• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Mario Mandžukić yarijije Abongereza ageza Croatia ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Mario Mandžukić yarijije Abongereza ageza Croatia ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 12 Jul 2018 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu ya Croatia yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi aho igomba kwisobanura n’u Bufaransa mu mpera z’iki cyumweru, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Luzhniki Stadium.

Myugariro Kieran Trippier ni we wabonye igitego cya mbere ku ruhande rw’u Bwongereza ku munota wa 5 gusa, agitsinze neza ku mupira w’umuterekano. Gusa Ivan Perišić usanzwe akinira Inter Milan yaje kucyishyura ku munota wa 68.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 1-1, hitabazwa iminota 30 y’inyongera, maze Mario Mandžukić ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, araza nabi Abongereza ubwo yashyiragamo igitego cya kabiri ku munota wa 109.

Croatia yahise ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi aho izacakirana n’u Bufaransa kuri Luzhniki Stadium mu murwa mukuru Moscow, ku wa 15 Nyakanga 2018.

U Bwongereza bugomba kubanza guhatanira n’u Bubiligi umwanya wa gatatu, umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu.

Iyi yari inshuro ya mbere u Bwongereza bugeze mu mikino ya kimwe cya kabiri nyuma ya 1990, ikaba n’iya mbere kuri Croatia nyuma ya 1998. Ni n’inshuro ya mbere Croatia igiye gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Croatia inakuyeho agahigo kari kamaze imyaka 20, iba ikipe ya mbere ibashije gutsinda umukino wa kimwe cya kabiri mu Gikombe cy’Isi kandi ari yo yabanjwe igitego, nyuma y’u Bufaransa bwabikoze mu 1998 bubikoreye kuri iki gihugu n’ubundi.

Umukino watangiye abafana bibaza uza gutsinda

Ba Kapiteni: Luka Modric wa Croatia na Harry Kane w’u Bwongereza baramukanya mbere y’umukino

Dele Alli yacungirwaga hafi n’abakinnyi ba Croatia, aha yaguye barwanira umupira

Kieran Trippier yafunguye amazamu y’Abongereza, umukino uhita uhindura isura

Byabaye ibyishimo ku Bongereza, gusa ntibyarambye

Abakinnyi bakomeje kugundagurana, nta we ukeneye guha undi urwaho

Ivan Perisic yaje kwishyura igitego ku munota wa 68 maze ibintu bisubira ibubisi

Umuzamu w’Abongereza Jordan Pickford yashidutse umupira winjiye mu rushundura

Yirambuye ngo arebe ko yawugeraho, biba iby’ubusa

Mario Mandzukic yashyizemo igitego cya kabiri cya Croatia

Ibyishimo by’Abongereza ntibyarambye

Modric ntiyanyuzwe n’ibyemezo byose by’umusifuzi

Croatia mu byishimo nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere

Mandzukic na Perisic, bombi bahesheje Croatia intsinzi

Ivan Rakitic yashwanye na Dele Alli umusifuzi aritambika

Abongereza bararanye agahinda

2018-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International

I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International

Ubwanditsi 20 May 2025
Irumbuka ry’ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi – Ibyaranze uyu munsi

Irumbuka ry’ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi – Ibyaranze uyu munsi

Ubwanditsi 03 Apr 2023
Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo

Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Ubwanditsi 04 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu
Amakuru

M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

Ubwanditsi 16 Jun 2022
Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga
Mu Mahanga

Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 19 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru