Abatavuga rumwe na leta y’u Burundi bandikiye perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ndetse na mugenzi we wa Tanzania, Dr Pombe Magufuli nyuma yaho aba bakuru b’Ibihugu batangaje aho bahagaze nyuma yaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rutangarije ko rugiye gukora iperereza ku bwicanyi mu Burundi guhera muri 2015.
Ku italiki ya 09/11/2017, ni bwo urukiko rwa ICC rwafashe icyemezo ko rugiye gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe mu Burundi guhera perezida Nkurunziza yatangaza ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi kugeza atowe, ariko nyuma u Burundi bukaza kwikura muri uru rukiko.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abakuru b’ibihugu bya Tanzania na Uganda batangaje ko badashyigikiye icyemezo cy’urukiko cyo gukora iperereza ku Burundi, aho bavuze ko iki cyemezo kinyuranije n’amategeko, bakabona ko ibibazo u Burundi burimo bishobora kubonerwa umuti mu muryango w’Afurika y’u Burasirazuba, no mu nzira z’ibiganiro bitabaye ngombwa ko hagaragara uruhare rwa ICC.
Ihuriro ry’abatavuga rumwe na leta y’u Burundi, CNARED/Giriteka, ryashyize ahagaragara itangazo ryihanangiriza aba bakuru b’ibihugu uko ari 2 ndetse ryamagana ibitekerezo batanze rivuga ko nta shingiro bifite.
Muri iri tangazo, uru rugaga rwagize rwasabye Museveni na Magufuli gutanga impamvu zifatika z’ibyo batangaje, kuko u Burundi bwagombaga kwiyunga na CNARED itavuga rumwe na bwo, binyuze mu biganiro biyobowe na Benjamin Mukapa kugeza ubwo habaga inama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC ku nshuro ya 18.
Itangazo rikomeza riti: “Banyakubahwa bakuru b’Ibihugu, mwakabaye mwibaza impamvu mutagiriye perezida Nkurunziza inama yo kutica amasezerano ya Arusha, agakora ikosa ryo guhindura Itegekonshinga nta we agishije inama, kandi iriya ikaba ari yo ntandaro y’ibibazo byose? Murashaka ko tujya kuganira ibindi bihe tutaganiriye muri kiriya gihe?”
Uru rugaga rukomeza rugaragaza ko abantu bakomeje gupfa abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bagatotezwa ndetse mu minsi yashize abo muri opozisiyo bakaba baraburiwe irengero muri Tanzania.
Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi, Aime Laurentine Kanyana, akaba aherutse gutangariza abanyamakuru ko Leta ititeguye na gato kuzakorana na ICC.
Ubwanditsi