• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Rutangungira Rene washimuswe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda byamuviriyemo ubumuga bw’amaboko

Rutangungira Rene washimuswe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda byamuviriyemo ubumuga bw’amaboko

Editorial 07 Nov 2017 ITOHOZA

Rene Rutagungira, ugaragara ku ifoto yambaye ishati y’ubururu n‘ikoboyi y’ubururu bwijimye yagaragaye nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Uganda rushyize igitutu kubari bamushimuse. Nubwo Rutagungira agaragara yambitswe amapingu, amaboko ye yagize ubumuga bwo kudakora(paralysé) kubera iyicarubozo yakorewe aho yari afungiwe nyuma yo gushimutwa n’urwego rw’iperereza rw’igisirikare muri Uganda.

Leta ya Uganda yari yarahakanye amakuru avuga ko ifite Rutagungira ariko urukiro rwisumbuye rwa Kampala rubijyamo ari nabwo yaje kugaragara mw’itangazamakuru ubwo yajyanwaga imbere y’urukiko rwa gisirikare.

Amakuru kw’ishimutwa rya Rutagungira Rene yasakaye muri Kanama, ariko kuva icyo gihe Rutagungira ntabwo yari yarigeze gutaha mu rugo iwe nyuma yaho asohokeye n’inshuti ze mu kabare kitwa Bahamas Bar & Accommodation gaherereye muri Mengo. Umugore we, Hyacinthe Dusengeyezu ‎wari wabwiwe n’umuntu wabibonye yahise amenyesha police taliki ya 7 Kanama 2017.

Abashimuse Rutagungira, barimo Capt. Agaba David, w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda (CMI), bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Premio ifite plaque UAT 694T.

Nyuma yuko police ya Uganda itamufashije, umugore wa Rutagungira yandikiye Ambasade y’u Rwanda nayo yandikiye Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda. Amakuru dukesha KT Press avuga ko iyo Ministeri yasubije Ambasade ivuga ko Rutagungira nta hantu abarizwa mu nzego za Uganda.

-8578.jpg
Rene Rutagungira (wambaye ishati y’ubururu) agaragara nyuma yaho urukiko rwisumbuye rutegetse ko agaragazwa

Nyuma hagiye hacicikana inkuru ko Rutagungira Rene yaba yarishwe. Umugore we nyuma yo gusa nk’uburaniwe yandikiye urukiko arugarariza ko umugabo we afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, asaba ko urukiko rwategeka ko urwego rumufite rumugeza mu rukiko cyangwa rukagaragaza umurambo kugirango urukiko rufate umwanzuro kw’ifungwa.

Mw’ibaruwa yanditswe taliki 21 Kanama, urukiko rwisumbuye muri Kampala rwategetse ko CMI (ibiro bikorera ahitwa Mbuya) ko igaragaza umurambo wa Rutagungira imbere y’urukiko bitarenze taliki ya 31 Kanama saa tanu (11:00) z’amanywa.

Mu ibaruwa isubiza, Lt. Col. Augustine Bwegendaho, umuyobozi w’ishami rishinzwe igenzura mu ngabo za Uganda (UPDF) yavuze ko Rutagungira adafitwe n’urwego rwa CMI (ibiro bya Mbuya) cyangwa n’ibindi biro ibyo aribyo byose bya UPDF. Ibaruwa ikomeza ivuga ko habajijwe Capt. Agaba David (wavuzwe ko yashimuse Rutagungira) maze nawe agahakana kuba anamuzi ndetse ko atigeze akora ibyo bimuvugwaho.
Taliki 27 Ukwakira, CMI yari yarahakanye yivuye inyuma kuba ifite Rutagungira, yamugejeje imbere y’urukiko rwa gisirikare ari kumwe n’abandi bagande 9 bashinjwa icyaha cy’ubutasi.

Nyuma, Caleb Alaka, wavuze ko aburanira Rutagungira n’abo bagande 9, yabwiye itangazamakuru ko abo aburanira bakorewe iyicarubozo (torture).

‎Umuryango wa Rutagungira ufite impungenge k’ubuzima bwe bugeze aharindimuka cyane cyane kubera ikibazo gikomeye cy’amaboko ye yaremaye kubera kumutoteza hakoreshejwe ibyuma (machines). Haravugwa ko hanakoreshejwe uburyo bwo kumusomesha amazi menshi bafata umutwe we bakawubika mu mazi ngo amire nkeri abure umwuka, nkuko bivugwa n’uwamubonye wemeza ko atagishobora kugira icyo afata mu ntoki.

Rutagungira Rene n’umugore we bari mu banyarwanda benshi bakorera business muri Uganda.

Nyuma y’ibi byose haribazwa impamvu inzego z’ubugande zafashe icyemezo cyo guhakanira Ambasade y’u Rwanda ko Rutagungira afitwe nazo! Ikindi cyibazwa ni Impamvu Uganda yaba yishisha u Rwanda kuva na kera rwabaye umufatanyabikorwa ndetse hakanibazwa inyungu iri mw’ihinduka ry’imyifatire ku Rwanda!

Ubwanditsi

2017-11-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Editorial 27 Aug 2019
Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Editorial 13 Jun 2023
Ibaruwa yandikiwe uwacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Ibaruwa yandikiwe uwacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Editorial 09 Apr 2018
Kivu, isibaniro ry’intambara ikomeye ya Afurika itaribagirana

Kivu, isibaniro ry’intambara ikomeye ya Afurika itaribagirana

Editorial 06 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Kabanda Patrick
    June 25, 20185:09 am -

    Mbanje kubashimira ku bw’amakuru y’ingenzi mutugezaho,ariko nkabasaba ko mwadushakishiriza amakuru ajyanye n’umubano w’u Rwanda n’ibihugu nk’u Burundi,T
    anzania na DRC. murakoze

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30
Mu Rwanda

Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Editorial 16 May 2017
Uwarokotse Jenoside yiciwe mu Bubiligi  n’umusore bikekwa ko yari inshuti ye
ITOHOZA

Uwarokotse Jenoside yiciwe mu Bubiligi n’umusore bikekwa ko yari inshuti ye

Editorial 29 May 2017
Petroli yongeye kuba ikibazo gikomeye mu Burundi
HIRYA NO HINO

Petroli yongeye kuba ikibazo gikomeye mu Burundi

Editorial 13 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru