• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Urban Boys irakomeza ari babiri cyangwa barahitamo kuyisenya burundu?

Urban Boys irakomeza ari babiri cyangwa barahitamo kuyisenya burundu?

Ubwanditsi 09 Nov 2017 SHOWBIZ

Iki ni kimwe mu ruhuri rw’ibibazo abakunzi ba muzika bakomeje kwibaza kugeza magingo aya, Safi Madiba yamaze kuva muri iri tsinda ndetse anatangaza ko agiye gutangira kwikorana muzika. Induru yakurikiye kuva mu itsinda kwa Safi Madiba yahise ihosha icyakora kuri ubu hakomeje kwibazwa byinshi kuri iri tsinda.

Iby’iri tsinda ryari rimaze kuba ubukombe bikomeje gutera benshi amatsiko, hari abibaza ko Nizzo na Humble G basigaye muri iri tsinda bashobora kuzarisigarana bonyine cyangwa se niba bazahitamo kurisigarana bakongeramo undi bazasimbuza Safi Madiba baritangiranye kuri ubu wamaze kurivamo, ese bibaye gutya uwo yaba ari inde?

Usibye ibi ariko ku rundi ruhande ibibazo ni byinshi cyane kubibaza niba Humble G nawe agomba gusezera muri iri tsinda cyane ko mu kwezi k’Ukuboza 2017 agomba kwerekeza muri Amerika aho azaba aherekeje umufasha we kubyara, abibaza iki kibazo bavuga ko igihe byaba bigenze gutya Humble G yahita yigumira muri Amerika nubwo we ibyo abihakana.

Ibi bibazo n’ibindi byatumye dushaka kumenya byinshi ku bijyanye n’ejo hazaza h’iri tsinda maze mu kiganiro kigufi twagiranye na Humble G yadutangarije ko byose bazabitangaza kuri uyu wa Gatanu  ko ari bwo hitezwe ikiganiro n’abanyamakuru Nizzo na Humble G bakaba ari bwo bazirekura bagatangaza byinshi ku bijyanye na muzika yabo mu minsi iri imbere.

Muri iki kiganiro byitezwe ko kizatangira saa cyenda z’amanywa kuri Hotel Olympic aho aba bahanzi bazaba baganira n’itangazamakuru.

2017-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Ubwanditsi 08 May 2025
Umugabo mwiza n’uguha impano zihenze

Umugabo mwiza n’uguha impano zihenze

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo
Mu Mahanga

Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain
Amakuru

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Bimwe mubyo wamenya kuri Nyaruhirira Désiré wagizwe Ambasaderi na perezida Paul Kagame
INKURU NYAMUKURU

Bimwe mubyo wamenya kuri Nyaruhirira Désiré wagizwe Ambasaderi na perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 26 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru