Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yageneye ibihugu bitanu byabonye itike yo kuzahagararira uyu mugabane mu gikombe cy’Isi umwaka utaha amadolari ibihumbi 500 (asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda) azabifasha kwitegura neza.
Mu bihugu 32 bizakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya hagati y itariki 14 Gicurasi na 15 Kamena, Afurika izaba ihagarariwe n’ibihugu bitanu birimo Tunisia, Misiri, Maroc, Nigeria na Senegal.
Nyuma ya tombola igaragaza uko bizaba biri mu matsinda yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza, CAF yahise itangaza ko mu rwego rwo gutera inkunga ibi bihugu buri kimwe yakigeneye ibihumbi 500 by’amadorali ya Amerika.
Ayo madolari azakoreshwa mu myiteguro ariko nk’uko biri mu itangazo CAF yasohoye, ibi bihugu bizanahabwa ubufasha mu bijyanye n’imyambaro ikoranye ikoranabuhanga ifasha abakinnyi mu myitozo, ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga n’ibifasha abakinnyi mu nkongera imbaraga.
Uko amatsinda agabanyije n’aho ibihugu bya Afurika biherereye
Itsinda A: U Burusiya, Arabia Saoudite, Misiri, Uruguay
Itsinda B: Portugal, Espagne, Maroc, Iran
Itsinda C: U Bufaransa, Australia, Peru, Denmark
Itsinda D: Argentina, Iceland, Croatia, Nigeria
Itsinda E: Brazil, u Busuwisi, Costa Rica, Serbia
Itsinda F: U Budage, Mexique, Suede, Koreya y’Epfo
Itsinda G: U Bubiligi, Panama, Tunisia, U Bwongereza
Itsinda H: Pologne, Senegal, Colombia, U Buyapani