• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis ahabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis ahabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Editorial 04 Jan 2018 Mu Rwanda

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis uyobora isositeye yitwa MICON afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rikomeje.

Gacinya usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports, ubushinjacyaha bumushinja ibyaha yakoze bifitanye isano n’ikompanyi ye ku giti cye yitwa MICON.

Ni ibyaha buvuga ko byakozwe mu masezerano sosiyete ye yari yagiranye n’Akarere ka Rusizi arimo kukazanira amapoto 830 y’umuriro w’amashanyarazi, ku kiguzi cya miliyoni 636 Frw.

Mu gusoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, uyu rwiyemezamirimo ntiyari mu cyumba cy’iburanisha, gusa hari bamwe bo mu muryango we.

Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Gacinya akekwaho ibyaha byongeye ngo ibyo aregwa bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.

Uyu mugabo ashinjwa gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwaka inyungu zidafite ishingiro no kubeshya ku murimo wakozwe.

Muri uru rubanza, Gacinya yunganiwe na Me Safari Kizito.

Ubushinjacyaha buvuga ko Gacinya yishyuwe miliyoni 495 Frw (nubwo we asobanura ko ari miliyoni 460 Frw), nyamara ngo igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ryagaragaje ko ibikorwa byakozwe byagombaga kwishyurwa miliyoni 253 Frw.

Kubera ko MICON itarangije imirimo nk’uko yari iteganyijwe, Akarere ka Rusizi kashatse undi rwiyemezamirimo kamwishyura miliyoni 338 Frw. Ubushinjayacyaha bwanavuze ko bimwe mu bikoresho Gacinya yatanze bitari byujuje ubuziranenge kuko ngo harimo n’amapoto yari yaragoramye.

Mu kwiregura, Gacinya yasobanuye ko ahubwo Akarere ka Rusizi kamwishyuye amafaranga make atajyanye n’ibyo yakoze. Ngo amakosa yakozwe n’Akarere kamwokeje igitutu gashaka kubona ibyo kamurika mu mihigo.

Gacinya yanahakanye gutanga ibikoresho bitujuje ubuziranenge asobanura ko byabanzaga kunyura muri MAGERWA bigapimwa.

 

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya afungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha ashinjwa

 

2018-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Editorial 29 May 2025
Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Editorial 22 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Editorial 18 Aug 2021
Ethiopie: Umugaba w’Ingabo yiciwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi

Ethiopie: Umugaba w’Ingabo yiciwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi

Editorial 23 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Editorial 21 Jan 2019
Iburanisha risoza urubanza rw’ubujurire bwa Munyakazi ryaranzwe n’impaka zikomeye
Mu Rwanda

Iburanisha risoza urubanza rw’ubujurire bwa Munyakazi ryaranzwe n’impaka zikomeye

Editorial 18 May 2018
Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho
HIRYA NO HINO

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Editorial 02 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru