Bruno Mars, Ed Sheeran n’umuraperi Kendrick Lamar babaye abahanzi b’umugoroba w’ibirori bya Grammy Awards batungura abakomeye barimo Jay Z n’abandi mu kwegukana ibihembo byinshi.
Ibi birori biri mu bikomeye mu Isi y’umuziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bibaye ku nshuro ya 60, byabereye mu nyubako ya Madison Square Garden izwi cyane mu Mujyi wa New York mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 28 Mutarama 2018.
Umuririmbyi Bruno Mars yatunguranye yegukana ibihembo byose mu byiciro byose yari ahatanyemo abikesha indirimbo ye yakanyujijeho mu mwaka ushize yitwa “That’s What I Like” ndetse na album yise “24K Magic” yagizwe iy’umwaka mu zindi zirimo “4:44’” ya Jay Z na “Damn” ya Kendrick Lamar.
Kendrick Lamar yarushije abandi mu byiciro by’abaraperi aho yatwaye ibihembo birimo “Best rap album”, “Best Rap Performance”, “Best Rap/Sung Performance” ndetse n’icya “Best Music Video”.
Ibihembo bya Grammy Awards ntibyigeze bihira abahanzi b’abagore kuko umwe rukumbi witwa Alessia Cara ari we watwaye igihembo gikomeye aho yagizwe umuhanzi mwiza ukizamuka.
Ibi birori kimwe n’ibindi bikomeye bimaze iminsi biba, byaranzwe n’ubutumwa burwanya ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo n’ibindi bibazo birimo icy’ihohoterwa ry’abagore mu nyito ebyiri zifashishwaga ari zo #TimesUp, #MeToo.
Kesha uri mu bakomeye mu njyana ya Pop ari mu bishimiwe mu ndirimbo yise “Praying” yaririmbye agaragiwe na Korali igizwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Cyndi Lauper na Camila Cabello, bose baserukanye indabo z’umweru bogeza ubutumwa bwo kurandura ubusumbane ku bagore.
Janelle Monae watangije iyi ndirimbo yagize ati “Twaje mu mahoro ariko ntidukina. Ku bumva ko baducecekesha bose, turabagenera amagambo abiri: Igihe cyararangiye. Turavuga ko igihe cyarangiye cyo guha agaciro ubusumbane, ivangura, itotezwa n’ibindi byose bijyana no gukoresha imbaraga mu buryo bubi.”
Yakomeje ati “Reka dukorere hamwe, abagore n’abagabo, nk’uko uruganda rw’umuziki rwunze ubumwe mu kurema no gushyiraho ahantu heza ho gukorera, kwishyurwa bingana ndetse n’ububasha ku bagore.”
Abitabiriye ibi birori banunamiye abazize ibitero by’iterabwoba byaranze umwaka ushize birimo icyo mu Mujyi wa Manchester ndetse na Las Vegas.
Maren Morris, Eric Church na Brothers Osborne baririmbye indirimbo ya Eric Clapton yitwa “Tears In Heaven” bagenda basubiramo amazina ya bamwe mu bazize ibyo bitero by’iterabwoba.
Uko ibihembo byatanzwe muri Grammy Awards
Album Of The Year
Bruno Mars – 24K Magic
Childish Gambino – Awaken, My Love!
Jay Z – 4:44
Kendrick Lamar – Damn
Lorde – Melodrama
Record Of The Year
Bruno Mars – 24K Magic
Childish Gambino – Redbone
Luis Fonsi – Despacito
Jay Z – The Story of OJ
Kendrick Lamar – Humble
Song Of The Year
Bruno Mars – That’s What I Like
Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber – Despacito
Jay Z – 4:44
Julia Michael – Issues
Logic ft Alessia Cara and Khalid – 1-800-273-8255
Best New Artist
Alessia Cara
Lil Uzi Vert
Khalid
Julia Michaels
SZA
Best pop album
Ed Sheeran – ÷
Coldplay – Kaleidoscope EP
Lana Del Rey – Lust For Life
Imagine Dragons – Evolve
Kesha – Rainbow
Lady Gaga – Joanne
Best rap album
Kendrick Lamar – Damn
Jay Z – 4:44
Migos – Culture
Rapsody – Laila’s Wisdom
Tyler, The Creator – Flower Boy
Best Pop Solo Performance
Ed Sheeran – Shape Of You
Kelly Clarkson – Love So Soft
Kesha – Praying
Lady Gaga – Million Reasons
Pink – What About Us
Best Pop Duo/Group Performance
Portugal. The Man – Feel It Still
The Chainsmokers & Coldplay – Something Just Like This
Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber – Despacito
Imagine Dragons – Thunder
Zedd & Alessia Cara – Stay
Best Dance Recording
LCD Soundsystem – Tonite
Bonobo feat Innov Gnawa – Bambro Koyo Ganda
Camelphat & Elderbrook – Cola
Gorillaz feat DRAM – Andromeda
Odesza Featuring WYNNE & Mansionair – Line Of Sight
Best Dance/Electronic Album
Kraftwerk – 3-D The Catalogue
Bonobo – Migration
Mura Masa – Mura Masa
Odesza – A Moment Apart
Sylvan Esso – What Now
Best Rock Performance
Leonard Cohen – You Want It Darker
Chris Cornell – The Promise
Foo Fighters – Run
Kaleo – No Good
Nothing More – Go To War
Best Metal Performance
Mastodon – Sultan’s Curse
August Burns Red – Invisible Enemy
Body Count – Black Hoodie
Code Orange – Forever
Meshuggah – Clockworks
Best Rock Song
Foo Fighters – Run
Metallica – Atlas, Rise!
