• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe

Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe

Editorial 15 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Ku munsi w’ejo  tariki 14/12/2017 Perezida Paul Kagame yijeje Abanyarwanda yuko nta muntu ushobora kubatera aturutse hanze y’igihugu ngo abishobore, ahabwa amashyi menshi bigaragaza yuko icyo kizere abantu bari bagikeneye cyane !

Iryo jambo Kagame yarivuze atangiza kongere ya RPF-Inkotanyi, yatangiye imirimo y’iminsi itatu  ku cyicaro cyayo gikuru kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo hano mu mujyi wa Kigali.

Kagame yavuze yuko icyatera ubwoba gusa ari icyatera giturutse mu Banyarwanda ubwabo, ngo icyatera gituruka hanze ntabwo gishoboka, asaba Abanyarwanda icyatera kibaturutsemo

Imbaga y’abanyamuryango ba RPF bari aho bakirije iryo jambo rya Kagame ya ndirimbo ngo ‘nta ntambara ya ntera ubwoba’, na Kagame ari nawe Chairman wa RPF ku rwego rw’igihugu abafasha kuyiririmba !

Nubwo Kagame atigeze avuga uwaba atekereza kuba yatera u Rwanda aturutse hanze, abantu benshi bahise batekereza ku bimaze iminsi bivugwa yuko muri Uganda bashobora kuba bitegura gutera u Rwanda.

Ikinyamakuru Redpaper cyandikirwa muri Uganda giherutse gusohora inkuru igaragaza umugambi wa Perezida Yoweri Museveni wo gutera u Rwanda hagamijwe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame ngo akabusimbuza ubwa ba Kayumba Nyamwasa na Rujugiro ubu wahindutse umushoramari ukomeye muri Uganda.

Nyuma y’iyo nkuru gusohoka abayobozi umunani b’icyo kinyamakuru barafashwe barafungwa, ariko ikindi kinyamakuru The Standard, cyandikirwa muri Kenya, kiza kwandika yuko abo bayobozi ba Redpaper batazize yuko banditse ibinyoma ahubwo bazize ko ikinyamakuru cyabo cyahishuye amabanga Museveni atifuzaga yuko yamenyekana. Ibi byateye n’urwikekwe mu inzego z’iperereza z’icyo gihugu ku baba barameneye amabanga Redpaper.

Ibi kandi byaje muri icyo gihugu cya Uganda havugwa ifatwa n’ifungwa, n’iyica rubozo rya bamwe mu Banyarwanda batuye cyangwa baba batembereye muri Uganda ! Ibi byatumye bamwe mu Banyarwanda batembereraga cyangwa bakoreraga ubucuruzi muri Uganda babihagarika. Iyo uganiriye na bamwe mu banyamakuru, n’aba Rushyashya narimo, bakubwira yuko naho wabaha iki muri iyi minsi badashobora gukandagiza ikirenge muri Uganda !

Casmiry Kayumba

2017-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Editorial 31 Jul 2025
“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Editorial 13 Nov 2018
Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Editorial 08 Mar 2022
Uko Abayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala n’ubutumwa Museveni yabahaye

Uko Abayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala n’ubutumwa Museveni yabahaye

Editorial 07 Jan 2019

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    July 14, 20184:45 pm -

    NIBA KAGAME AVUGAKO NTAWABATERA NONE SE KO MUMAZE IMINSI MUVUZINDURU KO BABATEYE? NTA NISONI MUKONGERAKO BABATEYE BATURUTSE I BURUNDI MWUMVA MUKOMEYE MUMITWE ? UKWO KWISHYIRA HEJURU KUZABAMARISHA MBABWIRE??? INGINGURU IRIMO UBUSA NIYO IVUZA INDURU, NTACYO MURIMWO MURI VIDE!! NA KARE NTA NTAMBARA MWIGEZE MURWANA KUKO URWANDA MWARUHAWE NA AMERIKA ICIYE MURI MINUAR HAMWE NINGABO ZA MUSEVENI MWE ICYO MWAKORAGA KWARI UKWICARA AHO BABAFATIYE MWUMVA MURI IKI? NIBWO BWOBA MUFITE KO BAGIYE KUBATERA, MURWANE NONE KO WUMVAKO NTAWABATERA!!! MURI BULE!1

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon
POLITIKI

Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon

Editorial 14 Feb 2018
Ese Koko Umunyemari  W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009
INKURU NYAMUKURU

Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Editorial 27 Jun 2018
Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR
Amakuru

Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR

Administrator 26 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru