Moses Ssekibogo [Mowzey Radio] amaze icyumweru yitabye Imana, mu kiriyo cye hakusanyijwe inkunga yo gufasha abasigaye gusa umuryango we wabuze irengero ry’amafaranga yatanzwe.
Mowzey Radio yavutse kuwa 26 Mutarama 1985 apfa kuwa 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu, yari atarashaka umugore mu buryo buzwi.
Uyu muhanzi wari umaze imyaka irenga icumi akunzwe mu muziki wa Uganda, yaguye mu bitaro bya Case Hospital. Yazize ingaruka yatewe n’inkoni yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar[ubu karafunzwe] i Entebbe.
Nyuma ya misa yo kumusabira yabereye muri Katedarali ya Rubaga, umurambo we wajyanywe kuri Kololo Airstrip kugira ngo abafana ibihumbi bari bahateraniye bamusezereho bwa nyuma.
Muri uyu muhango wabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 2 Gashyantare 2018, hakusanyijwe amafaranga yo gufasha abo Mowzey Radio yasize. Ahegereye isanduku ya Radio hashyizwe agasanduku kakusanyirijwemo aya mafaranga gusa umuryango wakakiriye uvuga ko watunguwe no kubura amafaranga.
Chimpreports ivuga ko aka gasanduku kacungwaga n’uwitwa Balaam[umwe mu bahoze bafasha Radio mu muziki]. Mu kiganiro n’umwe mu bagize umuryango wa Radio yavuze ko bakiriye agasanduku bagafunguye basanga karimo utunoti duke cyane mu gihe abashyizemo amafaranga babarirwaga mu magana.
Uyu muntu yagize ati “Mu gufungura asanduku twasanzemo miliyoni eshanu gusa z’amashilingi[ni nka miliyoni imwe irengaho make mu mafaranga y’u Rwanda], biteye agahinda. Nta biceri byarimo cyangwa inoti ntoya, hari harimo inoti z’amafaranga menshi gusa.”
Yongeyeho ati “Ntabwo byumvikana uburyo habuze n’umufana ushyiramo ibiceri. Ikindi giteye inkeke, kuki agasanduku kafunguwe kandi umuryango utabimenyeshejwe?”