Isi yose imaze iminsi yumva inkuru y’icyemezo cyafashwe na Leta y’Ububiligi cyo kwakira abanyarwanda bibumbiye mw’ishyirahamwe « Jambo asbl » bazwiho icyaha cyo gupfobya no guhakana Genocide yakorewe Abatutsi mu Bubiligi no kw’Isi hose. Abo banyarwanda bakaba bazakirwa mu nteko ishinga amategeko y’ububiligi kugirango ngo batange ikiganiro ku mateka y’u Rwanda.
Iyo nkuru ikimara kumenyakana abantu benshi bibajije inyungu Leta y’Ububiligi ifite yo kwakira mu nteko ishinga amategeko yayo abanyabyaha bapfobya kandi bahakana Genoside yakorewe Abatutsi.
By’umwihariko, Leta y’ububiligi yo yafashe icyemezo cyo kwakira abapfobya, abahakana Genocide yakorewe abatutsi mu nteko ishinga amategeko yayo no kugeza ubwo butumwa bwabo ku baturage bayo. Nkuko bizwi kw’isi hose, abagize inteko ishinzwe amategeko baba bahagarariye abaturage babatoye, kuba rero harafashwe icyemezo cyo kwakira abakwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide yakorewe abatutsi mu nteko y’ububiligi ni ikimenyetso cy’uko Leta y’Ububiligi yafashe icyo cyemezo yabitekerejeho bikaba bivuze ko ubwo bifitiye akamaro icyo gihugu n’abaturage bacyo.
Igikomeye ariko ni uko mu bisanzwe kugirango abantu batumirwe gutanga ikiganiro mu rwego nk’ inteko ishinga amategeko hari ibigomba kugenzurwa: Nibura ababatumiye bagomba kumenya niba abatumirwa babo basobanukiwe n’insanganyamatsiko izavugwaho. Ikigaragara ni uko uramutse ushaka abatumirwa bavuga kuburyo bwimbitse ku mateka y’u Rwanda , ntabwo abanyamuryango ba « Jambo asbl » ari bo bakwiye gutumirwa kuganira kuri iyo nsanganyamatsiko.
Impamvu ibi ari ngombwa ko byumvikana ni uko Leta y’ububiligi izi neza ko mu Bubiligi ndetse n’uburayi muri rusange hari impuguke ku Rwanda zigisha muri za kaminuza n’ahandi zizi neza kandi zavuga ku mateka y’u Rwanda kurusha abanyamuryango ba « Jambo asbl ». Akaba ari yo mpamvu isi yose, nibura abakurikiranira hafi ikibazo cya genocide yakorewe abatutsi, babona ko ikigamijwe atari amakuru cyangwa ubumenyi Leta y’ububiligi ibuze ku mateka y’u Rwanda. Mu byukuri hagamijwe guteza imbere abahakana cyangwa abapfobya Genoside yakorewe abatutsi binyuze mu guha umwanya abana bakomoka ku babyeyi bakoze genocide, cyangwa abana bakomoka ku babyeyi bazanye bakanashyira mu bikorwa ingengabikerezo ya genocide muri Politiki y’u Rwanda, kugirango bapfobye genocide, bayihakane, n’ibindi.
Biranashoboka ko Leta y’Ububiligi cyangwa bamwe mu bayirimo baba barakoranye n’ababyeyi b’abanyamuryango ba Jambo asbl bityo kubaha umwanya w’ikiganiro mu nteko bikaba ari ukubereka ko babari hafi, ko bifatanyije nabo nyuma yo gutsindwa kwa Leta Ababyeyi babo bakoreraga, nyuma yo gucibwa imanza na ICTR na nyuma ya bamwe gupfa bazira ingaruka zinyuranye z’icyaha cya Genocide bakoze.
Guha umwanya « Jambo asbl » mu nteko y’ububiligi Nk’igikorwa cyo gugushyigikira FDLR n’ingengabitekerezo yayo
Hambere aha abahakana Genocide yakorewe Abatutsi bigeze kwadukana imvugo ivuga ngo FDLR ntikibaho ngo kuko abenshi bayirimo ari abana ngo badafite aho bahuriye na base bakoze genocide. Ibi byari ukujijisha kuko FDLR igizwe n’abakuru n’abato banywanye n’umugambi wo kubuza umutekano u Rwanda no kugerageza gukomeza umugambi wawo wa Genocide. Ikizwi rero ni uko n’Abanyamuryango ba “Jambo asbl » bisanzwe bizwi ko ari abanywanyi ba FDLR mu bice bitandukanye barimo.
Ibyo rero “Jambo asbl » iriho ikora ni ukwagura urugamba rwa FDLR ikoresheje abakomoka ku bajenosideri kandi bakomeye kuri ideology ya FDLR na Leta zabanje mu Rwanda kandi zakoze jenoside.
Ingaruka
Guha ijambo “jambo asbl” mu nteko y’ububiligi bizagira ingaruka kuri politiki na diplomacy hagati y’u Rwanda n’Ububiligi. Nkuko tubizi inteko ishinga amategeko ni rumwe mu nzego za Leta iyo ari yo yose zigira uruhare mu politiki na diplomacy. Birashoboka ko Leta y’ububiligi binyuze mu nteko basanga inyungu zabo ari uguha ijambo “Jambo asbl” igahakana ikanapfobya genocide ndetse bikamenyeshwa ababiligi bose kuko kuba bikorewe mu nteko nicyo bivuze.
Ku rundi ruhande Leta y’u Rwanda nayo ifite inyungu mu kurwanya umuntu wese upfobya akahahakana jenoside. Bivuze ngo rero Leta y’Ububiligi, binyuze mu nteko yayo ishinga amategeko, yatangije urugamba hagati yayo na Leta y’u Rwanda rushingiye mu kuba iha urwaho abapfobya bakanahakana jenoside, runashingiye kandi kukuba Leta y ‘ u Rwanda itazihanganira iyo myifatire ya Leta y’Ububiligi n’abo ishyigikiye aribo “Jambo asbl, FDLR, etc.
Rimwe na rimwe za Leta cyangwa abazirimo hari igihe bafata ibyemezo by’urukozasoni byirengagiza izindi “values” isi igenderaho . Ibi nibyo biriho biba kuri Leta y’ububiligi ku kibazo cya genocide yakorewe abatutsi kuko iriho iteza imbere abayipfobya bakayihakana. Igikomeye ariko ni uko Leta y’ububiligi ikora ibyo yirengagije ko icyaha cya genoside ari icyaha gikomeye kandi ko nta Leta ikwiye kwifatanya n’abapfobya Genocide iyo ari yose. Ikindi Leta y’ububiligi yirengagiza ni uko hari “phase” ya denial izahoraho, bikaba byari bikwiye kudashyikira abari muri “denial “ ya genocide yakorewe abatutsi n’ubwo baba ari abana b’abakomoka ku bagize uruhare muri iyo genocide.