• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Editorial 28 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Mu muhango wo kurahira, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta mu mbirwaruhame ye atangaje ko Kenya nayo igiye kujya itanga viza ku mipaka yayo ku byanyafrika bifuza kwinjira muri Kenya.

Ibi bibaye nyuma yaho u Rwanda rutangarije ko kuva 01/01/2018  ruzajya rutanga viza ku mipaka ku banyamahanga basura Impamvu zitandukanye zirimo ubukerarugendo, gusura n’ibindi bitandukanye.

Tubibutse ko kuva ku wa 1 Mutarama 2013 aribwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guha viza ku  mipaka abanyafrika bifuza kwinjira mu Rwanda.

Kuva mu 2013 ubwo u Rwanda rwatangiraga gutanga viza ku banyafurika bageze aho binjirira mu gihugu kugeza mu 2016, umubare w’abanyafurika binjiye muri ubwo buryo wavuye ku 31 054 ugera ku 77 377, bingana n’izamuka rya 149, 1%.

Mu mavugurura aherutse kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017 yakuyeho umwihariko wari usanzwe ku baturage b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bike bashoboraga kubona viza ari uko bageze aho binjirira mu Rwanda.

Muri aya mavugurura u Rwanda rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byemereye u Rwanda iyi serivisi aribyo Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe.

Ibyo bihugu bije byiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore.

Hari ibihugu byakuriweho Viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi birimo Djibouti, Ethiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Israel, Maroc na Turikiya.

Abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, Comesa, nabo bazajya bahabwa viza y’iminsi 90 bageze aho binjirira mu gihugu gusa bazajya bishyura amafaranga yagenwe.

Perezida Paul Kagame yitabiriye irahira rya mugenzi we Uhuru Kenyatta

Ubusanzwe abaturage bo muri COMESA, bajyaga bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira nkuko byagendaga ku bandi bafite pasiporo z’ibihugu byo muri Afurika.

Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri, bazajya bakoresha indangamuntu zabo igihe bashaka kwinjira mu Rwanda.

Ikindi kandi hakuweho amafaranga yishyurwaga viza ku banyarwanda bagendera kuri pasiporo z’amahanga ariko bafite indangamuntu z’u Rwanda ku bihugu byemera ubwenegihugu bubiri.

U Rwanda rukomeje gutanga urugero rwiza ku bihugu bya Africa muri gahunda yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Africa ndetse n’isi yose.

Mu minsi ishize, Namibia ndetse na Nigeria nabyo byatangaje ko abanyafurika bifuza gusura ibyo bihugu bazajya babonera viza ku mipaka.

Ubwanditsi

2017-11-28
Editorial

IZINDI NKURU

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Editorial 24 Feb 2020
Abazi neza kandi babana n’uwiyita “Padiri” Nahimana Thomas Batubwiye Ibye aho abayeho nk’inzererezi itunzwe n’ibiyobyabwenge

Abazi neza kandi babana n’uwiyita “Padiri” Nahimana Thomas Batubwiye Ibye aho abayeho nk’inzererezi itunzwe n’ibiyobyabwenge

Editorial 19 Sep 2020
Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda

Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda

Editorial 13 Dec 2018
Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Editorial 23 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira
Mu Rwanda

Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira

Editorial 02 Sep 2016
Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rugiye kwinjira mu mwaka w’amatora
Mu Mahanga

Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rugiye kwinjira mu mwaka w’amatora

Editorial 15 Dec 2016
Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze
Mu Mahanga

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Editorial 28 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru