• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Impunzi z’Abanyarwanda zafashwe zijyanywe muri RNC zishobora kuregwa iterabwoba

Impunzi z’Abanyarwanda zafashwe zijyanywe muri RNC zishobora kuregwa iterabwoba

Ubwanditsi 28 Dec 2017 ITOHOZA

Polisi ya Uganda yatangaje ko iperereza ku byaha bishinjwa itsinda ry’impunzi 45 z’abanyarwanda zafatiwe ku mupaka wa Kikagati zijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarangiye, aho byitezwe ko mu minsi iri imbere zigomba kugezwa imbere y’ubutabera zikaburanishwa.

Ku wa 11 Ukuboza 2017, Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo bafatwaga, bireguye bavuga ko bari bagiye mu bikorwa by’ivugabutumwa muri Tanzania. Kugeza ubu, aba banyarwanda bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nalufenya, imwe mu zikomeye mu Karere ka Jinja.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima, yatangaje ko iperereza kuri izi mpunzi rikomeje ndetse hari ibyaha byinshi zikurikiranyweho.

Ati “Bafatiwe ku mupaka bagendeye ku byangombwa by’ibihimbano bitagaragaza umwirondoro wabo wa nyawo. Babiri bakekwa bafatiwe i Kampala hamwe n’abo bafatanya.”

Inkuru dukesha Nile Post ivuga ko Kayima yatangaje ko aba bantu bose atari abere ndetse ‘polisi yatahuye ibyaha bikomeye birenze impapuro mpimbano birimo iterabwoba’.

Itsinda ry’abanyamategeko mu cyumweru gishize ryagejeje ubusabe ku rukiko rw’i Jinja rivuga ko aba baregwa bagezwa imbere y’amategeko bagatangira kuburanishwa.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje atangaza ko iperereza kuri iki kirego ryamaze kurangira ariko ko gutinda kugezwa imbere y’ubutabera kw’abaregwa biterwa n’ibihe by’iminsi mikuru.

Yongeyeho ko gufungwa kw’abakekwaho ibyaha, bikozwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko aho bafungiye hemewe nka hamwe mu hashyirwa abantu bakekwaho ibyaha bikomeye.

Izi mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo yayo ahazwi nka Minembwe.

Aba batawe muri yombi bagiye muri iyi myitozo ya gisirikare, bari mu modoka y’ibara ry’umuhondo n’icyatsi ifite pulake ya Uganda ya UAQ374B.

Amakuru avuga ko kugira ngo bafatwe, bwa mbere na mbere bageze ku mupaka wa Kikagati, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda rukababuza kugenda kubera ibyangombwa by’inzira nyuma yo gukeka ubuziranenge bwabyo.

Umwe mu bakora muri uru rwego yatangaje ko bagize amakenga y’uburyo aba banyarwanda bakiri bato bagendera ku byangombwa by’inzira bya Uganda bose hamwe nk’itsinda.

Hashize iminsi muri Uganda havugwa ubwiganze bw’abashyigikiye RNC, aho mu nkambi zicumbikiye abanyarwanda hakurwamo abajya muri uyu mutwe byose bigakorwa hagamijwe gushaka abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi bikorwa byose bivugwa ko bishyigikiwe cyane na Brig. Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI. Uku gushaka impunzi z’abanyarwanda baba mu nkambi muri Uganda bakajyanwa mu myitozo ya gisirikare, bikorwa ku buryo ubuze muri izo nkambi bisobanurwa ko yashimuswe n’u Rwanda.

Imodoka yari itwaye impunzi z’Abanyarwanda zafashwe zijyanywe muri RNC

Imodoka yari itwaye aba basore yari ifite ibirango bya Uganda

2017-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Ubwanditsi 15 Jun 2024
Majoro Ntilikina uba mu Bufaransa yaba afasha abashaka kurema umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho

Majoro Ntilikina uba mu Bufaransa yaba afasha abashaka kurema umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho

Ubwanditsi 21 Sep 2017
Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba  yimanitse mu giti

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba yimanitse mu giti

Ubwanditsi 13 May 2017
Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Ubwanditsi 18 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyanza: Nyiri Hoteli yaguyemo Abanyeshuri arafunze, uwigisha koga aracyashakishwa
Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Hoteli yaguyemo Abanyeshuri arafunze, uwigisha koga aracyashakishwa

Ubwanditsi 26 Jul 2017
Ikinyoma cya Polisi y’uBurundi ku mpunzi za Zebiya zabaga mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Ikinyoma cya Polisi y’uBurundi ku mpunzi za Zebiya zabaga mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Apr 2018
U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF
ITOHOZA

U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

Ubwanditsi 29 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru