Perezida Paul Kagame yakuyeho abari Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, kuri uyu wa Gatatu.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, Perezida Paul Kagame yashyizeho abaminisitiri ku buryo bukurikira: Minisitiri w’Uburezi: Dr. Eugene Mutimura, na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho: Jean de Dieu Rurangirwa.
Perezida Kagame kandi yashyizeho n’abandi bayobozi bakurikira : Olivier Kayumba yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza naho Francis Musoni agirwa umunyamabanga mukuru muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.
Dr Musafiri Papias Malimba yagizwe Minisitiri w’Uburezi kuwa 24 Kamena 2015, avuye ku mwanya w’ Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda. Naho Jean Philbert Nsengimana yagiye muri Guverinoma mu 2011.
Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida Kagame ayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri.