Ahagana saa moya z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018 nibwo abacungagereza muri Gereza ya Nyanza barashe Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe igifungo cya burundu, yitaba Imana ubwo yageragezaga gutoroka.
Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary, yavuze ko Nsengiyumva yasimbutse gereza yari afungiyemo ageze hanze abacungagereza baramubona yiruka baramurasa ahita apfa.
Abacungegereza ngo baje kugera aho yari amaze kugwa, bamusangana icyuma.
CIP Sengabo ati “RCS ibabajwe no gutangaza urupfu rwa Nsengiyumva Jotham warashwe agerageza gutoroka. Yari yarakatiwe igifungo cya burundu ku cyaha cyo kugambanira igihugu no kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.”
Yakomeje avuga ko muri iki gihe hagiye gukazwa ubukangurambaga ku bantu bafunzwe, bagasobanurirwa ko gutoroka ari ibintu binyuranyije n’amategeko.
Nsengiyumva Jotham yari umwe mu itsinda ry’abantu 14 bashinjwaga gukorana n’umutwe wa FDLR, kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe ndetse n’ubwicanyi.
Tariki ya 14 Ukuboza 2014, yemereye imbere y’urukiko ibyaha yashinjwaga byose anagaragaza ko uyu mugambi wamenyekanye waterwaga inkunga n’uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé.
Icyo gihe yasobanuye ko umuzi w’icyaha ukomoka kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda bemerewe na Bosenibamwe kugira ngo bahungabanye umutekano w’Akarere ka Musanze.
Yavugaga ko Bosenibamwe yatanze izi miliyoni ashaka ko uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yasigwa icyasha ku mutekano muke w’akarere ayoboye cyangwa akicwa kugira ngo atazamusimbura ku kuyobora Intara y’Amajyaruguru.