Urukiko rwa Entebbe kuri uyu 7 Gashyantare 2018 rwategetse ko urubanza rwa Godfrey Wamala uzwi nka Troy ukekwaho gukubita umuhanzi Radio bikamuviramo urupfu rusubikwa.
Umucamanza Julius Muhiirwe yabwiye abari baje kumva urubanza ko hari ibimenyetso bya Police bituzuye.
Wamala yasubijwe mu buroko by’ahitwa Kigo, akazitaba urukiko taliki 26, Gashyantare 2018.
Umwe mu bacamanza bari mu rukiko witwa Mary Kaitesi yavuze ko urubanza rwa Wamala ruremereye kuko akekwaho ubwicanyi kandi bwakorewe umuntu w’icyamamare.
Wamara yafashwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo yari yihishe mu mugi wa Nsangi mu Karere ka Wakiso.
NTV ivuga ko uyu ukekwa yari yunganiwe n’umwe mu banyamategeko uzwi cyane muri Uganda witwa Ladislaus Rwakafuuzi naho umuryango wa Mowzey Radio wari wunganiwe na John Bosco Mudde.
Ubuhamya: Imvano muzi y’amakimbirane yagejeje Mowzey Radio ku rupfu
Bwa mbere Producer Washington David wari kumwe na Moses Sekibogo alias Mowzey Radio ku munsi wa nyuma, yavuze birambuye uburyo yakubiswe akajya muri coma n’ibibazo byose byakurikiyeho kugeza uyu muhanzi apfuye.
Producer Washington yari inshuti magara y’itsinda Good Life by’umwihariko Mowzey Radio, yakoranye na bo mu gihe kirenga imyaka icumi ndetse yasangiraga na bo akabisi n’agahiye.
Ni we muntu w’icyamamare wabonanye bwa nyuma na Mowzey Radio ndetse bari kumwe mu kabari uyu muhanzi yakubitiwemo bikamuviramo urupfu. Yatanze ubuhamya kuri Televiziyo NBS nyuma yo kubigirwamo inama na nyirarume w’Umupolisi ukomeye maze asobanura birambuye uko byagenze n’ibibazo uruhuri yanyuzemo Radio amaze gupfa.
Washington yatangaje ko akabari ka De Bar, Radio yakagiyemo ahamagawe n’umugore bivugwa ko akora mu nzego z’umutekano witwa Pamela Musiimire wamucungiraga ibisambo byibaga ibikoresho ku nzu ye [Radio akiri muri coma uyu mugore yavuze ko yari inshuti ye magara] ndetse ngo basangiraga byinshi.
Mu buhamya bwe, Washington yavuze ko yahamagawe na Mowzey Radio ku wa 23 Mutarama amubwira ko yamufasha bakajyana i Entebbe kuko ngo hari iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi yari agiye kwishyura dore ko ngo yari ahafite inzu.
Mbere yo gupfa Radio yavugaga ibya Bibiliya
Washington ati “Nasanze Radio mu rugo iwe muri Makindye ubwo nari nagiye kubasura. Nasanze afite gahunda yo kujya Entebbe gusura inzu yarimo ahubaka, yansabye ko muherekeza, nanjye narabyemeye.
Ubwo twari mu nzira tujya Entebbe, yarimo avuga ibintu byinshi bifitanye isano na Bibiliya n’ibindi bitandukanye tutari dusanzwe tumumenyereyeho kuko ubusanzwe Radio ni umuntu niba wakoze ikosa ahita akubwira ngo wakosheje. Tugeze ku mu nzira nibwo yakiriye telefone y’uwitwa Pamela amubwira ko amusanga ku kabari.”
Gusa ariko ngo ubwo bagendaga, Washington yari kumwe na Radio ndetse n’undi muntu witwa Hassan ari batatu mu modoka.
Producer Washington yavuze ko bageze kuri aka kabari hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, basanze wa mugore Pamela ari kumwe n’itsinda ry’inshuti ze basangira inzoga.
Yinginze Radio ngo batahe kare aranga
Uyu mugabo akomeza agira ati “Nahise mbona ko ibintu bishobora kuza kuba bibi, nahise nsaba Radio ngo dutahe ariko aratsimbarara ansaba ko namutegereza gatoya. Narasohotse njya hanze kwicara mu modoka nko mu gihe kigera ku minota icumi. Nasohotse mu modoka mpura na Pamela, nahise mubwira ngo asabe Mowzey ko twataha. Yahise ambwira ko agiye kurangiza[Radio] tukagenda. Nongeye guhura na Pamela nabwo ndamubwira ngo asabe Radio dutahe kuko bwari butangiye kwira.
Nasubiye mu kabari, nkihagera nsanga ikiganiro cyashyushye bari no kuvugira hejuru cyane. Abandi barimo baseka cyane ariko nkabona Radio atishimye.
Nicaranye na Radio iminota mike nabwo nkimwinginga ngo dutahe. Uwo mwanya bahise bazana icupa rinini rya whisky, mbona Radio ahise yishyura. Yahise afata iyo whisky atangira gusuka mu birahuri; inzoga isigaye arayicugusa ayimena kuri manager w’ako kabari[wari mu itsinda ry’inshuti za Pamela], uyu ni umwe navuze wari umaze umwanya abwira Radio amagambo mabi cyane.”
Iherezo ry’ubuzima bwa Radio
“Yahise [manager w’akabari] asumira Radio bashaka kurwana ariko umusore muremure witwa Troy na Hassan [inshuti ya Washington bari bazanye mu modoka imwe na Radio] bahita babakiza. Nahise mbwira Pamela ko yasohora Radio kuko ni we bari kumwe.
Ubwo twasohokaga mu kabari tugiye kugera hanze, wa musore muremure Troy asohoka adukurikiye asakuza cyane ngo ‘mwasuzuguye nyira akabari’. Yahise aterura Radio amucinya hasi. Nahise numva umutwe wa Radio wikubise hasi. Numvise umutwe we usa n’umenetse. Icya mbere natekereje ni uguterura Mowzey.
Amaso ye yahise yifunga. Twahise dufata Mowzey tumujyana mu bitaro byari hafi bya Emmanuel Hospital, hano baradutindiye cyane murabizi iby’abaganga bo muri Uganda. Twahise dusaba ambulance tumujyana mu bitaro bya Nsambya. Muri Nsambya ntitwahagumye twahise tumujyana muri Case hospital kuko mu bitaro by’indembe hari huzuye.”
Ashinja Pamela urupfu rwa Radio
“Nasabye Pamela inshuro enye zose ngo areke Mowzey ave muri ako kabari. Ntacyo yakoze, naramwinginze yanga kunyumva, Radio ntiyari kwemera ko mucyura kuko yari yatumiwe na Pamela.”
Yagiye gushyingura arinzwe cyane
“Radio amaze gupfa bansobanuriye ko ari njye rufunguzo mu buhamya ku byerekeye urupfu rwa Radio, niyo mpamvu nahisemo kwirinda kwigaragaza kugeza ubwo umujinya kuri bamwe ugabanukiye. Nagiye gushyingura Mowzey gusa birababaje kuko abantu bamwe bazi ko ntigeze mpagera. Nari ndinzwe n’abantu bagera kuri 15.”