• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Ubwanditsi 07 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa Entebbe kuri uyu 7 Gashyantare 2018 rwategetse ko urubanza rwa Godfrey Wamala uzwi nka Troy ukekwaho gukubita umuhanzi Radio bikamuviramo urupfu rusubikwa.

Umucamanza Julius Muhiirwe yabwiye abari baje kumva urubanza ko hari ibimenyetso bya Police bituzuye.

Wamala yasubijwe mu buroko by’ahitwa Kigo, akazitaba urukiko taliki 26, Gashyantare 2018.

Umwe mu bacamanza bari mu rukiko witwa Mary Kaitesi yavuze ko urubanza rwa Wamala ruremereye kuko akekwaho ubwicanyi kandi bwakorewe umuntu w’icyamamare.

Wamara yafashwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo yari yihishe mu mugi wa Nsangi mu Karere ka Wakiso.

NTV ivuga ko uyu ukekwa yari yunganiwe n’umwe mu banyamategeko uzwi cyane muri Uganda witwa Ladislaus Rwakafuuzi naho umuryango wa Mowzey Radio wari wunganiwe na John Bosco Mudde.

Ubuhamya: Imvano muzi y’amakimbirane yagejeje Mowzey Radio ku rupfu

Bwa mbere Producer Washington David wari kumwe na Moses Sekibogo alias Mowzey Radio ku munsi wa nyuma, yavuze birambuye uburyo yakubiswe akajya muri coma n’ibibazo byose byakurikiyeho kugeza uyu muhanzi apfuye.

Producer Washington yari inshuti magara y’itsinda Good Life by’umwihariko Mowzey Radio, yakoranye na bo mu gihe kirenga imyaka icumi ndetse yasangiraga na bo akabisi n’agahiye.

Ni we muntu w’icyamamare wabonanye bwa nyuma na Mowzey Radio ndetse bari kumwe mu kabari uyu muhanzi yakubitiwemo bikamuviramo urupfu. Yatanze ubuhamya kuri Televiziyo NBS nyuma yo kubigirwamo inama na nyirarume w’Umupolisi ukomeye maze asobanura birambuye uko byagenze n’ibibazo uruhuri yanyuzemo Radio amaze gupfa.

Washington yatangaje ko akabari ka De Bar, Radio yakagiyemo ahamagawe n’umugore bivugwa ko akora mu nzego z’umutekano witwa Pamela Musiimire wamucungiraga ibisambo byibaga ibikoresho ku nzu ye [Radio akiri muri coma uyu mugore yavuze ko yari inshuti ye magara] ndetse ngo basangiraga byinshi.

Mu buhamya bwe, Washington yavuze ko yahamagawe na Mowzey Radio ku wa 23 Mutarama amubwira ko yamufasha bakajyana i Entebbe kuko ngo hari iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi yari agiye kwishyura dore ko ngo yari ahafite inzu.

Mbere yo gupfa Radio yavugaga ibya Bibiliya

Washington ati “Nasanze Radio mu rugo iwe muri Makindye ubwo nari nagiye kubasura. Nasanze afite gahunda yo kujya Entebbe gusura inzu yarimo ahubaka, yansabye ko muherekeza, nanjye narabyemeye.

Ubwo twari mu nzira tujya Entebbe, yarimo avuga ibintu byinshi bifitanye isano na Bibiliya n’ibindi bitandukanye tutari dusanzwe tumumenyereyeho kuko ubusanzwe Radio ni umuntu niba wakoze ikosa ahita akubwira ngo wakosheje. Tugeze ku mu nzira nibwo yakiriye telefone y’uwitwa Pamela amubwira ko amusanga ku kabari.”

Gusa ariko ngo ubwo bagendaga, Washington yari kumwe na Radio ndetse n’undi muntu witwa Hassan ari batatu mu modoka.

Producer Washington yavuze ko bageze kuri aka kabari hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, basanze wa mugore Pamela ari kumwe n’itsinda ry’inshuti ze basangira inzoga.

