• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Amafoto yihariye y’abakobwa ba mbere binjiye muri Miss Rwanda 2018

Amafoto yihariye y’abakobwa ba mbere binjiye muri Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 14 Jan 2018 SHOWBIZ

Abakobwa bifuza bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2018 batangiye gutoranywa ndetse aba mbere bamaze gutsinda ijonjora ryabereye mu Karere ka Musanze.

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bujuje ibisabwa bemerewe guhatanira Miss Rwanda 2018 cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018 mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu bakobwa 19 biyandikishije mu Ntara y’Amajyaruguru abagera kuri 13 nibo bageze ahabereye ijonjora; aba bakuwemo icumi bemerewe guhatana mu ijonjora ry’ibanze ryasojwe akanama nkemurampaka gatoyemo batandatu gusa.

Sandrije Isheja wari uhagarariye akanama nkemurampaka yavuze ko ibyashingiweho mu gutanga amanota harimo “uburanga, ubwenge n’umuco”. Uburanga bwari bufite amanota 25%, ubwenge bwahawe amanota 45% hanyuma uburyo umukobwa yatondekaga ibyo avuga bihabwa amanota 30%.

Abatsinze ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Irebe Natacha Ursule, umwe mu batsinze yavuze ko nyuma yo kurenga ijonjora ryo mu Ntara ngo agiye gukomeza amasengesho no kwigirira icyizere kuko ari byo byamufashije gutsinda.

Yagize ati “Ubu igikurikiraho kurushaho ni ugukomeza icyizere nigiriye kandi ngakomeza isengesho kuko Imana niyo ikora byose.”

Miss Rwanda2018 irimo impinduka, mu majonjora hazatoranywa abakobwa 30 mu gihugu hose aho kuba 25 nk’uko byari bisanzwe nyuma hakazakorwa irindi jonjora rizasigazamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero aho kuba 15 nk’uko byagendaga mu myaka yashize.

Ibikorwa byo guhitamo abazaserukira Intara byakomereje mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Mujyi wa Rubavu kuri uyu wa 14 Mutarama 2018.

1.Umuhoza Linda

2.Usanase Shamim Irene

3. Irebe Natacha Ursule, afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72

4. Umutoniwase Paula, afite ibiro 65 akareshya na metero 1.72

5. Ingabire Divine, afite ibiro 55 akareshya na metero 1.73

6.Ishimwe Belly Stecy

2018-01-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Ubwanditsi 07 May 2018
Mu mafoto reba uko igitaramo King James yakoreye muri Ambassador’s Park- Gikondo, cyagenze

Mu mafoto reba uko igitaramo King James yakoreye muri Ambassador’s Park- Gikondo, cyagenze

Ubwanditsi 06 May 2018
Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop icyiciro cya mbere ahita yegukana sheki ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda

Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop icyiciro cya mbere ahita yegukana sheki ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame  yakomoje ku gitero cyagabwe  mu Karere ka Rusizi
Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Ubwanditsi 26 Jun 2017
Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima
Mu Rwanda

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Ubwanditsi 04 Nov 2017
Perezida Museveni  n’Umuhungu we Kainerugaba bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda
Mu Rwanda

Perezida Museveni n’Umuhungu we Kainerugaba bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru