Leta zunze ubumwe z’ Amerika yatangaje ko irimo kwiga ku kibazo cy’ umugabo witwa Travis Luke Dominguez w’ ahitwa Utah wandikiye polisi ko agiye kwica Perezida w’ iki gihugu Donald Trump akongeraho ko nta kimukoma mu nkokora mu mugambi we.
Yagize ati “Ndi Navy Seal(umuntu wahawe imyitozo ihambaye y’ intambara by’ umwihariko zo mu mazi). Nabyukanye umugambi wo kujya kwica Perezida Donald Trump uyu munsi. Ndabinginze mu mbabarire, bwa nyuma polisi izanyica”
Yongeyeho ati “Ngiye kwica umugabo w’ umuhehesi, ufite ivanguraruhu, n’ urwango rw’ ibihugu. Ntacyo mushobora gukora ngo mutabare Donald Trump nta n’ ubwo muri bumpagarike.”
Ubu butumwa bw’ iterabwoba bwohererejwe umuyobozi wa polisi ikorera mu mugi wa Utah ubwo Donald Trump yasuraga uyu mugi mu kwezi gushize.
Umuvugizi w’ intumwa nkuru ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika Melodie Rydalch yatangarije CNN ko barimo gukora iperereza kuri uyu mugabo Dominguez.
Ati “Ntabwo twabirengeje ingohe. Hashize igihe inzego z’ ibanze n’ abanyamategeko bakora iperereza kuri iki kibazo. Gusa nta kihamya igaragaza ko Dominguez yateguraga kwica Perezida uretse kumutera ubwoba”.
Dominguez akurikiranyweho ibyaha 11 birimo bitanu bifitanye isano no gukwirakwiza amakuru y’ ibinyoma, ibyaha akurikiranyweho bimuhamye ashobora gukatirwa imyaka 10 y’ igifungo.
Mu ba Perezida 44 bamaze gutegeka Leta zunze ubumwe z’ Amerika 3 bishwe barashwe bakiri ku butegetsi. Perezida Trump ni Perezida wa 45.