Mu by’ukuri buri muntu wese agira igikorwa cyangwa imyumvire ndetse rimwe na rimwe akumva ayikomeyeho kuko aba yumva ari ingenzi mu buzima bwe.Gusa,iyo uko iminsi ishira biba bikwiriye ko ureba niba ikintu runaka hari icyo kigufasha cyangwa cyaba kikoreka.
Muri iyi minsi y’impera z’uyu mwaka wa 2017 bwabateguriye ibintu bitanu busanga bikwiriye kuba byarangirana n’umwaka wa 2017 ku bantu b’igitsinagore.Ibi si ukubibasira kuko ubutaha tuzabagezaho ibyo ab’igitsinagabo bakwiriye kwirinda.Ibyo bintu ni ibi bikurikira:
Gutandukanya urukundo na bizinesi(business): Muri iyi minsi by’umwihariko abari biharaje ingeso yo gukundana n’umuntu w’igitsinagabo urenze umwe.Ahanini ugasanga ikigamijwe si uko aba bose aba abakunda ahubwo haba hagambiriwe kurya umutungo wabo washira ntiyongere no kumureba irihumye.Umwe muri aba bantu b’igitsinagabo ashiriwe amushyira ku ruhande agafata undi,ibyo bita’gukura ibyinyo’.Ibi nabyo bikaba bigira uruhare runini mu gutera benshi kubura abagabo(kugumirwa).
Kwigana imyambarire y’abanyamahanga: Muri uyu mwaka hagaragaye imyambarire mishya aho umukobwa usanga asa n’aho yambaye ubusa.Ibi si umuco nyarwanda ahubwo ni ukwigana ibyo baba babonye ku mateleviziyo n’ahandi henshi ku mbuga nkoranyambaga.Igitangaje ni uko abo babyigiraho usanga baba babyambaye bagamije gukorera amafaranga mu gihe aba bari bacu babyambara Atari cyo kigamijwe ahubwo bakabyanabara bagiye nko gusenga,mu kazi n’ahandi hantu mu ruhame.
Gukuramo inda no guta abana:Muri iyi minsi mu bitangazamkuru bitandukanye hagiye humvikana umubare munini w’igitisnagore gikuramo inda baba batewe n’abagabo binyuze mu buryo butemewe nyuma bakabajugunya ahantu hatandukanye haba mu misarane,ku muhanda,mu mashyamba n’ahandi.Ibi babikora basa nk’aho birengera ngo gusa ni ukuvutsa ubuzima ikiremwamuntu ndetse kikaba n’igikorwa cy’ubunyamaswa.
Gukoresha telefoni no mu gihe kitari ngombwa: Muri iyi minsi aho hadukiye izi telefoni zigezweho,by’umwihariko abakobwa bakoresha telefoni n’igihe bitari ngombwa.Mu by’ukuri itumanaho ni ryiza cyane rwose ariko mu gihe cyiza kidashyira ubuzima bw’urikoresha mu kaga.Iri koreshwa rya telefoni mu gihe kitari ngombwa rimwe na rimwe usanga ari yo ntandaro y’impanuka za hato na hato,gukoresha igihe nabi no kutanoza igikorwa runaka kirimo gukorwa,gutanga serivisi mbi n’ibindi.
Muri make ibi sibyo byonyine bikwiye kwirindwa hari n’ibindi byinshi buri wese ashobora gusubiza amaso inyuma agasanga ntiyabitunganyaga neza cyangwa se yabihaye umwanya n’agaciro bidakwiriye,uyu waba ari umwanya mwiza wo gukosora buri kimwe kugira ngo umwaka mushya turi kwitegura tuwutangirane ingamba nshya.