Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe y’u Rwanda n’iya Namibia kuri Jemmal Stadium mu gihugu cya Tunisia, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Nshimiyimana Imran abona ikarita itukura.
Kuri iki Cyumweru, umutoza w’Amavubi; Antoine Hey yabanjemo abakinnyi barimo Marcel Nzarora, Mbogo Ally, Rugwiro Herve, Omborenga Fitina, Ndayishimiye Celestin, Ally Niyonzima, Nshimiyimana Imran, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio, Bernabe Mubumbyi na Innocent Nshuti.
Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 45 wumukino, ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, hari nyuma yo gukinana neza na Nshuti Innocent.
Nyuma y’iminota ine igice cya kabiri gitangiye, Nshuti Innocent wavunitse yasimbuwe na Mukunzi Yannick mu gihe ikipe y’igihugu ya Namibia yishyuye ku munota wa 57 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Itamunua Keimune ku bwumvikane bucye bwa ba myugariro b’Amavubi.
Habura iminota 15 ngo umukino urangire, kapiteni w’Amavubi uyu munsi; Nshimiyimana Imran yahawe umutuku, ubwo yabonaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yari amaze gukora.
Amavubi arakomeza kwitegura CHAN akora imyitozo, aho kandi azakina undi mukino wa gicuti hamwe na Algeria kuwa Gatatu mbere yo kwerekeza muri Maroc, ahazatangira CHAN ya 2018 kuwa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama.
U Rwanda ruri mu itsinda C rya CHAN 2018 hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea ndetse na Libya ndetse ruzakina imikino yarwo tariki ya 15, iya 19 n’iya 23 Mutarama.