• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye umusaruro ndetse n’imyitwarire y’abakinnyi bayo

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye umusaruro ndetse n’imyitwarire y’abakinnyi bayo

Ubwanditsi 18 Apr 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH, yaganirije abakinnyi, abatoza ndetse n’abakozi b’iyi kipe ababwira ko batishimiye uko barimo kwitwara muri Shampiyona nubwo kugeza ubu bari ku mwanya wa mbere.

Ni inama yabereye ku cyicaro cy’ikipe y’ingabo z’igihugu ku Kimihurura, aho Chairman w’Ikipe yatangiye abwira abakinnyi igitumye yifuza ko baganira, ababwira ko agenzwa no kubabwira ko Ubuyobozi bwa APR F.C, Abakunzi n’ Abafana batishimye habe na gato.

Nk’uko byatangajwe na website y’iyi kipe, ChairMan wa APR FC, yagizeAti “ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye.”

Akomeza agira Ati, Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.”

Muri iyi nkuru y’iki kinyamakura igaragaza ko  Uboyobozi butishimye ndetse kandi aba bakinnyi babwiwe ko mu gihe cyashize APR FC yirukanye abandi 17 bitewe n’umusaruro muke bityo itangira kwiyubaka ihereye hasi ari nabwo bamwe barimo kuyikinamo muri uyu mwaka aribwo bahawe akazi.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwabwiye abakinnyi ko ni ubundi ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye hari n’abandi nabo bazatandukana n’iyi kipe.

Ibi byakurikiwe no kubwirwa ko gahunda ndetse n’intego z’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ari ugutwara ibikome byose bya hano mu Rwanda.

Ati “ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu(APR F.C) zidahinduka ni ugutwara ibikombe nk’uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose”

Nyuma y’imikino y‘umunsi wa 26 wa Shampiona y’u Rwanda, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 53 ikaba iyanganga na Kiyovu SC gusa bagatandukanywa n’umubare w’ibitego amakipe yombi azigamye.

Iyi kipe kandi iracyari mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, aho kuri ubu iri kwitegura gukina umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza na Marines FC, umukino ubanza ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yari yatsinze 2-1.

2023-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara

APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara

Ubwanditsi 23 Jan 2025
“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

Ubwanditsi 23 Jun 2022
Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ubwanditsi 16 Apr 2022
Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO
IMIKINO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye
POLITIKI

Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Umusore washakaga guha Zari impano y’imodoka yahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga
HIRYA NO HINO

Umusore washakaga guha Zari impano y’imodoka yahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru