Kuva Ishyaka ’Rwanda National Congress’ [RNC] ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rivugwa mo bombori bombori, umwuka mubi ndetse no gushwana bikomeye hagati ya Kayumba na Rudasingwa ufatanije na Musonera na Ngarambe wahoze muri PSD.
Mu minsi ishize Kayumba na Rudasingwa ndetse nabamwe mu banyapolitiki bari baragagaritse ibyo gushwana bategereje gutaha .Nyuma yaho baboneye ko ikizere cya Kampala kiraza amaside aho Lt Gen Tumukunde Minisitiri w’umutekano muri Uganda na Gen Kandiho ukuriye Iperereza rya Gisilikare CMI na Salim Saleh bari bijeje Kayumba Nyamwasa kumukuriraho ubutegetsi bw’i Kigali mugihe cya vuba , Rudasigwa, Musonera na Ngarambe bari barahagaritse gusaba imfashanyo no kurya amafaranga yo kwibuka abahutu ndetse barahagaritse n’ibiganiro kuri Radio Ishakwe bituka Kayumba baziko bagiye gutaha kuyobora igihugu.
None aho uyu mugambi wa Uganda utahuriwe amerwe bayasubije mu isaho bakomeje gahunda yabo yo kwibuka interahamwe n’abajenosideri baguye kuri za bariyeri mu muwaka w’1994, kuko ariho barira kandi bakesha amaramuko, igitangaje ariko kuki batabaza Ngarambe iby’urupfu rwa Bucyana wa CDR, yatsinze mu maso y’abakombozi i Butare.
[ Ku ifoto ] Rudasingwa yicaranye n’ibirura ashakisha umugati, barategura kwibuka Kinani tariki 6 Mata, kimwe n’abandi bicanyi baguye hirya no hino kumabariyeri, ibi rero byo kwigarurira ” Abateruzi b’ibibindi ” Rudasingwa abyanganira na Kayumba kuko kera bari aba Kayumba ariko Condo Gervais yanze kuva mu mujishi no guterura ibibindi kwa Kayumba nubwo ntamuteruzi w’ibibindi usogongera inzoga yanze kuva mugikari kugeza magingo aya ntazi iyo biva niyo bijya.
Naho Rudasingwa yasigaranye ba Nkiko Nsengimana naba Musangamfura bahoze muri FDU, aba baje gushwana n’igipande cya Ingabire baranatandukana, bakora umushinga w’ISHAKWE wo kuzajya bibuka Abahutu ngo bishwe na RPF, Rudasingwa , Musonera na Ngarambe babonye ko urimo ibiryo barayoboka ubu basigaye biyita “ISHAKWE “, RNC nshya bayitaye kera, twumvise bikoma Rushyashya ngo ntitubizi ! Humura turabizi mwasubiye mu nterahamwe mwiyita abarevolutionnaire[ Impinduramatwara ntutsi] , ejo bundi mubonye ibya Kayumba naba Tumukunde ntacyo bitanze mubishingutsemo. Kayumba abisigayemo wenyine na Rugema nibo basigaye babungera mubanyanyarwanda ba Nakivale ngo barashaka abarwanyi bazagwa kugasi nka roho mbi!!
Nibuka umugani Kayumba yaciriye Rudasingwa nyuma y’inama yahuje RNC FDU n’amahoro amubwira ati “Umuhutu umuvura ijisho ejo akarigukanurira”, ati : nta gusangira ubutegetsi tujye tubakubita igipindi! Rudasingwa, Musonera n’abandi basazi baranga bakomeza gushaka kurira ku bahutu babahezanguni, none byabakozeho bameze nka Rubebe , Serwakira babuze uko bifata barabungera! Babaye ba maguru ya sarwaya ibyabo muzaba mubireba.
Uku kutumvikana kwabahunze u Rwanda kubera amakosa yabo kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba.
Mu myaka itatu ishize bivugwa ko iri shyaka ryarimo ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’abarishinze iyobowe na Dr.Theogene Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara muri Nyakanga 2016, Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa. Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”
Imyanzuro y’iyo nama twabonye igaragaza ko Dr Rudasingwa yerekanye ko inama y’ubutegetsi yafashwe nk’itari kubahiriza inshingano zayo, ndetse nta bubasha we afite mu gihe igitutu cy’agatsiko k’igisirikare gikomeje gusaba ko hakorwa amatora, hagakurwa mu nzira ababangamiye umugambi w’ako gatsiko wo kugera ku butegetsi mu Rwanda.
Rudasingwa yagaragaje ko atagishoboye kuyobora uwo muryango wacitsemo ibice urimo n’ukwigomeka, ku buryo abanyamuryango basigaranye amahitamo ane.
Ayo mahitamo arimo gukomeza gukora gutyo [mu buryo budafite icyerekezo kizima], gutangaza ko umuryango utagishoboye gukomeza imikorere yawo, gutandukana mu mahoro cyangwa ku nabi no kuvugurura RNC ikagirwa umuryango ushobora kugera ku ntego zawo.
Bivugwa ko impamvu zo gushwana hagati ya Kayumba na Rudasingwa zidashingiye ku mibanire mibi hagati yabo, ahubwo ko ari ingaruka z’ibikorwa bigayitse by’ababashyigikiye.
Nyamwasa ntiyigeze ashaka guhagarika ibikorwa bibi by’abanyamuryango ba RNC b’abasirikare bamushyigikiye kandi azi neza ko barwanya Kagame mu mafuti . Ibi kandi ngo byaganiriweho inshuro nyinshi ariko habura igisubizo, ndetse kenshi bigatera impaka z’urudaca hafi yo gufatana mu mashati.
Ntibiteye kabiri ba Sankara Callixte nabo muri Afrika y’Epfo bati Kayumba n’igisambo reka twisangire Adeline Rwigara n’abakobwa be badutize kuya Rwigara ruriya rubyiruko turarushuka turushore mubikorwa by’ubugizi bwa nabi none Sankara arabundabunda muri Uganda za Mbarara na Kabare ngo arashaka abarwanyi bo kujyana mu myitozo mu Minembwe , singurwo urubyiruko yabeshye rwashutswe na Sankara na Rugema rurimo kuborera muburoko i Mbarara ruri mu maboko y’ubutabera aho ruregwa ibyaha byiterabwoba no kujya mumitwe rutazi.
Cyiza Davidson