K.Flay – Blood In The Cut
Nothing More – Go To War
Avenged Sevenfold – The Stage
Best Rock Album
The War on Drugs – A Deeper Understanding]
Mastodon – Emperor Of Sand
Metallica – Hardwired…To Self-Destruct
Nothing More – The Stories We Tell Ourselves
Queens of the Stone Age – Villains
Best alternative album
The National – Sleep Well Beast
Arcade Fire – Everything Now
Gorillaz – Humanz
LCD Soundsystem – American Dream
Father John Misty – Pure Comedy
Best R&B Performance
Bruno Mars – That’s What I Like
Daniel Caesar Featuring Kali Uchis – Get You
Kehlani – Distraction
Ledisi – High
SZA – The Weekend
Best Urban Contemporary Album
The Weeknd – Starboy
6LACK – Free 6LACK
Childish Gambino – Awaken, My Love!
Khalid – American Teen
SZA – Ctrl
Best Rap Performance
Kendrick Lamar – Humble
Big Sean – Bounce Back
Cardi B – Bodak Yellow
Jay Z – 4:44
Migos feat Lil Uzi Vert – Bad And Boujee
Best Rap/Sung Performance
Kendrick Lamar feat Rihanna – Loyalty
6LACK – PRBLMS
Goldlink Featuring Brent Faiyaz & Shy Glizzy – Crew
Jay Z feat Beyoncé – Family Feud
SZA feat Travis Scott – Love Galore
Best Rap Song
Kendrick Lamar – Humble
Cardi B – Bodak Yellow
Danger Mouse feat Run The Jewels and Big Boi – Chase Me
Rapsody – Sassy
Jay Z – The Story Of O.J.
Best Country Album
Chris Stapleton – From A Room: Volume 1
Kenny Chesney – Cosmic Hallelujah
Lady Antebellum – Heart Break
Little Big Town – The Breaker
Thomas Rhett – Life Changes
Best Musical Theatre Album
Dear Evan Hansen
Come From Away
Hello, Dolly!
Best Compilation Soundtrack For Visual Media
La La Land
Baby Driver
Guardians Of The Galaxy Vol. 2: Awesome Mix Vol. 2
Hidden Figures: The Album
Moana: The Songs
Best Score Soundtrack For Visual Media
La La Land (Justin Hurwitz)
Arrival (Jóhann Jóhannsson)
Dunkirk (Hans Zimmer)
Game Of Thrones: Season 7 (Ramin Djawadi)
Hidden Figures (Benjamin Wallfisch, Pharrell Williams & Hans Zimmer)
Best Song Written For Visual Media
How Far I’ll Go – from Moana
City Of Stars – from La La Land
I Don’t Wanna Live Forever – from Fifty Shades Darker
Never Give Up – from Lion
Stand Up For Something – from Marshall
Best Producer
Greg Kurstin
Calvin Harris
Blake Mills
No I.D.
The Stereotypes
Best Music Video
Kendrick Lamar – Humble
Beck – Up All Night
Jain – Makeba
Jay Z – The Story Of O.J.
Logic Featuring Alessia Cara & Khalid – 1-800-273-8255
Best Music Film
Various Artists – The Defiant Ones
Nick Cave & The Bad Seeds – One More Time With Feeling
The Grateful Dead – Long Strange Trip
Various Artists – Soundbreaking
Various Artists – Two Trains Runnin’