Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis uyobora isositeye yitwa MICON afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rikomeje.
Gacinya usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports, ubushinjacyaha bumushinja ibyaha yakoze bifitanye isano n’ikompanyi ye ku giti cye yitwa MICON.
Ni ibyaha buvuga ko byakozwe mu masezerano sosiyete ye yari yagiranye n’Akarere ka Rusizi arimo kukazanira amapoto 830 y’umuriro w’amashanyarazi, ku kiguzi cya miliyoni 636 Frw.
Mu gusoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, uyu rwiyemezamirimo ntiyari mu cyumba cy’iburanisha, gusa hari bamwe bo mu muryango we.
Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Gacinya akekwaho ibyaha byongeye ngo ibyo aregwa bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.
Uyu mugabo ashinjwa gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwaka inyungu zidafite ishingiro no kubeshya ku murimo wakozwe.
Muri uru rubanza, Gacinya yunganiwe na Me Safari Kizito.
Ubushinjacyaha buvuga ko Gacinya yishyuwe miliyoni 495 Frw (nubwo we asobanura ko ari miliyoni 460 Frw), nyamara ngo igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ryagaragaje ko ibikorwa byakozwe byagombaga kwishyurwa miliyoni 253 Frw.
Kubera ko MICON itarangije imirimo nk’uko yari iteganyijwe, Akarere ka Rusizi kashatse undi rwiyemezamirimo kamwishyura miliyoni 338 Frw. Ubushinjayacyaha bwanavuze ko bimwe mu bikoresho Gacinya yatanze bitari byujuje ubuziranenge kuko ngo harimo n’amapoto yari yaragoramye.
Mu kwiregura, Gacinya yasobanuye ko ahubwo Akarere ka Rusizi kamwishyuye amafaranga make atajyanye n’ibyo yakoze. Ngo amakosa yakozwe n’Akarere kamwokeje igitutu gashaka kubona ibyo kamurika mu mihigo.
Gacinya yanahakanye gutanga ibikoresho bitujuje ubuziranenge asobanura ko byabanzaga kunyura muri MAGERWA bigapimwa.