Igipolisi mu gihugu cya Uganda cyateye urugo rw’Umunyamerika wahoze mu gisirikare washakanye n’Umugandekazi mu kumusaka kimusangana ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo n’impuzankano.
Uyu Munyamerika yitwa Paul Mathias Rogers akaba yari afite umugore w’umugandekazi witwa Lillian Kaitesi wari umaze igihe anamushinja kumuhohotera.
Mu gusaka mu rugo rwe ruherereye ahitwa Bwabajja ku muhanda wa Entebbe, igipolisi cyahasanze ibikoresho bya gisirikare birimo impuzankano y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyuma bya gisirikare 153, amasanduku arimo amasasu, imyambaro ikingira amasasu n’ibindi.
Hari hashize iminsi mikeya umugore wa Rogers, Lillian Kaitesi, atangarije itangazamakuru ko umugabo we amukorera iyicarubozo ririmo kumuhatira gukuramo inda yamuteraga.
Paul Mathias Rogers nk’uko Spyreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yanashinjwe gutera ubwoba abapolisi ahitwa Kajansi ababwira ko azatuma birukanwa nibiha ibyo gufasha Kaitesi.
Bikaba bivugwa ko uyu mugabo yashakaga no guhatira umugore we gusinya inyandiko zari kumuhesha ubwenegihugu bwa Uganda ariko umugore akanga.
Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima akaba yemeje itabwa muri yombi rya Rogers yongeraho ko azashinjwa icyaha cyo gutunga ibikoresho bya guverinoma mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuguma muri Uganda binyuranyije n’amategeko nyuma yo gusanga passports ye yari yararengeje igihe.