• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Gucyurirana mu bikomeje kuranga INTAMBARA y’amagambo hagati ya Conte na Mourinho

Gucyurirana mu bikomeje kuranga INTAMBARA y’amagambo hagati ya Conte na Mourinho

Editorial 06 Jan 2018 IMIKINO

Intambara y’amagambo ikomeje gufata indi ntera hagati y’umutoza wa Chelsea ; Antonio Conte n’umutoza wa Manchester United; Jose Mourinho, aho nyuma y’uko Conte avuze ko Mournho arwaye indwara ituma yibagirwa ibyo yakkoze, n’undi yamusubije ko we adashobora guhanirwa kwitsindisha imikino.

Nubwo usubije amaso inyuma wasanga guhangana kw’aba batoza bombi bahuriye ku gutoza Chelsea no gutoza muri shampiyona y’u Butaliyani, bifite inkomoko mu myaka ibiri ishize, kuri ubu biragenda bifata intera nyuma y’amagambo yatangajwe na Mourinho kuwa Kane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino wa FA Cup batsinzemo Derby County ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatanu, Mourinho yavuze ko we kuba atirirwa yiruka ku murongo w’ikibuga atanga amabwiriza ku bakinnyi atari uko yamaze guta icyizere ku bakinnyi be cyangwa ngo yigire nk’umunyarwenya uba wagiye gusetsa abantu ku kibuga, amagambo abenshi bafashe nkaho yabwiraga abatoza barimo Antonio Conte wa Chelsea cyangwa Jurgen Klopp wa Liverpool.

Ibyo Mourinho yatangaje kuwa Kane byakuruye intambara y'amagambo hagati ye na Conte

Ibyo Mourinho yatangaje kuwa Kane byakuruye intambara y’amagambo hagati ye na Conte

Ubwo na we yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Antonio Conte yasubije Mourinho, avuga ko abona asa n’urwaye indwara ya Senile Dementia ituma umuntu yibagirwa ibyo yakoraga cyangwa yakoze mu gihe cyashize (ashaka kuvuga ko na Mourinho yakundaga kwirirwa yiruka ku murongo w’ikibuga).

Antonio Conte ati:” Hari umuntu ukomeje kureba hano. Murumva? Yaragiye, ariko yakomeje kureba hano.”

“ Ndagenda mbirambirwa gake. Niba ushaka kundwanya nditeguye, Ndimo kugenda niyungura byinshi mu cyongereza cyanjye, kuko nicyo kibazo cyari kimbangamiye, naho kuri ubu twahangana, intambara yose twayirwana.”

“Niteguye kurwanira abakinnyi banjye, ikipe, na buri wese. Nta kibazo mfite.”

Antonio Conte ngo asanga Mournho arwaye indwara "Senile Dementia" ituma yibagirwa ibyo yakoze

Antonio Conte ngo asanga Mournho arwaye indwara “Senile Dementia” ituma yibagirwa ibyo yakoze

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa FA Cup kuri uyu wa Gatanu, Mourinho yahakanye ko atangaza ariya magambo kuwa Kane yavugaga Conte, gusa yongeraho ko we adashobora guhanirwa kwitsindisha imikino.

“Ntabwo narenganya umutoza wa Chelsea na gato. Ndabyumva uko yabyakiriye n’icyo yabivuzeho. Navugaga njyewe ubwanjye.”

“Navugaga ko ntitwara nk’umunyarwenya kugira ngo nerekane uko meze, njye ndimenya nkarinda amarangamutima yanjye mu buryo bwiza.”

“Ikintu kimwe navuga kugira ngo nshyire akadomo kuri ibi, ni uko nakoze amakosa ku murongo w’ikibuga mu gihe cyashize. Yego, nzakora make ariko nzagerageza nkore make.”

“Ibitarambayeho, ntibizigera bimbaho. Yaba guhagarikwa kubera kugira uruhare mu kuba umukino wategurwa uko urangira. Ibyo ntibyambayeho kandi ntabwo bizambaho.”

Mourinho asanga ngo abatoza bamwe bababagiye gusetsa abantu ku kibuga

Mourinho asanga ngo abatoza bamwe bababagiye gusetsa abantu ku kibuga

Umunyamakuru yahise abwira Mourinho ko Conte yigeze guhagarikwa imikino ine mu 2012-13 atoza Juventus (ubwo akiri muri Siena atatangaza ko hari uburyo iyi kipe yitsindishije umukino, icyaha yahanaguweho mu 2016), Mourinho yabajije umunyamakuru niba koko byarabaye.

“Yarahagaritswe? Nabwo si njye .”

Mu Ukwakira 2016, nibwo abatoza bombi batangiye kujya baterana amagambo ubwo Conte yavugaga ko atibasiye Mourinho ubwo yari amaze kumutsinda 4-0, muri Werurwe 2017; Mourinho abwira abafana ba Chelsea ko ari we wa mbere muri iyi kipe kuko nta wundi urabaha ibikombe bibiri bya shampiyona mu gihe muri Nyakanga 2017; Conte yavuze ko nyuma yo kwegukana Premier League bagomba kwirinda kongera kujya mu bihe nk’ibyo Mourinho yari agejejemo ikipe mbere y’uko yirukanwa.

Jose Mourinho na Conte bakomeje guterana amagambo kuva mu mpera za 2016

Jose Mourinho na Conte bakomeje guterana amagambo kuva mu mpera za 2016

2018-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC

Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC

Editorial 11 Dec 2023
Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Editorial 08 Jun 2022
Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Editorial 19 May 2021
Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Editorial 22 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022
Amakuru

Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022

Editorial 07 Oct 2021
Lt Gen Mushyo Kamanzi  niwe  Mugaba  mukuru  mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo
ITOHOZA

Lt Gen Mushyo Kamanzi niwe Mugaba mukuru mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Editorial 07 Apr 2017
U Rwanda  rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga
POLITIKI

U Rwanda rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga

Editorial 27 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru