• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

Ubwanditsi 06 Aug 2018 POLITIKI

Urujijo ni rwose ku hazaza ha Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, mu gihe hasigaye iminsi itatu ngo igihe cyo gutanga kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kirangire.

Kugeza tariki ya 8 Kanama, Kabila w’imyaka 47 agomba gutangaza uwo ishyaka rye rizatanga uzamusimbura ku buyobozi cyangwa niba aziyamamariza indi manda mu matora azaba tariki 23 Ukuboza uyu mwaka nubwo atabyemerewe n’Itegeko Nshinga.

Abayoboke ba Kiliziya Gatolika biyemeje kumara iminsi itatu bigaragambya guhera tariki 12 Kanama Kabila naramuka yongeye kwiyamamaza.

Nta na kimwe Kabila aratangaza ku hazaza he muri politiki ya Congo kuko no mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aherutse kugirira muri Angola ntacyo yabivuzeho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Augusto, yavuze ko Kabila yijeje Perezida Joao Lourenço ko amatora azakorwa mu mucyo kandi ko yasabwe kubahiriza Itegeko Nshinga.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende, yavuze ko Kabila yasabye impuzamashyaka FCC (Front Commun pour le Congo) kumuha amazina ane y’abashobora kuba abakandida, agatoranyamo umwe.

Umwe mu mu bazi neza politiki ya Congo yabwiye Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ko abashyigikiye Kabila batifuza ko ava ku butegetsi.

Uyu muntu yavuze ko abari kumwe na Kabila mu mpuzamashyaka bamubwira bati “Uwo twifuza mbere na mbere ni mwe, uwa kabiri ni njye, uwa gatatu ni Aubin Minaku (uyoboye Inteko Ishinga Amategeko) kuko ari we munyamabanga mukuru w’ishyaka iri ku butegetsi.”

Kabila yakwiyamamaza cyangwa agashyiraho umusimbura, azahangana n’abatavuga rumwe na Leta bakomeye barimo Jean Pierre Bemba uherutse kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ndetse na Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga.

Katumbi umaze iminsi mu buhungiro yatewe ubwoba ko niyinjira muri Congo azahita atabwa muri yombi. Uyu mugabo yatangaje ko kuwa Gatanu w’iki cyumweru yangiwe kwinjira mu gihugu cye ku mupaka ugihuza na Zambia.

Nubwo kandidatire zabo zatangwa, hari impungenge z’ukwemerwa kwazo, byose bikazamenyekana tariki 19 Kanama ubwo hazaba hatangazwa by’agateganyo abemerewe kwiyamamaza ndetse na 19 Nzeli ubwo hazaba hatangazwa urutonde ntakuka.

2018-08-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Ubwanditsi 16 Jul 2019
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Ubwanditsi 05 Nov 2024
Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ubwanditsi 30 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda  k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D
ITOHOZA

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

Ubwanditsi 20 Oct 2016
AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa
Amakuru

AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa

Ubwanditsi 13 May 2022
Impamvu Abarundi bari guhungira mu Rwanda
Video Clips

Impamvu Abarundi bari guhungira mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru