Muri Kenya ikibazo cy’amatora ya Perezida wa Repubulika kigiye iruhande none bari mu myiteguro itoroshye yo gutora abadepite icyenda bo kohereza mu nteko nshingamategeko ya EAC (EALA).
Nk’uko bitangazwa na Depite Katoo ole Metito, ukuriye komisiyo y’inteko nshingamategeko ya ishinzwe gutegura uko abo badepite bo kohereza mu nteko nshinga mategeko y’umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EALA baboneka, abo badepite uko ari icyenda bazatorwa tariki 13 z’uku kwezi. Nk’uko amategeko agenga EALA abiteganya abo badepite batorwa n’inteko nshingamategeko y’igihugu cyabo.
Depite Metito avuga yuko abo badepite uko ari icyenda bazava mu mahuriro abiri y’imitwe ya politike akomeye cyane muri politike za Kenya, akaba ari nayo afite abadepite bensho mu nteko nshingamategeko.
Jubilee ya Perezida Uhuru Kenyatta yasabwe koherereza inteko abantu 15, ikazatotamo batanu naho NASA isabwa kohereza 12 ngo hatorwemo bane. Depite Metito avuga yuko hari abantu 20 bari banditse basaba yuko kandidatire zabo zakwakirwa nk’abakandida b’igenga ariko ubwo busabe bwabo ntibwemerwa.
Abadepite muri EALA bari gutangira imirimo yabo Kamena uyu mwaka ariko ntibyashoboka kuko Kenya yari itarashobora kubona abayo. Buri gihugu uko ari bitandatu bigize EAC bigomba guhagararirwa n’abadepite icyenda, kandi iyo nteko ntishobora gutangira imirimo yayo hari igihugu kitarohereza abadepite bacyo.
Muri Jubilee na NASA ntabwo bashoboye kohereza amazina y’abo bifuzaga ngo inteko izabatore kujya muri EALA mbere ya Kamena kubera impamvu za politike y’amatora muri icyo gihugu.
Haba ku ruhande rwa Jubilee cyangwa NASA hari umubare munini cyane y’abasabaga ngo boherezwe muri EALA. Iyo iyo mitwe yumbi iza kugira abo yohereza mu nteko ngo hatorwemo abo kohereza muri EALA, abayari koherezwa kandi barabisanye bari kwivumbura bakima ubufasha abakandida b’amashyaka yabo. Nk’uko Depite Metito abitangaza ngo Jubilee hari abantu 111 bifuza yuko bakoherezwa muri EALA, bgo bo muri NASA hakaba abandi nk.abo.
Abadepite icyenda u Rwanda rwohereje muri EALA batowe tarik 23.05/2017. Harimo Oda Gasinzigwa, Fatuma Ndangiza, Rwigema Petero Celestin na Martin Ngoga bo muri RPF.
Abandi ni Karinda Francois Xavier wa PSD, Rutazana Francine ukomoka muri PL, Uwumukiza Francoise watorerwe kuzahagararira abagore naho Bahati Alexis atorerwa kuzahagararira abafite ubumuga.
Manda y’umudepite muri EALA ni imyaka itanu ariko akaba yashobora gutorerwa manda ya kabiri ari nayo ya nyuma.