• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rubavu: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Rubavu: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 09 Aug 2016 Mu Mahanga

Urubyiruko 350 rw’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ruturuka mu mirenge ya Kanzenze, Nyakiriba na Mudende ho mu karere ka Rubavu ku itariki 6 Kanama rwakoze urugendo kuri kilometero zigera kuri enye rugamije gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge.

Urwo rugendo rwakorewe mu kagari ka Kanyirabigogwe. Rwatangiriye ahitwa Mizingo hakorerwa ubucuruzi berekeza ku rusengero rwa ADEPR, Paruwase ya Bigogwe.

Muri ubwo bukangurambaga, urwo rubyiruko rwari rwitwaje ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ububi bw’ibiyobyabwenge kandi akangurira abantu kubyirinda. Rwagendaga kandi ruririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gufatanya na rwo kubirwanya.

Nyuma y’urwo rugendo, urwo rubwiruko rwagiranye ibiganiro n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza.

Mu butumwa bwe, IP Nyiraneza yarubwiye ko Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza ha rwo. Arukangurira kubyirinda kandi bakagira uruhare mu kubirwanya musobanurira abantu ububi byabyo n’ingaruka ubyishoyemo ahura nazo.”

Yakomeje agira ati:” Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’uwabinyoye hanyuma agakora ibyaha bitandukanye kubera ko nta mutimanama aba igifite.”

Yarubwiye ko ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi, Muriture, n’ibindi.

IP Nyiraneza yabwiye urwo rubyiruko ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge nkuko biri mu Ingingo ya 24 y’ Umutwe wa gatatu w’i tegeko rigenga ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bikubiye mw’ Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015.

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge bishobora kandi kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yasoje arusaba kuba ijisho ry’umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera kandi batanga amakuru yatuma bikumirwa.

Mu ijambo rye, Umushumba w’iri Torero muri aka karere, Revera Pasiteri Akoyiremeye Pierre Clavѐre yagize ati: “Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza h’urubyiruko ndetse n’abandi bantu muri rusange. Dusanzwe twigisha abayoboke bacu kubyirinda ariko twasanze uru rugendo ari ingenzi kugira ngo tugire uruhare mu gukangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye urwo rubyiruko kandi arusaba kuzikurikiza no kuzisangiza abandi batahageze.

RNP

2016-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC

Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon

Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon

Ubwanditsi 05 Oct 2023
Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Ubwanditsi 29 Dec 2016
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg
IMIKINO

Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg

Ubwanditsi 10 Dec 2019
Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali
Mu Mahanga

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Jun 2016
I Dakar : Perezida Kagame yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum
Mu Rwanda

I Dakar : Perezida Kagame yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum

Ubwanditsi 10 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru