Ku munsi w’ejo tariki 14/12/2017 Perezida Paul Kagame yijeje Abanyarwanda yuko nta muntu ushobora kubatera aturutse hanze y’igihugu ngo abishobore, ahabwa amashyi menshi bigaragaza yuko icyo kizere abantu bari bagikeneye cyane !
Iryo jambo Kagame yarivuze atangiza kongere ya RPF-Inkotanyi, yatangiye imirimo y’iminsi itatu ku cyicaro cyayo gikuru kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo hano mu mujyi wa Kigali.
Kagame yavuze yuko icyatera ubwoba gusa ari icyatera giturutse mu Banyarwanda ubwabo, ngo icyatera gituruka hanze ntabwo gishoboka, asaba Abanyarwanda icyatera kibaturutsemo
Imbaga y’abanyamuryango ba RPF bari aho bakirije iryo jambo rya Kagame ya ndirimbo ngo ‘nta ntambara ya ntera ubwoba’, na Kagame ari nawe Chairman wa RPF ku rwego rw’igihugu abafasha kuyiririmba !
Nubwo Kagame atigeze avuga uwaba atekereza kuba yatera u Rwanda aturutse hanze, abantu benshi bahise batekereza ku bimaze iminsi bivugwa yuko muri Uganda bashobora kuba bitegura gutera u Rwanda.
Ikinyamakuru Redpaper cyandikirwa muri Uganda giherutse gusohora inkuru igaragaza umugambi wa Perezida Yoweri Museveni wo gutera u Rwanda hagamijwe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame ngo akabusimbuza ubwa ba Kayumba Nyamwasa na Rujugiro ubu wahindutse umushoramari ukomeye muri Uganda.
Nyuma y’iyo nkuru gusohoka abayobozi umunani b’icyo kinyamakuru barafashwe barafungwa, ariko ikindi kinyamakuru The Standard, cyandikirwa muri Kenya, kiza kwandika yuko abo bayobozi ba Redpaper batazize yuko banditse ibinyoma ahubwo bazize ko ikinyamakuru cyabo cyahishuye amabanga Museveni atifuzaga yuko yamenyekana. Ibi byateye n’urwikekwe mu inzego z’iperereza z’icyo gihugu ku baba barameneye amabanga Redpaper.
Ibi kandi byaje muri icyo gihugu cya Uganda havugwa ifatwa n’ifungwa, n’iyica rubozo rya bamwe mu Banyarwanda batuye cyangwa baba batembereye muri Uganda ! Ibi byatumye bamwe mu Banyarwanda batembereraga cyangwa bakoreraga ubucuruzi muri Uganda babihagarika. Iyo uganiriye na bamwe mu banyamakuru, n’aba Rushyashya narimo, bakubwira yuko naho wabaha iki muri iyi minsi badashobora gukandagiza ikirenge muri Uganda !
MAOMBI jOHN
NIBA KAGAME AVUGAKO NTAWABATERA NONE SE KO MUMAZE IMINSI MUVUZINDURU KO BABATEYE? NTA NISONI MUKONGERAKO BABATEYE BATURUTSE I BURUNDI MWUMVA MUKOMEYE MUMITWE ? UKWO KWISHYIRA HEJURU KUZABAMARISHA MBABWIRE??? INGINGURU IRIMO UBUSA NIYO IVUZA INDURU, NTACYO MURIMWO MURI VIDE!! NA KARE NTA NTAMBARA MWIGEZE MURWANA KUKO URWANDA MWARUHAWE NA AMERIKA ICIYE MURI MINUAR HAMWE NINGABO ZA MUSEVENI MWE ICYO MWAKORAGA KWARI UKWICARA AHO BABAFATIYE MWUMVA MURI IKI? NIBWO BWOBA MUFITE KO BAGIYE KUBATERA, MURWANE NONE KO WUMVAKO NTAWABATERA!!! MURI BULE!1