Umuhanzi Moses Ssekibogo “Radio” watabarutse Mu rukerera rwo kuruyu wa kane taliki ya 01 z’ ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka turimo amakuru aturuka muri Uganda Aravugako uyu muhanzi azashyingurwa mucyubahiro Taliki ya 3/02/2018 I Kampala saa 4 z’ igica munsi .
Iyi Nkuru kandi yaje kwemezwa neza n’ umuryango wuyu muhanzi ahagana saa 08:15, bitangajwe n’umuryango we ko, yaguye mu bitaro b’i Kampala (Case Hospital). Umwe wo mu muryango we wa hafi, yagize ati “Yego, Radio yagiye, apfuye muri iki gitondo saa kumi n’ebyiri (06:00),… barimo gutegura kujyana umurambo we mu bitaro bya Mulago (Mulago Hospital).
Kugera Magingo Aya bamwe mubahanzi Nyarwanda bari basanzwe ari inshuti za Radio Muri Uganda barimo gutegura urujyendo rwo kwerekeza mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda kujya kwifatanya n’ umuryango wa nyakwigendera Moses Ssekibogo “Radio” kumushyingura mucyubahiro kuriyi taliki ndetse n’ isaha byatanjwe .
Umuhanzi Dj Pius afatanyije n’ umuhanzikazi Mbabazi Phionah kurubu nibwo barimo gutegura urujyendo rwo kwerekeza muri Uganda gufata mu mugongo umuryango wa Radio aho kuruyu munsi batangiye guhuriza hamwe abantu bose bifuza kujya muri Uganda gushyingura Radio cyane cyane abahanzi bagenzi be .
Ushobora Kuba nawe ushaka cyangwa ukeneye kumenya uko Gahunda Zimeze ushobora Guhamagara Kuri Nimero 0733844902 nawe ugashyirwa kurutonde rw’ abantu bazajya gufata mumugongo umuryango wa Radio ndetse ugahita umenyeshwa ibisabwa kugirango urujyendo rugende neza nta nkomyi ibayeho cyangwa ukaba wahamagara Dj Pius cyangwa Mbabazi Phionah Kubindi Bisobanuro Birenzeho .
Imana Ikomeze Kumuha Iruhuko Ridashira ..