William Gelling wahagarariye inyungu z’u Bwongereza mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2014, yasezeye Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mutarama 2018.
Ambasaderi William Gelling aganira na Perezida Kagame muri Village UrugwiroNyuma y’ibiganiro bagiranye muri Village Urugwiro, Ambasaderi Gelling yabwiye abanyamakuru ko yishimira imibanire y’u Bwongereza n’u Rwanda mu myaka ine amaze mu rw’Imisozi igihumbi.
Yavuze ko u Rwanda n’u Bwongereza byakoranye neza mu bikorwa byo guhugura abajya gucunga umutekano mu mahanga mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye.
Usibye iby’ayo mahugurwa, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wanibanze ku guteza imbere ubucuruzi.
Muri Gicurasi 2016, Ambasaderi Gelling yatangaje ko u Bwongereza bukomeza kuba inyuma y’u Rwanda mu bikorwa bitegura ababungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, kubera ubushake ‘burushaho kwiyongera’ u Rwanda rugaragaza mu karere mu kwigisha amahoro.
Abitegura kujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ahari intambara barimo abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bakunze kubanza kongererwa ubumenyi binyuze mu Kigo cy’u Rwanda cy’amahoro (Rwanda Peace Academy).
Ambasaderi Gelling yabwiye itangazamakuru ko u Bwongereza bufasha u Rwanda mu bikorwa byo kwigisha amahoro mu buryo bubiri; harimo gutanga amafaranga afasha mu buryo bunyuranye abahabwa inyigisho no gutanga impuguke z’abarimu zibongerera ubumenyi.