Yinginze Radio ngo batahe kare aranga

Uyu mugabo akomeza agira ati “Nahise mbona ko ibintu bishobora kuza kuba bibi, nahise nsaba Radio ngo dutahe ariko aratsimbarara ansaba ko namutegereza gatoya. Narasohotse njya hanze kwicara mu modoka nko mu gihe kigera ku minota icumi. Nasohotse mu modoka mpura na Pamela, nahise mubwira ngo asabe Mowzey ko twataha. Yahise ambwira ko agiye kurangiza[Radio] tukagenda. Nongeye guhura na Pamela nabwo ndamubwira ngo asabe Radio dutahe kuko bwari butangiye kwira.

Nasubiye mu kabari, nkihagera nsanga ikiganiro cyashyushye bari no kuvugira hejuru cyane. Abandi barimo baseka cyane ariko nkabona Radio atishimye.

Nicaranye na Radio iminota mike nabwo nkimwinginga ngo dutahe. Uwo mwanya bahise bazana icupa rinini rya whisky, mbona Radio ahise yishyura. Yahise afata iyo whisky atangira gusuka mu birahuri; inzoga isigaye arayicugusa ayimena kuri manager w’ako kabari[wari mu itsinda ry’inshuti za Pamela], uyu ni umwe navuze wari umaze umwanya abwira Radio amagambo mabi cyane.”

Iherezo ry’ubuzima bwa Radio

“Yahise [manager w’akabari] asumira Radio bashaka kurwana ariko umusore muremure witwa Troy na Hassan [inshuti ya Washington bari bazanye mu modoka imwe na Radio] bahita babakiza. Nahise mbwira Pamela ko yasohora Radio kuko ni we bari kumwe.

Ubwo twasohokaga mu kabari tugiye kugera hanze, wa musore muremure Troy asohoka adukurikiye asakuza cyane ngo ‘mwasuzuguye nyira akabari’. Yahise aterura Radio amucinya hasi. Nahise numva umutwe wa Radio wikubise hasi. Numvise umutwe we usa n’umenetse. Icya mbere natekereje ni uguterura Mowzey.

Amaso ye yahise yifunga. Twahise dufata Mowzey tumujyana mu bitaro byari hafi bya Emmanuel Hospital, hano baradutindiye cyane murabizi iby’abaganga bo muri Uganda. Twahise dusaba ambulance tumujyana mu bitaro bya Nsambya. Muri Nsambya ntitwahagumye twahise tumujyana muri Case hospital kuko mu bitaro by’indembe hari huzuye.”

Ashinja Pamela urupfu rwa Radio

“Nasabye Pamela inshuro enye zose ngo areke Mowzey ave muri ako kabari. Ntacyo yakoze, naramwinginze yanga kunyumva, Radio ntiyari kwemera ko mucyura kuko yari yatumiwe na Pamela.”

Imwe mu nzu Radio apfuye akiri kubaka

“Radio ntabwo yigeze arwana na gato. Nabasobanuriye ko uwo musore muremure w’imbaraga witwa Troy ni we wamuteruye amukubita hasi. Iriya foto mwabonye, uriya ni we Troy wishe Radio. Ishusho ye ntabwo izamva mu mutwe, ni we wishe umuvandimwe wanjye.”

Yagiye gushyingura arinzwe cyane

“Radio amaze gupfa bansobanuriye ko ari njye rufunguzo mu buhamya ku byerekeye urupfu rwa Radio, niyo mpamvu nahisemo kwirinda kwigaragaza kugeza ubwo umujinya kuri bamwe ugabanukiye. Nagiye gushyingura Mowzey gusa birababaje kuko abantu bamwe bazi ko ntigeze mpagera. Nari ndinzwe n’abantu bagera kuri 15.”

Pamela Musiimire yari inshuti magara ya Radio, ngo ni we wamucungiraga ibisambo byakundaga kuza kwiba ibikoresho ku nzu ye i Entebbe

Godfrey Wamala [bakunze kwita Troy] ushinjwa gukubita Radio, ’yasanzwe mu rugo rw’inshuti ye ahitwa Kyengera yari amaze iminsi yihishe’.

Radio yaririmbanaga na Weasel murumuna wa Chameleone


 

2018-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 May 2021
KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

Ubwanditsi 09 Apr 2019
Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Ubwanditsi 06 Sep 2023
RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 11 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe
Mu Mahanga

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka
Amakuru

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Ubwanditsi 31 Dec 2019
Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza
Amakuru

Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ubwanditsi 18 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru