Mu minsi ishize nibwo u Rwanda rwandikiye Uganda ruyisaba ibisobanuro ku itabwa muri yombi rya hato na hato rikomeje gukorerwa Abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri Uganda ntirubimenyeshwe, ndetse no ku gukorana na RNC, u Rwanda rwita umutwe w’iterabwoba.
Usibye ibi, imiryango y’aba Banyarwanda bafatwa ikomeje kwitabaza inzego zitandukanye ivuga ko itazi aho abantu babo bafungiye, ndetse bafite n’impungenge z’uko aho bari bari gukorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa bitari ibya kimuntu.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Uganda, NTV, yemeye ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yakiriye iyi baruwa isaba ibisobanuro y’u Rwanda, ndetse avuga icyo bateganya gukora ku bivugwa n’imiryango y’aba bantu bagiye batabwa muri yombi.
Kuri iki kibazo cyo kumenya aho aba bafungiye, Brig Karemire yagize ati: “Ku bijyanye n’aba bantu bivugwa ko babuze n’abunganizi babo, ubu dushobora gufatanya n’izindi nzego z’umutekano mu kumenya aho bari, ibibazo baba bafite..hanyuma harebwe ko babona ubutabera bakwiriye.”
Bamwe muri aba banyarwanda bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda ariko hatazwi neza aho baherereye, harimo James Bayingana, Lando Alice Kabano, Vianney Byaruhanga, Herbert Munyangaju, Freddy Turatsinze, Jessica Muhongerwa, Vanessa Gasaro, Diane Kamikazi na Diane Kamashazi.
Aba biyongeraho abandi nka Rene Rutagungira wafashwe ku ikubitiro, ndetse na Fidele Gatsinzi uherutse kugarurwa mu Rwanda agaragaza ibimenyetso by’iyicarubozo yakorewe mu byumweru bibiri bisaga yari afunze.
Abo mu miryango y’aba bafunze bavuga ko abantu babo bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse batemererwa kubonana nabo kimwe n’abanyamategeko babo.
Umwe muri aba banyamategeko witwa Gawaya Tegule yagize ati: “Umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda ntukwiye gutera guhonyora uburenganzira bwa muntu. Nk’uko twabivuze, bwana Gatsinzi Fidele ubwo namusuraga, ntiyashoboraga gutambuka, ntiyashoboraga kuvuga nyuma y’ibyumweru bibiri afunze. Ibi si ibya kimuntu. Ibintu bamukoreye si ibya kimuntu.”
Igipolisi cya Uganda cyo kivuga ko nta muntu n’umwe muri aba bavugwa batawe muri yombi uri muri kasho zacyo.
Umuvugizi w’iki gipolisi, Emilian Kayima, yagize ati: “Nta raporo iyo ari yo yose igaragaza ko hari station ya polisi muri iki gihugu ifite aba bantu bivugwa ko batawe muri yombi.”
Ibi bikaba ari ibintu bikomeje kugaragaza umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kugaragara mu Ukwakira 2017 nyuma y’itabwa muri yombi rya Rene Rutagungira, kuri ubu ukurikiranweho ibyaha byo gushimuta no gucyura ku ngufu Lt Joel Mutabazi. Itabwa muri yombi ryakurikiwe n’irindi ryinshi ry’Abanyarwanda bafatwa bashinjwa ibyaha by’ubutasi no guhungabanya umutekano wa Uganda.