Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa Imbuto Foundation, yitabiriye inama y’umuryango w’abagiraneza bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ‘Bloomberg Philanthropies’, abereka ibikorwa Imbuto Foundation imaze kugeraho mu guteza imbere Abanyarwanda mu myaka 16 ishize.
Muri iyi nama yabereye muri London, abayobozi ba Bloomberg Philanthropies harimo n’uwashinze uy’umuryango akaba n’uwahoze ayobora umujyi wa New York, Michael Bloomberg, bagaragarijwe ibikorwa bya Imbuto Foundation, mu bijyanye no guteza imbere uburezi, ubuzima, ubukungu, urubyiruko n’umuryango Nyarwanda muri rusange.
Mu myaka 16 ishize, Imbuto Foundation yashyize mu bikorwa gahunda n’imishinga 15 zigamije guteza imbere uburezi, ubuzima, ubukungu, urubyiruko n’umuryango mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.
Aha harimo gufasha abana gusubira mu ishuri, guhemba abakobwa batsinze neza mu bizamini bya Leta, gufasha abanyeshuri kwiga amashuri yisumbuye bahabwa ibikoresho bikenewe no kwishyurirwa amafaranga y’ishuri, kubaka ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECD), ndetse no guteza imbere abagore, n’umuryango Nyarwanda.
Imbuto Foundation inafasha abangavu bagahabwa amasomo ku buzima bw’imyororokere, ubukangurambaga bwo kwigisha umwana w’umukobwa, gukangurira abanyeshuri kwirinda inda zitateguwe ndetse no gushimira urubyiruko rw’indashyikirwa rwakoze ibikorwa bidasanzwe mu kwiteza imbere.
Bloomberg Philanthropies mu myaka 11 umaze, ukora ibikorwa bigamije kurengera ubuzima, ibidukikije, guteza imbere abagore no guhanga imirimo ku mugabane wa Afurika. Watangiye gukora ibikorwa mu Rwanda kuva mu 2007, wibanda mu bikorwa biteza imbere abagore.
Ibikorwa byawo kandi byaragutse bijya no muri gahunda zo gushishikariza abana mu gusoma no kwandika, gushyigikira uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwandika abapfuye n’abavutse n’ibindi.