• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 16 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’Igihugu cya Estonia, Kersti Kaljulaid, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2017.

Mbere yo kuza mu Rwanda Perezida Kaljulaid yabanje muri Ethiopia, agirana ibiganiro n’abayobozi b’icyo gihugu n’abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU).

Ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, Perezida Kaljulaid yahuye na Amb Albert M. Muchanga, komiseri ushinzwe ubucuruzi mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Baganiriye ku mubano uri hagati ya Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’inama iri hafi guhuza Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Estonia.

Amakuru atangazwa n’umudipolomate ushinzwe inyungu za Estonia muri Kenya, Kadri Humal-Ayal, banaganiye no ku buryo ibihugu bitandukanye bya Afurika byarushaho gukwirakwiza ikoranabuhanga bifatiye urugero kuri Estonia.

 Karuhanga, Humal yatangarije itangazamakuru ati “Estonia iri kwagura cyane abafatanyabikorwa bayo kurenza abaturanyi basanzwe. Estonia ishishikajwe n’ahazaza kurenza ah’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi n’inama y’Umuryango wa w’Afurika yunze Ubumwe….”

Yakomeje agira ati “Mu buryo butandukanye Estonia n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi ku gukora neza kandi bifite amahirwe akomeye mu gukorana mu by’iterambere ryo gushaka ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda za Leta no mu zindi gahunda.”

Perezida Kaljulaid w’imyaka 48 y’amavuko, ni we mugore wa mbere akaba n’umuntu ukiri muto watorewe kuyobora igihugu cya Estonia.

By’umwihariko ni we Perezida wa Gatanu w’igihugu cye kuva cyabona ubwigenge mu 1918 cyipakuruye ubukoloni bw’Uburusia n’Abadage.

Ni igihugu giherereye mu Majyaruguru y’Umugabane w’u Burayi, kimaze imyaka icumi gihagaze neza ku rwego rw’Isi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2000 ni bwo Estonia yatangiye gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda za Leta rifasha ubuyobozi gukorana inama zitandukanye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2007, Estonia yahuje ikoranabuhanga mu by’umutekano n’indangagaciro zayo mu bya gisirikare maze bitanga umusaruro.

 

Yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kigali n’abayobozi batandukanye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, IGP Gasana Emmanuel n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi.

Byatumye ibihugu byibumbiye mu muryango uhuza ibihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika na Atlantic (NATO) bishyiraho ikigo cy’ikitegererezo mu gukoresha ikoranabuhanga mu mutekano, icyo kigo giherereye i Tallin Estonia.

Mu mwaka wa 2010, Estonia yatangije gahunda yo kwandikisha ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-Business) maze mu mwaka wa 2011 yegukana igihembo cya mbere mu cyiciro cya gahunda za Leta mu nama mpuzamahanga yigaga ku gukoresha ikoranabuhanga.

Estonia yamamaye ku bwa gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda z’ubuzima (e-Health) aho umurwayi abasha kwivuza akoresheje iyakure akanahabwa imiti hakoreshwe iyo gahunda.

Ni ibintu bisobanurwa ko byazamuye imitangire ya serivisi mu by’ubuzima bigabanya by’umwihariko gukoresha impapuro mu bitaro no mu mafarumasi.

Mu mwaka wa 2013, itangwa ry’imiti muri Estonia ryakorwaga hikoreshejwe iyakure ku kigero cya 95%.

Magingo aya, Estonia ni yo ifite ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi(EU), iki gihugu akaba ari ubwa mbere mu mateka yacyo gifashe ubwo buyobozi aho cyahereye muri Nyakaga 2017 cyikaba kizabutanga mu Kuboza uyu mwaka.

Igihugu cya Estonia giherereye mu Majyaruguru y’Umugabane w’Uburayi, gifite ubuso bwa Km2 45,336.

Ibarura ku miturire y’ingo ryakozwe muri icyo gihugu mu mwaka wa 2011, ryagaragaje ko gituwe n’abaturage 1,294,455.

 

2017-11-16
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda ni nka zahabu, Uko inyuzwa mu muriro niko irushaho gushashagirana

U Rwanda ni nka zahabu, Uko inyuzwa mu muriro niko irushaho gushashagirana

Editorial 20 Jun 2022
Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza  zifite inzu zitazwi  zikorerwamo iyicarubozo  ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza zifite inzu zitazwi zikorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Editorial 30 Aug 2019
Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

Administrator 18 Nov 2025
Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Editorial 21 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Berlin G20 : Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika
UBUKUNGU

Berlin G20 : Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika

Editorial 13 Jun 2017
APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League
Amakuru

APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Editorial 19 Sep 2021
Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe  z’impimbano
Mu Mahanga

Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe z’impimbano

Editorial 20 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru