Intambara y’amagambo ikomeje gufata indi ntera hagati y’umutoza wa Chelsea ; Antonio Conte n’umutoza wa Manchester United; Jose Mourinho, aho nyuma y’uko Conte avuze ko Mournho arwaye indwara ituma yibagirwa ibyo yakkoze, n’undi yamusubije ko we adashobora guhanirwa kwitsindisha imikino.
Nubwo usubije amaso inyuma wasanga guhangana kw’aba batoza bombi bahuriye ku gutoza Chelsea no gutoza muri shampiyona y’u Butaliyani, bifite inkomoko mu myaka ibiri ishize, kuri ubu biragenda bifata intera nyuma y’amagambo yatangajwe na Mourinho kuwa Kane.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino wa FA Cup batsinzemo Derby County ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatanu, Mourinho yavuze ko we kuba atirirwa yiruka ku murongo w’ikibuga atanga amabwiriza ku bakinnyi atari uko yamaze guta icyizere ku bakinnyi be cyangwa ngo yigire nk’umunyarwenya uba wagiye gusetsa abantu ku kibuga, amagambo abenshi bafashe nkaho yabwiraga abatoza barimo Antonio Conte wa Chelsea cyangwa Jurgen Klopp wa Liverpool.
Ibyo Mourinho yatangaje kuwa Kane byakuruye intambara y’amagambo hagati ye na Conte
Ubwo na we yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Antonio Conte yasubije Mourinho, avuga ko abona asa n’urwaye indwara ya Senile Dementia ituma umuntu yibagirwa ibyo yakoraga cyangwa yakoze mu gihe cyashize (ashaka kuvuga ko na Mourinho yakundaga kwirirwa yiruka ku murongo w’ikibuga).
Antonio Conte ati:” Hari umuntu ukomeje kureba hano. Murumva? Yaragiye, ariko yakomeje kureba hano.”
“ Ndagenda mbirambirwa gake. Niba ushaka kundwanya nditeguye, Ndimo kugenda niyungura byinshi mu cyongereza cyanjye, kuko nicyo kibazo cyari kimbangamiye, naho kuri ubu twahangana, intambara yose twayirwana.”
“Niteguye kurwanira abakinnyi banjye, ikipe, na buri wese. Nta kibazo mfite.”
Antonio Conte ngo asanga Mournho arwaye indwara “Senile Dementia” ituma yibagirwa ibyo yakoze
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa FA Cup kuri uyu wa Gatanu, Mourinho yahakanye ko atangaza ariya magambo kuwa Kane yavugaga Conte, gusa yongeraho ko we adashobora guhanirwa kwitsindisha imikino.
“Ntabwo narenganya umutoza wa Chelsea na gato. Ndabyumva uko yabyakiriye n’icyo yabivuzeho. Navugaga njyewe ubwanjye.”
“Navugaga ko ntitwara nk’umunyarwenya kugira ngo nerekane uko meze, njye ndimenya nkarinda amarangamutima yanjye mu buryo bwiza.”
“Ikintu kimwe navuga kugira ngo nshyire akadomo kuri ibi, ni uko nakoze amakosa ku murongo w’ikibuga mu gihe cyashize. Yego, nzakora make ariko nzagerageza nkore make.”
“Ibitarambayeho, ntibizigera bimbaho. Yaba guhagarikwa kubera kugira uruhare mu kuba umukino wategurwa uko urangira. Ibyo ntibyambayeho kandi ntabwo bizambaho.”
Mourinho asanga ngo abatoza bamwe bababagiye gusetsa abantu ku kibuga
Umunyamakuru yahise abwira Mourinho ko Conte yigeze guhagarikwa imikino ine mu 2012-13 atoza Juventus (ubwo akiri muri Siena atatangaza ko hari uburyo iyi kipe yitsindishije umukino, icyaha yahanaguweho mu 2016), Mourinho yabajije umunyamakuru niba koko byarabaye.
“Yarahagaritswe? Nabwo si njye .”
Mu Ukwakira 2016, nibwo abatoza bombi batangiye kujya baterana amagambo ubwo Conte yavugaga ko atibasiye Mourinho ubwo yari amaze kumutsinda 4-0, muri Werurwe 2017; Mourinho abwira abafana ba Chelsea ko ari we wa mbere muri iyi kipe kuko nta wundi urabaha ibikombe bibiri bya shampiyona mu gihe muri Nyakanga 2017; Conte yavuze ko nyuma yo kwegukana Premier League bagomba kwirinda kongera kujya mu bihe nk’ibyo Mourinho yari agejejemo ikipe mbere y’uko yirukanwa.
Jose Mourinho na Conte bakomeje guterana amagambo kuva mu mpera za 2016