Abagize urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bashimiye byimazeyo Perezida Kagame wahaye ijambo umugore ndetse n’umuryango wa FPR Inkotanyi utarigeze na rimwe usubiza inyuma ibitekerezo by’umugore kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu kugeza uyu munsi wa none aho abagore baza imbere mu kubaka igihugu abanyarwanda bifuza.
Iyi nama yahuje abayobozi b’Urugaga rw’abagore kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rwego rw’Umurenge, abahagarariye abagore muri Komite Nyobozi z’Umuryango kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku Karere, abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore, abakora mu miryango itari iya Leta, ba rwiyemezamirimo b’abagore n’abagore bakora mu nzego zitandukanye b’abanyamuryango.
Perezidante Mukantabana yavuze ko inama iheruka kubahuza yari yabaye muri Mata uyu mwaka aho umwe mu mihigo bari barahize yari ukuzategura amatora no kuzagiramo uruhare kugirango agende neza kandi bakaba barahiguye uwo muhigo aho umukandida wa FPR Inkotanyi yanabashije gutsinda aya matora.
Agaruka ku nkomoko y’uru rugaga rw’abagore Madamu Mukantabana yavuze ko hashyizweho uru rugagaga nk’urubuga abagore bari mu muryango FPR Inkotanyi bahuriraho bagatanga ibitekerezo byubaka umuryango ndetse n’igihugu muri rusange. Avuga kandi ko mu nshingano z’uru rugaga harimo gufasha abanyamuryango n’abanyarwandakazi bose kwigirira icyizere.
Mu zindi nshingano z’uru rugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR yavuze ko harimo guharanira uburinganire aho abagore bahuriza hamwe imbaraga mu rwego rwo gusesengura ibibazo bibangamira iterambere ryabo abayobozi bakabikirera ubuvugizi kugira ngo bibonerwe umuti.
Madamu Mukantabana yavuze kandi ko abagore bishimira imyaka 30 umuryango uvutse, bakishimira ko abagize urugagaga rw’abagore bagaragaje ubushake n’ubwitange mu bikorwa byose byo kubohora igihugu ndetse kuri ubu bakaba banakomeje gufata iya mbere mu kubaka igihugu.
Muri uku kwezi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bizihizamo imyaka 30 y’isabukuru Madamu Mukantabana yavuze ko hari ibikorwa abagore bagizemo uruhare ati “Ibikorwa abagore bagizemo uruhare ni byinshi haba mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse no kugeza uyu munsi aho mu bikorwa twishimira uyu munsi by’iterambere harimo, gusiza ibibanza ahazubakwa amarerero, kuremera bagenzi babo batishoboye, banatanze ibiganiro babiha abana b’abakobwa ndetse banaganirije abandi bagore ku ruhare rw’umugore mu rugamba rwo kubohora igihugu”
Muri iyi nama kandi herekanwe amashusho agaragaza urugendo rw’umugore kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’aho umugore ageze ubu aho hagaragajwe iterambere n’agaciro yahawe aho kugeza ubu abagore mu nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 64% byose bakesha ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Paul Kagame
Iyi nama nkuru kandi yitabiriwe n’abahagarariye abagore bo mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda, n’abahagarariye abagore mu mitwe ya politiki y’inshuti z’Umuryango mu bihugu bitandukanye birimo: MPLA riri ku butegetsi muri Angola, EPRDF riri ku butegetsi muri Ethiopia, SWAPO ryo muri Namibie, CCM muri Tanzania, ndetse na SPLM riri ku butegetsi mu gihugu cya Sudan y’Epfo. Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame nawe yitabiriye iyi nama