Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa Gatanu yahagaritse icyumweru cy’u Bubiligi cy’uyu mwaka wa 2017 (Belgian Week 2017) cyagombaga gutangira kuwa Gatandatu itariki 11 Ugushyingo kugeza kuwa 19 Ugushyingo, I Bujumbura. Guverinoma ikaba itigeze imenyesha Ambasade y’u Bubiligi mu Burundi ku mpamvu y’iki cyemezo.
Belgian Week isanzwe ari igikorwa gitegurwa na ambasade y’u Bubiligi mu Burundi mu rwego rwo kurushaho kungurana ibitekerezo ku bufatanye hagati y’Ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu n’iterambere, ndetse n’iserukiramuco mu kugaragaza umuco wa buri gihugu.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Burundi, Bernard Quintin yabwiye abakozi ba Ambasade ko yabwiwe guhagarika iki gikorwa. Aho yagize ati: “ku mpamvu zitaduturutseho kandi zirenze ubushobozi bwacu hamwe n’icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi, icyumweru cy’u Bubiligi (Belgian week 2017) ntikibaye.”
Kugeza ubu Guverinoma y’u Burundi ntabwo irasobanura impamvu yo guhagarika Belgian week 2017. Gahunda nkiyi ikaba yaherukaga mu mwaka wa 2014. Ambasaderi w’u Bubiligi nawe akaba nta bindi bisobanuro nawe birenzeho yatangaje.
Guverinoma y’u Burundi ikaba ifashe iki cyemezo nyuma y’umunsi umwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera mu Buhorandi (ICC) rutanganje ko Umushinjacyaha mukuru wa ICC, umudamu ukomoka muri Afurika Fatou Bensouda agiye gukora iperereza ku byaha byakozwe mu Burundi kuva muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga kwiyamamariza manda ya gatatu binyuranije n’itegeko nshinga.
Umubano w’u Burundi n’u bubiligi ntiwifashe neza kuva mu mwaka wa 2015. Leta y’u Burundi ikunze gushinja u Bubiligi kuba inyuma y’ibibazo bya politike u Burundi burimo.
Abadipolomate benshi mu Burundi kimwe nabandi basesenguzi mu bya politike mpuzamahanga, bakaba bemeza ko ihagarikwa rya Belgian week rifitanye isano no kuba ICC yafashe icyemezo cyo gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi.
Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi, Aime Laurentine Kanyana, akaba aherutse gutangariza abanyamakuru ko Leta ititeguye na gato kuzakorana na ICC dore ko u Burundi bwamaze gufata icyemezo cyo kwikura muri ICC. Yakomeje avuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ibihugu bimwe by’I Burayi no muri Amerika, Imiryango mpuzamahanga imwe ndetse n’abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, aribo bari inyuma y’iki cyemezo cyo gutangiza iperereza ku byaha by’ubwicanyi byakoze mu Burundi.
Ubwanditsi