• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi

Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi

Ubwanditsi 29 Dec 2017 ITOHOZA

Mu minsi ishize nibwo u Rwanda rwandikiye Uganda ruyisaba ibisobanuro ku itabwa muri yombi rya hato na hato rikomeje gukorerwa Abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri Uganda ntirubimenyeshwe, ndetse no ku gukorana na RNC, u Rwanda rwita umutwe w’iterabwoba.

Usibye ibi, imiryango y’aba Banyarwanda bafatwa ikomeje kwitabaza inzego zitandukanye ivuga ko itazi aho abantu babo bafungiye, ndetse bafite n’impungenge z’uko aho bari bari gukorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa bitari ibya kimuntu.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Uganda, NTV, yemeye ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yakiriye iyi baruwa isaba ibisobanuro y’u Rwanda, ndetse avuga icyo bateganya gukora ku bivugwa n’imiryango y’aba bantu bagiye batabwa muri yombi.

Kuri iki kibazo cyo kumenya aho aba bafungiye, Brig Karemire yagize ati: “Ku bijyanye n’aba bantu bivugwa ko babuze n’abunganizi babo, ubu dushobora gufatanya n’izindi nzego z’umutekano mu kumenya aho bari, ibibazo baba bafite..hanyuma harebwe ko babona ubutabera bakwiriye.”

Bamwe muri aba banyarwanda bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda ariko hatazwi neza aho baherereye, harimo James Bayingana, Lando Alice Kabano, Vianney Byaruhanga, Herbert Munyangaju, Freddy Turatsinze, Jessica Muhongerwa, Vanessa Gasaro, Diane Kamikazi na Diane Kamashazi.

Aba biyongeraho abandi nka Rene Rutagungira wafashwe ku ikubitiro, ndetse na Fidele Gatsinzi uherutse kugarurwa mu Rwanda agaragaza ibimenyetso by’iyicarubozo yakorewe mu byumweru bibiri bisaga yari afunze.

Abo mu miryango y’aba bafunze bavuga ko abantu babo bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse batemererwa kubonana nabo kimwe n’abanyamategeko babo.

Umwe muri aba banyamategeko witwa Gawaya Tegule yagize ati: “Umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda ntukwiye gutera guhonyora uburenganzira bwa muntu. Nk’uko twabivuze, bwana Gatsinzi Fidele ubwo namusuraga, ntiyashoboraga gutambuka, ntiyashoboraga kuvuga nyuma y’ibyumweru bibiri afunze. Ibi si ibya kimuntu. Ibintu bamukoreye si ibya kimuntu.”

Igipolisi cya Uganda cyo kivuga ko nta muntu n’umwe muri aba bavugwa batawe muri yombi uri muri kasho zacyo.

Umuvugizi w’iki gipolisi, Emilian Kayima, yagize ati: “Nta raporo iyo ari yo yose igaragaza ko hari station ya polisi muri iki gihugu ifite aba bantu bivugwa ko batawe muri yombi.”

Ibi bikaba ari ibintu bikomeje kugaragaza umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kugaragara mu Ukwakira 2017 nyuma y’itabwa muri yombi rya Rene Rutagungira, kuri ubu ukurikiranweho ibyaha byo gushimuta no gucyura ku ngufu Lt Joel Mutabazi. Itabwa muri yombi ryakurikiwe n’irindi ryinshi ry’Abanyarwanda bafatwa bashinjwa ibyaha by’ubutasi no guhungabanya umutekano wa Uganda.

 

2017-12-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Malawi igiye kujuririra icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda Murekezi ukekwaho Jenoside

Malawi igiye kujuririra icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda Murekezi ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 10 Jan 2018
RDC: Abaturage barambiwe abahoze barwanira FDLR, barasaba ko boherezwa mu Rwanda

RDC: Abaturage barambiwe abahoze barwanira FDLR, barasaba ko boherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju
Amakuru

Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju

Ubwanditsi 17 Aug 2024
Dore amagambo buri mugore wese ufite umukunda aba akeneye kumva
SHOWBIZ

Dore amagambo buri mugore wese ufite umukunda aba akeneye kumva

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)
ITOHOZA

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Ubwanditsi 11 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru