Kuri uyu wa Kabiri, Umushinjacyaha yasabye urukiko ko rukomeza gufunga abanyamakuru 8 ba Red Pepper journalists bashinjwa kumena amabanga ya leta ya Uganda.
Abanyamakuru 8 ba Red Pepper bafunzwe bazira gutangaza amabanga ya Uganda yo gushaka guteza umutekano muke mu Rwanda.
Umucamanza Waiswa mu gusaba ko bakomeza gufungwa yatangaje ko aba banyamakuru baramutse barekuwe bahita bakomeza gushyira hanze amabanga bafite ku bayobozi ba Uganda.
Abanyamakuru ba Red Pepper yandikirwa muri Uganda aho bafungiye muri Luzira bakomeje gutakamba nyuma y’igihe batawe muri yombi nyuma yuko Red Pepper yanditse inkuru ivuga ko Perezida Yoweri Museveni yari mu migambi yo kuvana ku butegetsi Perezida w’URwanda Paul Kagame. Bivugwa ko iyi migambi yose iri gucurirwa muri Uganda bigizwemo uruhare n’inzego z’iperereza zayo zikoresha abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda mu kurushinja “guhohotera impunzi, gushimuta no kuneka”, igamije kurugaragaza nka leta ishotorana.
Abo bayobozi ba Red Pepper barimo: Richard Tusiime ;Johnson Musinguzi;Patrick Mugumya Arinatiwe Rugyendo. Abandi ni Richard Kintu; Ben Byarabaha; Francis Tumusiime na James Mujuni.
Turakomeza kubagezaho iby’uru rubanza.