• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi: Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa bya Belgian week

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi: Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa bya Belgian week

Editorial 13 Nov 2017 POLITIKI

Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa Gatanu yahagaritse icyumweru cy’u Bubiligi cy’uyu mwaka wa 2017 (Belgian Week 2017) cyagombaga gutangira kuwa  Gatandatu itariki 11 Ugushyingo  kugeza kuwa 19 Ugushyingo, I Bujumbura. Guverinoma ikaba itigeze imenyesha Ambasade y’u Bubiligi mu Burundi ku mpamvu y’iki cyemezo.

Belgian Week isanzwe ari igikorwa gitegurwa na ambasade y’u Bubiligi mu Burundi mu rwego rwo kurushaho kungurana ibitekerezo ku bufatanye hagati y’Ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu n’iterambere, ndetse n’iserukiramuco mu kugaragaza umuco wa buri gihugu.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Burundi, Bernard Quintin yabwiye abakozi ba Ambasade ko yabwiwe guhagarika iki gikorwa. Aho yagize ati: “ku mpamvu zitaduturutseho kandi zirenze ubushobozi bwacu hamwe n’icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi, icyumweru cy’u Bubiligi (Belgian week 2017) ntikibaye.”

Kugeza ubu Guverinoma y’u Burundi ntabwo irasobanura impamvu yo guhagarika Belgian week 2017. Gahunda nkiyi ikaba yaherukaga mu mwaka wa 2014.  Ambasaderi w’u Bubiligi nawe akaba nta bindi bisobanuro nawe birenzeho yatangaje.

Guverinoma y’u Burundi ikaba ifashe iki cyemezo nyuma y’umunsi umwe  urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera mu Buhorandi (ICC) rutanganje ko Umushinjacyaha mukuru wa ICC, umudamu ukomoka muri Afurika Fatou Bensouda agiye gukora iperereza ku byaha byakozwe mu Burundi kuva muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga kwiyamamariza manda ya gatatu binyuranije n’itegeko nshinga.

Umubano w’u Burundi n’u bubiligi ntiwifashe neza kuva mu mwaka wa 2015. Leta y’u Burundi ikunze gushinja u Bubiligi kuba inyuma y’ibibazo bya politike u Burundi burimo.

Abadipolomate benshi mu Burundi kimwe nabandi basesenguzi mu bya politike mpuzamahanga, bakaba bemeza ko ihagarikwa rya Belgian week rifitanye isano no kuba ICC yafashe icyemezo cyo gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi.

Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi, Aime Laurentine Kanyana, akaba aherutse gutangariza abanyamakuru ko Leta ititeguye na gato kuzakorana na ICC dore ko u Burundi bwamaze gufata icyemezo cyo kwikura muri ICC. Yakomeje avuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ibihugu bimwe by’I Burayi no muri Amerika, Imiryango mpuzamahanga imwe ndetse n’abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, aribo bari inyuma y’iki cyemezo cyo gutangiza iperereza ku byaha by’ubwicanyi byakoze mu Burundi.

Ubwanditsi

2017-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Perezida Kabila Aravugwaho Kwanga Kwakira Umunyamabanga Mukuru Wa Loni

RDC: Perezida Kabila Aravugwaho Kwanga Kwakira Umunyamabanga Mukuru Wa Loni

Editorial 12 Jul 2018
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Editorial 06 Nov 2017
Kwibuka ntibyavanyweho ahubwo bizajyana n’ibihe turimo bidasanzwe- Dr Bizimana

Kwibuka ntibyavanyweho ahubwo bizajyana n’ibihe turimo bidasanzwe- Dr Bizimana

Editorial 06 Apr 2020
Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Editorial 25 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports mu makipe yiyongereye amahirwe yo kurenga 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023
Amakuru

Police FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports mu makipe yiyongereye amahirwe yo kurenga 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

Editorial 02 Mar 2023
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Editorial 26 Mar 2016
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze
Mu Rwanda

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Editorial 30 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru