• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Ubwanditsi 16 Dec 2017 ITOHOZA

Taliki ya 9 Ukuboza, umunyarwanda witwa Fidele Gatsinzi yafashwe n’abashinzwe umutekano bakorera CMI, babifashijwemo na Rugema Kayumba, nyuma yaho yinjiye  I Bugande agiye gusura umwana we wiga muri Uganda Christian University iherereye Mukono.

Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko yari yafashe icyumba muri hoteli yitwa Winks iri Ntinda aho yaraye maze agafatwa ahagana mu ma saa tatu za mugitondo. Uwagiye kumureba kuri hoteli yasanze bamushimuse ariko ibintu bye bikiri kuri hoteli.

Amakuru yizewe duhabwa n’umuntu wacu uri Kampala avuga ko Fidel Gatsinzi yafatishijwe na  Rugema Kayumba nkuko agenda abyigamba , avuga ko   amakuru  yose y’uko  Fidel Gatsinzi  ari muri Hotel Kampala  bari bayamenye  ko  ndetse  bahawe amabwiriza yo kumufata  na Salim Saleh, nyuma y’ibiganiro bagiranye na Gen. Kayumba Nyamwasa,  babifashijwemo  n’umuyobozi  w’urwego rw’iperereza Chieftaincy of Military Intelligence (CMI)  Col. Abel Kandiho.  Kayumba ngo yaba  yarabeshye  bikomeye ko  Gatsinzi ari intasi ,   avuga ko baziranye  mu ntambara za Congo.

Kayumba Rugema niwe wajyanye mu modoka  n’aba maneko ba CMI, muri icyo gitondo abatungira agatoki aho Fidel Gatsinzi yarimo kugura utuntu   muri Supermarket yo muri ako gace ka Ntinda,  kuwa Gatandatu,  ku itariki 09 Ugushyingo 2017,  ba maneko ba CMI  bajyanye na Rugema Kayumba mu modoka kuko batari bazi neza isura ya Fidel Gatsinzi none ubu  bakaba  barimo  kumukorera iyica rubozo.

Rugema Kayumba yavuye muri Norvège aho yari yarahungiye, ajya kunekera RNC  i Kampala abitumwe na mubyarawe Gen. Kayumba Nyamwasa,  aho ubu Rugema Kayumba ariwe ushinzwe gushimuta abanyarwanda  bagendagenda  I Kampala, akaba umuntu wisanga mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda.

Uyu Rugema Kayumba niwe ushinzwe gufatisha abanyarwanda  nk’umuntu ubazi, baba abagore n’abagabo  baba bari mubikorwa byabo by’ubucuruzi  bagafatwa  bakajya gufungirwa ahantu hatazwi bakekwaho gukorana n’u Rwanda. Amakuru avuga ko uyu Rugema utari usanzwe uzwi cyane kimwe n’abandi bantu baba muri RNC, bari kwidegembya i Kampala nubwo Leta y’u Rwanda itahwemye kugaragaza impungenge ku bikorwa n’imigambi yabo.

2017-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba

Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Ubwanditsi 04 Aug 2024
Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo

Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo

Ubwanditsi 15 Feb 2019
Inkundura muri ADEPR, Bishop Tom Rwagasana na we yagejejwe mu gihome

Inkundura muri ADEPR, Bishop Tom Rwagasana na we yagejejwe mu gihome

Ubwanditsi 06 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize  bahekuye u Rwanda
Amakuru

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

RUSHYASHYA 11 Nov 2025
Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye
POLITIKI

Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” Rwiyemeje Kugeza Ku Banyarwanda Ibikoresho By’ubwubatsi Biramba [ VIDEO ]
UBUKUNGU

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” Rwiyemeje Kugeza Ku Banyarwanda Ibikoresho By’ubwubatsi Biramba [ VIDEO ]

Ubwanditsi 08 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru