• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda

Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda

Editorial 19 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yatangaje ko umurambo wa Dr Dusabe Raymond wiciwe muri icyo gihugu uzazanwa i Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Urupfu rwa Dr Dusabe, Umunyarwanda rukumbi wari ufite ubuhanga mu kuvura kanseri zifata imyanya ndangagitsina y’abagore (Gynecological-Oncology) mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, rwamenyekanye kuwa 8 Mutarama 2018 ubwo umurambo we wasangwaga mu nzu yari acumbitsemo mu Mujyi wa Cape Town.

Amb. Karega yashimiye Ernest na Edison bakomeje ibikorwa byo gutegura gucyura umurambo mu Rwanda, hakanakomeza ipereza ku rupfu rwe, anahamagarira Abanyarwanda kuzitabira kumusezeraho mbere yo kumuzana i Kigali.

Amb. Karega yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, Ernest afatanyije na mushiki wa Raymond n’umuvandimwe we bazabamenyesha aho bazamusezereraho bwa nyuma.

Yanahamagariye abatuye muri Cape Town kuzitabira ikiriyo giteganyijwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu.

Ati “Kuwa Gatandatu ni wo munsi wo kuwujyana i Kigali.”

Dr Dusabe yishwe hakoreshejwe ibyuma, Umunye- Congo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe yagejejwe mu butabera.

Amb. Karega yavuze ko bazakomeza gukurikiranira hafi urubanza rw’ukekwaho kuba yarishe Dr Dusabe.

Urupfu rwa Dr Dusabe rukimenyekana, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yabwiye IGIHE ko urupfu rwa Dr Dusabe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

Yagize ati ”Yari afite ubuhanga mu kuvura za kanseri z’iriya myanya (ndangagitsina y’umugore kandi niwe wenyine twari dufite muri iki gihugu kugeza ubu ngubu. Ni igihombo gikomeye ku rwego rw’ubuzima muri rusange, atari ku bitaro yakoreraga gusa.”

Dr Dusabe Raymond yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu kuvura kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagore yakuye muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo.

Dr Dusabe Raymond wiciwe muri Afurika y’Epfo

2018-01-19
Editorial

IZINDI NKURU

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Editorial 18 Mar 2019
Uganda: Rene Rutagungira yitabaje  Maj. Gen David Muhoozi mu rubanza rwe

Uganda: Rene Rutagungira yitabaje Maj. Gen David Muhoozi mu rubanza rwe

Editorial 10 Dec 2017
Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Editorial 15 Mar 2020
CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

Editorial 23 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha: Kagame
Mu Mahanga

Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha: Kagame

Editorial 01 Sep 2016
“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame
Mu Mahanga

“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame

Editorial 29 Jul 2016
Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo
IMIKINO

Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo

Editorial 09 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru