Umushinjacyaha w’umunyamerika yahamije ibyaha abagabo babiri guha ruswa ministiri muri leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga Sam Kahamba Kutesa n’undi muyobozi mu gihugu cya Chad.
Dr. Chi Ping Patrick Ho, ufite imyaka 68 akaba umwenegihugu wa Hong Kong, na Cheikh Gadio, ufite imyaka 61, akaba umunya Senegal bahamijwe n’urukiko rwa Manhattan muri New York nyuma yo guha ruswa y’amadolari 500,000 (miliyari imwe na miliyoni Magana umunani mu mashilingi ya Uganda).
Iyo ruswa bayimuhaye ubwo yari Perezida w’inama rusanga y’umuryango w’abibumbye maze ayo mafaranga anoherezwa muri Uganda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ ‘Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) byavuze ko Dr. Chi na Cheikh Gadio batanze ruswa mu rwego rwo kureshya Kutesa ngo abafashe kubona amahirwe yo gushora imari muri Africa.
Angel M. Melendez, ukuriye urwego rw’Amerika rushinzwe umutekano imbere mu gihugu, mu ri New York nawe yatangaje ko abo bagabo bacishije iyo ruswa mu bikorwa byiswe iby’ubutabazi mu kuyigeza kuri Kutesa.
Si uyu muyobozi wa Uganda uvuzweho ruswa kuko hari n’abandi byabayeho; muri Mata uyu mwaka, umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo n’inganda muri Uganda, Herbert Kabafunzaki, yatawe muri yombi na polisi afatiwe mu cyuho yakira ruswa ayihawe n’umwe mu baherwe bakomeye muri Uganda.
Nyuma hasakaye amafoto atandukanye yerekana Minisitiri Kabafunzaki azengurutswe na polisi, imbere ye ku meza harunzeho amafaranga, muri Kampala Serena.
Ubwanditsi