• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Mu rugo rw’uwahoze mu ngabo za Amerika hafatiwe ibikoresho bya gisirikare yari atunze rwihishwa

Uganda: Mu rugo rw’uwahoze mu ngabo za Amerika hafatiwe ibikoresho bya gisirikare yari atunze rwihishwa

Editorial 12 Feb 2018 HIRYA NO HINO

Igipolisi mu gihugu cya Uganda cyateye urugo rw’Umunyamerika wahoze mu gisirikare washakanye n’Umugandekazi mu kumusaka kimusangana ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo n’impuzankano.

Uyu Munyamerika yitwa Paul Mathias Rogers akaba yari afite umugore w’umugandekazi witwa Lillian Kaitesi wari umaze igihe anamushinja kumuhohotera.

Mu gusaka mu rugo rwe ruherereye ahitwa Bwabajja ku muhanda wa Entebbe, igipolisi cyahasanze ibikoresho bya gisirikare birimo impuzankano y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyuma bya gisirikare 153, amasanduku arimo amasasu, imyambaro ikingira amasasu n’ibindi.

Hari hashize iminsi mikeya umugore wa Rogers, Lillian Kaitesi, atangarije itangazamakuru ko umugabo we amukorera iyicarubozo ririmo kumuhatira gukuramo inda yamuteraga.

Paul Mathias Rogers nk’uko Spyreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yanashinjwe gutera ubwoba abapolisi ahitwa Kajansi ababwira ko azatuma birukanwa nibiha ibyo gufasha Kaitesi.

Rogers mu modoka ya polisi nyuma yo gutabwa muri yombi

Bikaba bivugwa ko uyu mugabo yashakaga no guhatira umugore we gusinya inyandiko zari kumuhesha ubwenegihugu bwa Uganda ariko umugore akanga.

Muri Werurwe umwaka ushize, abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe, rwambuye Paul Mathias Rogers imbunda yari yaguze muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima akaba yemeje itabwa muri yombi rya Rogers yongeraho ko azashinjwa icyaha cyo gutunga ibikoresho  bya guverinoma mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuguma muri Uganda binyuranyije n’amategeko nyuma yo gusanga passports ye yari yararengeje igihe.

 

2018-02-12
Editorial

IZINDI NKURU

Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82

Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82

Editorial 02 Apr 2020
CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

Editorial 29 Nov 2019
Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Editorial 12 Sep 2019
Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Editorial 18 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale
UBUKUNGU

Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale

Editorial 14 Jan 2019
Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame
UBUKUNGU

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

Editorial 23 Jan 2017
”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Editorial 16 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru