Umugabo w’umufaransa witwaga Gravel, yarantutse mubajije ibibazo byinshi bijyanye na Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, numva ndamugaye ariko ngira umujinya nshaka kumucishaho agashyi cyangwa akanyafu kuko icyo gihe narimfite imyaka 35 ariko nsanga nd’umwana w’umutambyi nibuka byinshi ndamwihorera ndigendera. Ngeze kuri paillage hafi ya EPR Paroisse Kiyovu, mpura n’akana gacuruza ibibwana by’imbwa bibiri nti niko sha! Ikibwana nangahe? Kati ni igihumbi Afande. Icyo gihe ntabitacuruzwaga kandi nanjye nitwaga Afande cyane cyane mu mvugo!
Ubwo nkora mu mufuka muha amafaranga ibihumbi bitatu, bibiri by’ibibwana na kimwe ko yanyise Afande, mbishyira mu modoka icyo gihe narinkiyigira ndataha. Ngeze mu rugo mbiciririye mbyita amazina kimwe nkita Jerome, ikindi nkita Gravel kubera wa mufaransa wari wandakaje. Nza kujya gukora muri Loni (UN) aho nawe yakoraga ambonye arishima cyane araseka ati uri imfura cyane bambwiyeko ufite Imbwa witiriye jyewe!!
Ibi ni umuntu yari yagiye kumunteranyaho ahakirizwa ko namwitiriye Imbwa, naho we biramuryohera ko namukunze nkamwitiririra imbwa yanjye. Abaseka mwisekere ariko niko byagenze mba ndoga Mukobanya.
Imbwa rero ivugwaho kenshi kandi byinshi. Afande w’inshuti yanjye yaranshekeje kandi sijye jyenyine yashimishije agira ati “Imbwa nimbwa yaba impigi, yaba nyagasyuguri, yaba intozo cyangwa yaba “Imbwa muntu” ati nimbwa ntukayiringire!” Iyi nkuru nayo yatumye nifuza kuganira n’uyu Afande uwampa tukaganira kuko muziho byinshi kandi byiza mu mateka ye nk’Inkotanyi. Uwiteka namwenyurira nzamugeraho!
Ubukwe natashye i Nyagatare, umugabo yabwiye mugenzi we ati nziko iwanyu ntambwa zibamo ndabona ntanizo mwazanye, mugenzi wanjye ati izo twazanye tuzigire dute ko numva uzisuzuguye? Murwenya rwinshi undi ati subiza Profesa! Baraseka cyane! Mfata ijambo doreko ngo hari abantu benshi bankundira kuvuga neza kandi byiza harimo no gutebya, gusasanura no gusesengura!
Nanjye nti kagire inkuru! Waba uzi inkuru ya Gitore cya Kigeli Mukobanya? Abaraho baraseka ibyakurikiye nzabibabwira ubutaha! Ariko ikizwi neza nuko hari abitwa abenegitore b’imfura nyazo, b’Intwari kandi ngo Gitore yari Imbwa y’Umwami Mukobanya. Byagenze bite? Nzakubwira ubutaha. Nibo se bateje urujijo bafite amatwi manini n’imirizo? Uzasome ibikurikira!
Mu Kinyarwanda, bagira bati Imbwa n’umuntu usaba uwo yimye. Bivuze iki? Birakebura abantu kujya bigengesera, bakagira ubuntu kandi bakirinda kuba ba rwabuzisoni! Umugabo w’Umuswahili we ejo bundi nasuye inshuti yanjye Albert anyereka umugabo ati umva uko uyu mugabo abona ubuzima bw’umuntu agira ati: Umuntu aca mu bihe, umuntu yashyira mu bice bitatu yagereranya ko:
- Kubaho nk’umuntu nyawe
- Kubaho nk’indogobe
- Kubaho nk’imbwa
Iyo umusore avuye mu bugimbi kugeza kumyaka mirongo ine (40) aba ari umuntu nyawe akora ibintu bifatika, azi ubwenge, ashobora kurongora no kurongorwa, kwiga, gucuruza, kwinezeza muri byinshi, gukorera amafaranga, kurwanira igihugu n’ibindi nko kwiyamamaza, byose abishoboye.
Ati yagera ku myaka mirongo ine kugeza kuri mirongo itandatu akaba mubihe by’Indogobe (“Punda” mu giswahili) kuko aba yikoreye ibibazo by’umuryango n’abantu akemura ibibazo by’abana, abiga, abarongora, imanza z’abaturanyi na rubanda n’izindi ngorane…
Ati yagera hagati ya 60 na 80 akaba ageze mu myaka abaho nk’Imbwa ari ukumoka gusa ntacyo ashoboye nyacyo; ati “ningufata urambona”, “umugongo ukanga”, amaguru agatangira ku murya, agatangira kwiyenza ngo rubagimpande, nibamuzanire amazi, iki n’iki akarinda apfa…
Ariko Malonga azi mu Rwanda, imbwa zagiye zirwana kuri ba shebuja ndetse zikabaherekeza ku marimbi n’ahandi. Ntagiye mu bigwi by’Imbwa rero mu gifaransa bagira bati “Avocat du diable” cyangwa se uburanira sekibi sibyo kuko n’imigani:
- Iyahigaga yahiye ijanja.
- Imbwa yarihuse ibyara igihumye.
- Umugabo mbwa aseka imbohe.
- Imbwa s’umurizo.
- Nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imbwa ntacyo intwaye, n’iyindi iganisha ku mbwa, irerekana neza ko imbwa atari imbwa, n’imbwa zose si zimwe nkuko n’abagabo bose atari bamwe si bamwe nubwo Bosenibamwe arizina ry’Umunyarwanda bishobora kugenura, abagore, abanzi, abahemu, aba….., aba…., n’ibindi
Sijye wahera, hahera umugani w’imbwa n’Umwenegitore Malonga.
Urabivugaho iki musomyi? Ubutaha nzababwira iby’inka.
Prof Pacifique MALONGA
Umwanditsi w’ibitabo n’Umunyamakuru wigenga.