Nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Niger mu Rwanda, Rakiatou Mayaki yabwiye abanyamakuru uko Perezida Kagame yubashywe muri Niger.
Ambasaderi Mayaki yavuze ko Perezida Kagame witegura kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ari “umunyafurika uharanira ishema ry’abanyafurika”, ati “ni ibintu bitagibwaho impaka.”
Ku bw’ibyo, Madame Mayaki yavuze ko Niger “yiteguye kumushyigikira ku kigero cya 200%” kuko “yeretse abanyafurika ko n’imisozi umuntu ashobora kuyimura afite ubushake.”
Madame Rakiatou Mayaki ni umwe mu ba-ambasaderi 10 bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, kuri uyu wa 16 Mutarama 2018.
Abandi ni Joanne Lomas w’u Bwongereza, Nicola Bellomo w’Umuryango w’Ubumwe w’u Burayi, Julia Pataki wa Romania, Konstantinos Moatsos w’u Bugereki, Seyed Morteza Mortazavi wa Iran, Oumar Daou wa Mali, Abdall Hassan Eisa Bushara wa Sudan, Ahmed samy Mohamed El-Ansary wa Misiri na Zulit Zewdie Gebremariam wa Ethiopia.
Mu biganiro bahaye itangazamakuru bamaze kwakirwa na Perezida Kagame, bose bahurije ku kuvuga ko ibihugu byabo byiteguye gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye.
Madame Rakiatou Mayaki wa Niger yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye “ku mishinga y’iterambere ry’abaturage, imikoranire mu by’ibidukikije, ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere urubyiruko no kurwanya ibyuka bibi byoherezwa mu kirere.”
Mu gihe Perezida Kagame yitegura kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kuva mu mpera z’uku kwezi, ambasaderi Mayaki yavuze ko Niger izamushyigikira uko ishoboye kose.
Ati “Mbere na mbere hagati y’abaperezida bacu harimo ubushuti buhamye no kubahana, umuvandimwe we Mahamadou Issoufou (Perezida wa Niger), na we akunda Afurika, bakunda iterambere rya Afurika, barashaka gukura Afurika mu bukene, barashaka gukemura ikibazo cy’abanyafurika bari mu bushomeri…”
Mu muhango wo gusangira n’aba ba ambasaderi bashya wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Mutarama 2018, Perezida Kagame yababwiye ko muri uyu mwaka wa 2018 u Rwanda ruzaharanira ubumwe bw’Abanyafurika kurusha uko byari bimeze.
Yagize ati “Abanyafurika bahereye kera bifuza gukorana no kubaho neza, ndizera ko tuzafatanya mu gutuma babigeraho.”
Yagarutse kuri imwe mu ngamba zigamije gufungurira imiryango Abanyafurika baza mu Rwanda, yibutsa ko uje mu Rwanda ahabwa visa ageze mu Rwanda.
Ati “Ariko bizadusaba kuba maso kurushaho, gushyiraho uburyo bunoze ngo hatagira ikibi kiba tutifuzaga. Naho ubundi twifuza ko umubare w’abadusura n’inshuti zacu wiyongera.”
Kuwa 28 Mutarama 2018 ni bwo Perezida Kagame Paul azatangira kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), aho azaba asimbuye Perezida wa Guinea, Alpha Condé.
Ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika: Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.
Agiye kuyobora uyu muryango nyuma y’aho yanagiriwe icyizere akanayobora akanama k’impuguke kari gashinzwe gutegura amavugurura muri uyu muryango.