• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Editorial 07 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa Entebbe kuri uyu 7 Gashyantare 2018 rwategetse ko urubanza rwa Godfrey Wamala uzwi nka Troy ukekwaho gukubita umuhanzi Radio bikamuviramo urupfu rusubikwa.

Umucamanza Julius Muhiirwe yabwiye abari baje kumva urubanza ko hari ibimenyetso bya Police bituzuye.

Wamala yasubijwe mu buroko by’ahitwa Kigo, akazitaba urukiko taliki 26, Gashyantare 2018.

Umwe mu bacamanza bari mu rukiko witwa Mary Kaitesi yavuze ko urubanza rwa Wamala ruremereye kuko akekwaho ubwicanyi kandi bwakorewe umuntu w’icyamamare.

Wamara yafashwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo yari yihishe mu mugi wa Nsangi mu Karere ka Wakiso.

NTV ivuga ko uyu ukekwa yari yunganiwe n’umwe mu banyamategeko uzwi cyane muri Uganda witwa Ladislaus Rwakafuuzi naho umuryango wa Mowzey Radio wari wunganiwe na John Bosco Mudde.

Ubuhamya: Imvano muzi y’amakimbirane yagejeje Mowzey Radio ku rupfu

Bwa mbere Producer Washington David wari kumwe na Moses Sekibogo alias Mowzey Radio ku munsi wa nyuma, yavuze birambuye uburyo yakubiswe akajya muri coma n’ibibazo byose byakurikiyeho kugeza uyu muhanzi apfuye.

Producer Washington yari inshuti magara y’itsinda Good Life by’umwihariko Mowzey Radio, yakoranye na bo mu gihe kirenga imyaka icumi ndetse yasangiraga na bo akabisi n’agahiye.

Ni we muntu w’icyamamare wabonanye bwa nyuma na Mowzey Radio ndetse bari kumwe mu kabari uyu muhanzi yakubitiwemo bikamuviramo urupfu. Yatanze ubuhamya kuri Televiziyo NBS nyuma yo kubigirwamo inama na nyirarume w’Umupolisi ukomeye maze asobanura birambuye uko byagenze n’ibibazo uruhuri yanyuzemo Radio amaze gupfa.

Washington yatangaje ko akabari ka De Bar, Radio yakagiyemo ahamagawe n’umugore bivugwa ko akora mu nzego z’umutekano witwa Pamela Musiimire wamucungiraga ibisambo byibaga ibikoresho ku nzu ye [Radio akiri muri coma uyu mugore yavuze ko yari inshuti ye magara] ndetse ngo basangiraga byinshi.

Mu buhamya bwe, Washington yavuze ko yahamagawe na Mowzey Radio ku wa 23 Mutarama amubwira ko yamufasha bakajyana i Entebbe kuko ngo hari iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi yari agiye kwishyura dore ko ngo yari ahafite inzu.

Mbere yo gupfa Radio yavugaga ibya Bibiliya

Washington ati “Nasanze Radio mu rugo iwe muri Makindye ubwo nari nagiye kubasura. Nasanze afite gahunda yo kujya Entebbe gusura inzu yarimo ahubaka, yansabye ko muherekeza, nanjye narabyemeye.

Ubwo twari mu nzira tujya Entebbe, yarimo avuga ibintu byinshi bifitanye isano na Bibiliya n’ibindi bitandukanye tutari dusanzwe tumumenyereyeho kuko ubusanzwe Radio ni umuntu niba wakoze ikosa ahita akubwira ngo wakosheje. Tugeze ku mu nzira nibwo yakiriye telefone y’uwitwa Pamela amubwira ko amusanga ku kabari.”

Gusa ariko ngo ubwo bagendaga, Washington yari kumwe na Radio ndetse n’undi muntu witwa Hassan ari batatu mu modoka.

Producer Washington yavuze ko bageze kuri aka kabari hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, basanze wa mugore Pamela ari kumwe n’itsinda ry’inshuti ze basangira inzoga.

Yinginze Radio ngo batahe kare aranga

Uyu mugabo akomeza agira ati “Nahise mbona ko ibintu bishobora kuza kuba bibi, nahise nsaba Radio ngo dutahe ariko aratsimbarara ansaba ko namutegereza gatoya. Narasohotse njya hanze kwicara mu modoka nko mu gihe kigera ku minota icumi. Nasohotse mu modoka mpura na Pamela, nahise mubwira ngo asabe Mowzey ko twataha. Yahise ambwira ko agiye kurangiza[Radio] tukagenda. Nongeye guhura na Pamela nabwo ndamubwira ngo asabe Radio dutahe kuko bwari butangiye kwira.

Nasubiye mu kabari, nkihagera nsanga ikiganiro cyashyushye bari no kuvugira hejuru cyane. Abandi barimo baseka cyane ariko nkabona Radio atishimye.

Nicaranye na Radio iminota mike nabwo nkimwinginga ngo dutahe. Uwo mwanya bahise bazana icupa rinini rya whisky, mbona Radio ahise yishyura. Yahise afata iyo whisky atangira gusuka mu birahuri; inzoga isigaye arayicugusa ayimena kuri manager w’ako kabari[wari mu itsinda ry’inshuti za Pamela], uyu ni umwe navuze wari umaze umwanya abwira Radio amagambo mabi cyane.”

Iherezo ry’ubuzima bwa Radio

“Yahise [manager w’akabari] asumira Radio bashaka kurwana ariko umusore muremure witwa Troy na Hassan [inshuti ya Washington bari bazanye mu modoka imwe na Radio] bahita babakiza. Nahise mbwira Pamela ko yasohora Radio kuko ni we bari kumwe.

Ubwo twasohokaga mu kabari tugiye kugera hanze, wa musore muremure Troy asohoka adukurikiye asakuza cyane ngo ‘mwasuzuguye nyira akabari’. Yahise aterura Radio amucinya hasi. Nahise numva umutwe wa Radio wikubise hasi. Numvise umutwe we usa n’umenetse. Icya mbere natekereje ni uguterura Mowzey.

Amaso ye yahise yifunga. Twahise dufata Mowzey tumujyana mu bitaro byari hafi bya Emmanuel Hospital, hano baradutindiye cyane murabizi iby’abaganga bo muri Uganda. Twahise dusaba ambulance tumujyana mu bitaro bya Nsambya. Muri Nsambya ntitwahagumye twahise tumujyana muri Case hospital kuko mu bitaro by’indembe hari huzuye.”

Ashinja Pamela urupfu rwa Radio

“Nasabye Pamela inshuro enye zose ngo areke Mowzey ave muri ako kabari. Ntacyo yakoze, naramwinginze yanga kunyumva, Radio ntiyari kwemera ko mucyura kuko yari yatumiwe na Pamela.”

Imwe mu nzu Radio apfuye akiri kubaka

“Radio ntabwo yigeze arwana na gato. Nabasobanuriye ko uwo musore muremure w’imbaraga witwa Troy ni we wamuteruye amukubita hasi. Iriya foto mwabonye, uriya ni we Troy wishe Radio. Ishusho ye ntabwo izamva mu mutwe, ni we wishe umuvandimwe wanjye.”

Yagiye gushyingura arinzwe cyane

“Radio amaze gupfa bansobanuriye ko ari njye rufunguzo mu buhamya ku byerekeye urupfu rwa Radio, niyo mpamvu nahisemo kwirinda kwigaragaza kugeza ubwo umujinya kuri bamwe ugabanukiye. Nagiye gushyingura Mowzey gusa birababaje kuko abantu bamwe bazi ko ntigeze mpagera. Nari ndinzwe n’abantu bagera kuri 15.”

Pamela Musiimire yari inshuti magara ya Radio, ngo ni we wamucungiraga ibisambo byakundaga kuza kwiba ibikoresho ku nzu ye i Entebbe

Godfrey Wamala [bakunze kwita Troy] ushinjwa gukubita Radio, ’yasanzwe mu rugo rw’inshuti ye ahitwa Kyengera yari amaze iminsi yihishe’.

Radio yaririmbanaga na Weasel murumuna wa Chameleone


 

2018-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya  Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Editorial 27 Apr 2018
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Editorial 22 Aug 2023
Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Editorial 24 Nov 2021
Rugema Kayumba amaze iminsi mu buroko, ntiyemerewe gukora mu bihugu bya Scandinavia byose

Rugema Kayumba amaze iminsi mu buroko, ntiyemerewe gukora mu bihugu bya Scandinavia byose

Editorial 31 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru