiro.

2017-10-30
Editorial

IZINDI NKURU

Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Editorial 01 May 2017
Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Editorial 12 Jul 2018
“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

Editorial 10 Jan 2018
Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya

Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya

Editorial 02 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 
HIRYA NO HINO

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Editorial 07 Oct 2019
Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi
Mu Rwanda

Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi

Editorial 15 Apr 2020
Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi
ITOHOZA

Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi

Editorial 29 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru