Ku wa Kane w’iki cyumweru , nibwo mu Itorero UDEPR (Union des Eglise Pentecote au Rwanda) rikorera mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, habaye imirwamo hagati y’Abakiristu n’abagabo babiri barimo umwe wahoze mu bayobozi baryo.
Amakuru atugeraho nuko abo bagabo baje bashaka gufunga iryo Torero, abakiristu bakabarwanya kugeza ubwo babaziritse bakabashyikiriza inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP. Emmanuel Hitayezu, yabwiye itangazamakuru ko Polisi yahurujwe n’umuyobozi w’Itorero avuga ko bashaka kumwambura ibikoresho bye.
Yagize ati “Kuwa Kane nibwo Polisi yahurujwe n’uwitwa Kavamahanga witwako ahagarariye itorero avuga ko hari abamuteye baje kumwambura ibikoresho bye akoresha mu rusengero. Polisi yarahageze isanga ayo makimbirane arahari biba ngombwa ko hagira abafatwa kugira ngo bahoshe ikibazo.”
Yakomeje avuga ko Polisi yakomeje gukurikkirana igasanga iryo Torero nta buzima gatozi rirabona, ibasaba ko gukemura ibyo bibazo mu nzego zibishinzwe.
Yongeye ati “Ikibazo kiri gukurikiranirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo ariko bahawe inama ko bajya mu nzego zibifitiye ububasha bakabagire inama.”
Past. Kavamahanga Alphonse, uvuga ko ariwe washirinze akaba n’umuyobozi w’Itorero, avuga ko umwe muri aba bagabo yigeze kuba umwe mu bayobozi b’Itorero ku ishami ryakoreraga mu Karere Ngororero, akaza kumwirukana amuhora ko yashakaga kuryigarurira, n’ubu akaba akimugendaho.