Nyuma y’’uko perezida Robert Mugabe akorewe ibisa na Coup d’Etat nyuma bigatangazwa ko yeguye ku bushake bwe ku mwanya wa Perezida wa Zimbabwe, amakuru aravuga ko umugore we Grace Mugabe ari gusaba ko batandukana.
Ikinyamakuru jeunafrique dukesha iyi nkuru kivuga ko guhera kuwa Mbere w’iki cyumweru, amakuru acicikana ku mbuga za interineti muri kiriya gihugu avuga ko umugore w’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe ari gushakisha uko yatandukana na Mugabe w’imyaka isaga 90.
Jeunafrique ikomeza ivuga ko imbuga zikomeye zo muri Zimbabwe zatangaje aya makuru ariko zikaba ziterekana neza uburyo Grace Mugabe yaba ahuza kuva ku butegetsi k’umugabo we no guhita afata umwanzuro wo kumuta ndetse nta n’iminsi irahita kuva bibaye.
Ikinyamakuru l’Important gikorera muri kirya gihugu cyo cyavuze ko hari amakuru yizewe yatanzwe n’abo mu muryango w’umugore ba hafi, avuga ko bidatinze aba bombi baba bamaze gutandukana.
Ikindi kinyamakuru, APRNEWS, cyo kivuga ko nyuma yo kwegura ku butegetsi, Grace Mugabe yababajwe cyane n’umwanzuro w’umugabo we wo gusezera ku mirimo yari arambyeho, ariko nta cyo iki kinyamakuru kivuga ku kijyanye n’uku gushaka gutandukana.
Nubwo aya makuru akwirakwira avuga ko Grace Mugabe w’imyaka 52 ashaka gutandukana n’umugabo we, w’imyaka 93 y’amavuko, nta bihamya bifatika cyangwa amazina y’abatangaje aya makuru ngo umuntu abe yayashingiraho avuga ko yizewe.
Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2017, ni bwo byatangajwe ko perezida Mugabe yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe, nyuma y’uko igisirikare cyasaga n’ikimaze kwigarurira igihguu hafi ya cyose.