• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rutahizamu Byiringiro Lague afashije Amavubi gutsinda Mozambique, byongerera Amavubi amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2022

Rutahizamu Byiringiro Lague afashije Amavubi gutsinda Mozambique, byongerera Amavubi amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2022

Ubwanditsi 24 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ,Byiringiro Lague niwe wayaboneye igitego kimwe cyagaragaye mu mukino u Rwanda rwatsinzemo igitego kimwe ikipe ya Mozambique, ni umukino wakinwe mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha wa 2022.

Ni igitego cyabonetse ku munota wa 69 w’umukino habayeho guhererekanya kw’abakinnyi barimo Kagere Medie ndetse na Imanishimwe Emmanuel wahereje Lague umupira atera ishoti rikomeye ryerekeraga mu izamu rya Mozambique umunyezamu agerageza kuwukuramo biba iby’ubusa.

Muri uyu mukino rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, Byiringiro Lague yari yinjiyemo asimbuye myugariro ndetse akaba na kapiteni we muri APR FC Manzi Thierry wakinnye igice cya mbere cy’umukino.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe y’igihugu AMAVUBI bigizwemo uruhare na Byiringiro Lague bitumye u Rwanda rurara ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya gatandatu, rukaba ruza inyuma ya Cameroon yo ifite amanota 10 naho Mozambique na Cape Vert zikaza inyuma y’u Rwanda n’amanota 4 kuri buri kipe.

Si ubwambere Byiringiro Lague yitwara neza mu ikipe y’igihugu Amavubi kuko ubwo u Rwanda ruheruka muri CHAN2021 yabereye muri Cameroon mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo yitwaye neza.

Amavubi arasabwa gutsinda umukino ruzahuramo na Cameroun mu mukino wa nyuma wo mu itsinda uzaba tariki ya 30 Werurwe 2021 uzabera i Yaounde, rugahita rukatisha itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun

2021-03-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye

Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye

Ubwanditsi 23 Apr 2025
Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Ubwanditsi 14 Oct 2024
Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Ubwanditsi 01 Oct 2021
Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare
Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Ubwanditsi 26 Jun 2017
Umunsi w’abakundana  ‘Valentine’s Day’  wijihijwe gitore
IMIKINO

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza  mudasobwa n’ibindi bintu bye byari byibwe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza mudasobwa n’ibindi bintu bye byari byibwe

Ubwanditsi 24 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru